RFL
Kigali

Umunsi Bill Clinton asaba imbabazi u Rwanda, agasezeranya Miliyoni $2 Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/04/2024 13:20
0


Ubwo hari hashize imyaka 4, Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bill Clinton, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, agaragaza ko bakoze amakosa akomeye ariko biteguye gutanga umusanzu ukomeye mu kongera kubaka igihugu.



Hagati ya 1993 na 2001 Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), igihugu cy’igihangange kimaze imyaka itari mike gitanga ubufasha mu by’umutekano mu bihugu bitandukanye ku Isi yari iyobowe na Perezida Bill Clinton, nyamara iki gihugu ni kimwe mu byarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk'uko binagaragazwa, USA iri mu bihugu byakomye mu nkokora Umuryango w’Abibumbye kuba wakongera Abasirikare bo kuza gutanga ubufasha, nyamara iki gihugu ngo cyari gifite abakomando bacyo ku kiyaga cya Tanzania bari biteguye kugira icyo bakora mu gihe haba hari umuturage wa Amerika ukozweho.

Muri 1998, Bill Clinton yaje gusura u Rwanda yemera ko habayeho uburangare bukomeye bw’amahanga, ariko ko igihe kigeze ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika itange umusanzu mu gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanavuze ko biteguye gutanga ubufasha mu kubaka u Rwanda no guhangana n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bakigerageza guhungabanya umutekano w'u Rwanda mu bitero bizwi nk'iby’abacengezi, banasezeranya gutanga umusanzu mu bikorwa byo gutanga ubutabera buboneye.

Mu ijambo ritari rito yavuze, Bill Clinton yagarutse ku kimugenza ati: ”Naje hano guha icyubahiro mu izina ry’igihugu abababariye, baburiye ubuzima muri Jenoside [Yakorewe Abatutsi], ndizera ko hamwe n’uru rugendo buri nguni yose y’Isi uyu munsi n’ejo izamenya inkuru yabo.”

Agaruka ku kinyejana yise icy’amaraso cyabayemo intambara y’Isi ya mbere n'iya kabiri, Jenoside yakorewe Abayahudi na Jenoside yakorewe Abatutsi, asa n'uvuga ko gisize amasomo akomeye yagakwiye gutuma hafatwa ingamba zihamye zo kurengera ikiremwantu.

Mu gusaba imbabazi zo kuba ntacyo amahanga yafashije u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati: ”Amahanga yose hamwe n’ibihugu bya Afurika dufite kwemera uruhare rwacu rwatumye ibi biba. Ntabwo twakoze iyo bwabaga ubwo ibi byabaga;

Ntabwo twakabaye twaremeye ko inkambi ziba ubuturo n’ijuru rito ry’abicanyi. Ntabwo twahise twita ibyaha byakorwaga mu izina ryabyo rikwiye ko ari Jenoside [Yakorewe Abatutsi];

Ntabwo twahindura ahahise ariko dushobora kandi tugomba gukora ibishoboka byose mu gufasha kubaka ejo hazaza.

Dufitiye umwenda abishwe, abo barokotse babakundaga, gukora iyo bwabaga tukaba maso kandi tugahagurukira kurwanya abo bose bacyifuza gukora nk'ibi mu bihe bizaza;

Dufitiye kandi umwenda abaturage bose b’Isi kuko amaraso yose amenwe atesha agaciro ikiremwantu akanatiza umurindi ihohotera bigakomeza guha urwaho ikibi;

Dufitiye umwenda abaturage bose b’Isi wo gukora igishoboka tukishyira hamwe ku buryo twongera amahirwe yo guhagarika ibikorwa bibi nk’ibi aho bitashoboka tukihutira gutanga ubutabazi bwihuse;

Mureke twubake Isi idaha urwaho ivangura yaba iri shingiye ku gihugu, uruhu, ubwoko cyangwa amadini ku buryo nta kiremwamuntu kizongera kunyura mu bihe nk’ibi ahubwo abantu bagaterwa ishema no kubaho.”

Bill Clinton yagarutse ku ngingo irebana no gusana ibyangiritse no gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ati: ”Icya Gatatu dufite gukorera hamwe mu gushakira umuti ingaruka za Jenoside [Yakorewe Abatutsi]. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ubufasha ku Rwanda bwo gufasha mu kongera kwiyubaka no kuzamura ubukungu ariko dufite gukora ibirenze;

Nejejwe no kubabwira ko Amerika ari cyo gihugu cya mbere kizatanga ubufasha mu kigega cy’Abarokotse Jenoside [Yakorewe Abatutsi]. Uyu mwaka tuzatanga Miliyoni 2 z’amadorali kandi ubufasha bwacu buzakomeza no mu myaka iri imbere kandi nasaba n’ibindi bihugu kubigira gutyo ku buryo Abarokotse n’imiryango yabo babasha kwitabwaho uko bikwiriye.”

Yakomeje kandi kugaragaza ko ikibazo cyose akizi ko ari ingaruka mbi z’Ubukoloni bwazanye ivangura ati: ”Bwana Perezida na Visi Perezida mwerekanye icyerekezo cyo kubaka igihugu kimwe aho abaturage bose babasha kubana mu mahoro n’umutekano. 

Nk'uko mwabivuze igihugu cyari kimwe mbere y'uko Abanyafurayi bahurira i Berlin bakigabaganya Afurika. Amerika iri kumwe namwe, tuzakomeza kandi gufasha Abaturage b’u Rwanda kwiyubaka.”

Bill Clinton ni umwe mu bashyitsi b’imena bari i Kigali mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Kagame byagarutse ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo hamwe n’ikibazo cy’Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Bill Clinton yagaragaje ko Afurika n'Amahanga muri rusange bafitiye umwenda u Rwanda Bill na Hillary Clinton ubwo bari kumwe na Perezida Bizimungu basuhuza abaturage ibihumbi bari baje ku kibuga cy'indege i KanombeUbwo Bill Clinton aheruka i Kigali yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byikije ku ngingo zitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND