RFL
Kigali

Kwibuka30: Rumaga yagaragaje ubusizi nk’inzira ihamye yo kuvuga amateka y’u Rwanda -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/04/2024 7:07
0


Umusizi Junior Rumaga uri mu bakomeye muri iki gihe muri iyi ngeri y'ubuhanzi, yagaragaje ko inganzo y'ubusizi igera kure, bityo ko bakwiriye kuyifashisha mu rugendo rwo kubaka ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda bisunze kwiga amateka.



Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, muri iki gihe u Rwanda n'Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni mu gihe cy'iminsi 100.

Rumaga yavuze ko umusanzu w'umusizi mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ukwiriye gushingira mu mico n'imigirire ari naho banyuzamo 'ibihangano byabo'.

Ati 'Rero uruhare nyirizina, rurashingira ku bihangano byabo. Igihe tugeze aho igihugu cyitwigomba, biradusaba kunga ubumwe, ari cyo Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda, ubona yimirije imbere, rero kugaragara aho ngaho, gutanga umusanzu mu buhanzi bwe mu buryo bw'ibifatika n'ibidafatika…”

Yavuze ko hari abasizi bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, bityo ko mu gihe nk'iki cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kuzikoresha' bagaragaza ukuri ku mateka u Rwanda rwanyuzemo’.

Rumaga yakomeje asaba urubyiruko gukomeza kubungabunga ibimaze kugerwaho, kandi ibyagezweho 'biri mu ishusho y'ibiboneka n'ibitaboneka'. Yavuze ko witegereje ifoto yo mu myaka 30 ishize n'u Rwanda rwa none, ubona ko Igihugu cyahindutse mu buryo bugaragarira buri wese.

Uyu musizi wamamaye mu bisigo binyuranye, yavuze ko urubyiruko rukwiriye kwiga 'kurema ibishya biza kunganira ibyo twagezeho'. Kuri we, yaba urubyiruko ndetse n'abahanzi bafite uruhare runini mu guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ariko kandi nabo basabwa kubanza kumenya amateka y'u Rwanda mbere y'uko bayabwira abandi. Ati "Kuko n'abahakana n'abapfobya bitwaza ingingo bita ko zibarengera, rero (ni ingenzi) kumenya amateka y'Igihugu, kumenya amateka yawe nk'umunyarwanda, no kumenya amateka y'umuryango."

Yavuze ko nk'umusizi akangurira abasizi bagenzi be kumenya amateka y'u Rwanda n'amateka ya muntu kugira ngo bazabashe kuyabara neza.

Rumaga avuga ko kumenya amateka bizabafasha 'gusubiza neza abayagoreka'. Ati "Ni byiza ko twiga amateka bahanzi bagenzi banjye, by'umwihariko basizi. 

Ni byiza ko tumenya amateka y'umunyarwanda, ni byiza ko tumenya amateka yacu, tukibuka ko turi mu Isi imeze nka 'Debate', ni urugendo, ni impaka, impaka rero zitsinda umuntu ufite ingingo zimurengera.


Umusizi Rumaga yatangaje ko abasizi bakwiye kurushaho kumenya amateka mu rwego rwo kubaka u Rwanda


Rumaga yavuze ko abahanzi n’urubyiruko bafite umukoro wo kuvuga ukuri ku mateka y’u Rwanda


Rumaga yavuze ko urubyiruko rukwiye guharanira guhanga ibishya mu rugendo rwo kubaka ibimaze kugerwaho

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUSIZI RUMAGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND