RFL
Kigali

Kwibuka30: Leta yakijijwe mbere yacu ni ukuri, yatangije Ndi Umunyarwanda - Rev. Alain Numa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2024 11:42
0


Rev Pastor Alain Numa ukorera umurimo w'Imana muri Eglise Messianique Pour la Guerison des Ames au Rwanda iyoborwa na Apotre Serukiza Sosthene, yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda muri iki gihe u Rwanda n'Isi bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Mu kiganiro na inyaRwanda, Rev Alain Numa yabajijwe umusanzu abona watangwa n'abatuye Isi yose by'umwihariko abakristo mu kwimakaza amahoro arambye, Jenoside ntizongere kubaho ukundi, asubiza ko "Ku bwanjye rero ni gahunda igomba kwimakazwa n'abashumba bakuru b'amatorero, kuko bavuga/babwiriza bakumvwa cyane."

Yashimye Leta y'u Rwanda ko yatangije gahunda ya Ndi Umunyarwanda aho umunyarwanda wes yisanga mu gihugu cye cy'u Rwanda, ashimangira ko "Ubundi Leta yakijijwe mbere yacu ni ukuri, yatangije gahunda ya Ndi Umunyarwanda kandi twe nk'abakristo twakabaye twaratangije Ndi Umukristo bityo ntihagire umukristo wisangamo Hutu/Tutsi/Twa".

Yabuze ko abanyamadini bakwiriye gufata iya mbere bakigisha abakristo bashumbye kurangwa n'urukundo, bakaba abakristo ba nyabo atari ku izina gusa na cyane ko abo ku izina gusa bari mu bishe inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati "Abashumba bafate iya mbere babicengeze mu bakristo tuzumve Ndi Umukristo iganje."

Rev. Pastor Alain Numa ni umugabo w'umugore umwe Pastor Umurerwa Jacqueline babyaranye abana bane. Ni umukozi w'ikigo cya mbere cy'itumanaho mu Rwanda no muri Afrika, MTN, akaba amaze imyaka 23 ari umukozi muri iyi sosiyete y'itumanaho ifite izina rikomeye muri Afrika. Kuwa 21 Ukuboza 2019 ni bwo Alain Numa yimitswe nka Rev. Pastor.

Rev. Numa yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Lubumbashi, umujyi wa kabiri kuri Kinshasa. Yabonye izuba kuwa 20 Nzeri 1973. Se umubyara ni Pierre Marcotte akaba Umubiligi, naho Nyina yitwa Mukarukaka Ellena akaba umunyarwandakazi.

Ubwo Numa yari afite imyaka 5 y'amavuko ni bwo ababyeyi be batandukanye, gusa icyo bapfuye avuga ko atakizi, ati "Ibyo bapfuye simbizi kuko banahura sinari mpari". Bamaze gutandukana, Se yahise yigira i burayi, Numa na nyina bakomeza kuba muri Congo.

Nyina yahise afata umwanzuro w'uko berekeza i Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi kwa Se (Sekuru wa Numa ubyara nyina), akaba ari ho n'ubuzima bwatangiriye urebye kuri Alain Numa. Yavuze ko yakuriye i Burundi aba ari naho yiga.

N'ubwo babaga i Burundi ariko, si ho nkomoko yo kwa nyina, ahubwo ni abanyarwanda bari barahungiye i Burundi mu mwaka wa 1959 nyuma y'amateka mabi yaranze u Rwanda yaje kurugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zirenga Miliyoni imwe mu minsi 100.

Amaze gukura ni bwo yamenye ko i Burundi atari iwabo ahubwo ko bari bahari nk'impunzi. Nyuma yo kumenya ko bakomoka mu Rwanda, yaje gufata umwanzuro wo guharanira uko ababyeyi be bataha iwabo mu Rwanda, ni ko kujya mu gisirikare. Avuga ko yari amaze kuba umusore ushoboye byinshi. Yaje mu Rwanda ari ku rugamba rwo kubohora igihugu.



Rev Alain Numa ari mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda


Alain Numa asanzwe ari umukozi wa MTN Rwanda


Rev Alain Numa yashimye Leta yashyizeho gahunda ya Ndi Umunyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND