Kayiranga Jean Baptiste wakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, na Rayon Sports, yavuze uko Rayon Sports yari ibayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ukuntu Interahamwe zigeze kubasanga mu kibuga zigahagarika umukino bari batsinze.
Ku Cyumweru taliki 7 Mata 2024 ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hacanwa Urumuri rw'icyizere. Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aharuhukiye abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuwa Kabiri, umuryango wa Rayon Sports ugizwe n'Abayobozi, Abakinnyi, Abatoza n'Abafana bakoze urugendo rwo #Kwibuka30, ndetse bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baruhukiye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
Kayiranga Jean Baptiste wakiniye ikipe ya Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na nyuma yayo akanayitoza, ni umwe mu bari bari kumwe nayo muri uru rugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y'urugendo rwo #Kwibuka30, yasobanuye uko iyo kipe yari ibayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk'umuntu wari uyirimo icyo gihe. Yavuze ko yari ikipe yari ifite abakinnyi babaye abavandimwe ndetse ko hari igihe byabaga ngombwa ko bibwirira umutoza abo abanzamo kugira ngo babone intsinzi.
Ati: ”Ni ikipe ntabona uko nsobanura mu minota micye kubera ko n'iyo wenda ngize amahirwe yo kubona uwo twakinanaga ugihumeka cyangwa se wenda tukandikirana, amarangamutima aragaruka ugatekereza ibyo bihe hanyuma ugatekereza uburyo twatakaje amahirwe yo kwandika amateka arenze aya CECAFA kubera ko icyo gihe wabonaga ko byashoboka.
Iyo ikipe yashoboye kugera muri ½, buriya n’umukino wa nyuma uba ushoboka. Rero abantu bose twakinannye icyo gihe ni abakinnyi urumva uwo twari tumaranye imyaka micye wasanganga ari nki biri, abandi wasangaga ari ine ndetse n'itanu, twari twarabaye nk’abavandimwe.
Ni ikipe nakubwira ko buri muntu wese yari afite uburyo yiyizi, uburyo yimenya ariko akagira n’uburyo bagenzi be bamumenya bakaba banamenya n’iminota bamusabira ku mutoza. Icyo gihe byarashobokaga ko nka Kayiranga, abakinnyi bandi babonaga ko nkwiye gukina igice cya kabiri wenda kandi umutoza anshyiramo iminota 15.
Icyo gihe rero inama yaraterenaga nk’abakinnyi bakuru bari bafite ijambo abitwaga ba Misiri, abitwaga ba Nazeri, abitwaga ba Hemeyica, ni abakinnyi basaga n'aho ari bakuru kuri njye ho gato ariko bakoraga nk’inama bakavuga bati kugira ngo tubone ibitego bakavugana n’umutoza (Raoul), noneho iyo umusaruro utabaga mwiza byaga ngombwa ko umukino ukurikiyeho bya bindi abakinnyi basabye ko umutoza abyemeza.
Rero abakinnyi bo bonyine babaga bazi umukinnyi babona koko wabaha umusaruro kandi nta mutima mubi. Umukinnyi wese wajyaga mu kibuga cyane cyane ko ikintu kinini twarwaniraga cyabaga ari ugutsinda gusa.
Iyo rero wabonaga mugenzi wawe yaguheshaga intsinzi warabivugaga kuko iyo wabaga uri hanze wabaga ureba umupira neza kandi ukamenya ubuhanga bwa buri mukinnyi. Abakinnyi rero b'icyo gihe babaga ari bakuru kandi bafite umutima n’ishyaka ry'uko Rayon Sports yatsinda bidashingiye ku mafaranga bari bubone."
Kayiranga Jean Baptiste yavuze ko nyuma yo kugaruka mu Rwanda yamenye ko bamwe mu bakinnyi bakinanaga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe yari agaruwe na Rayon Sports, biramubabaza bitewe nuko hari harimo n’abo babanaga mu nzu bityo bituma yumva ko nawe yagombaga guhitanwa na Jenoside.
Abajijwe uko ibintu byabaga bimeze mu kibuga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi niba ntabijyanye n'amoko byajyaga birimo, yavuze ko byatangiye kuza mu 1993 ndetse anatanga urugero rw'ukuntu Interahamwe zigeze kubakura mu kibuga batsinze Etincelles FC.
Yagize ati: "Mu 1993, ibintu by’amashyaka byari bitangiye kuza, ndibuka ko hari umukino twakinnye na Entincelles FC niho ibyo bintu by'ivangura wabonaga ko bitangiye kuza.
1993 ishira cyangwa se intangiriro yi 1994, mu matiriki ya mbere kuko ubwo twakinaga umukino na Etincelles FC tukayitsinda, ariko kubera ko muri sitade hari harimo abantu bazanye ibirango by’amashyaka ya MRND, umukino barawuhagaritse urasubikwa twatsinze, bikora nk'aho tutatsinze.
Umukino baje kuwugarura turongera turawutsinda noneho baremera tubavamo gutyo. Ntekereza ko ni cyo gihe byatangiye ibintu by'ivangura, ibintu by’amashyaka, ibintu by'urwangano."
"Ariko mu kibuga hagati, njye imikino yose nakinnye kuko iyo uri mu kibuga, iyo umukinnyi aciriye undi uramubona, iyo umukinnyi atutse undi uramubona, iyo umukinnyi abwiye undi ikigambo kibi uracyumva, buriya mu kibuga kugira ngo ubone uwo mwanya wo kwinjira mu bwoko bw’umuntu, ubwo ntabwo aba ari umukinnyi nyine.
Uwo mwanya sinzi ko yawubona, hanze byarashobokaga ko bari gusangira bagashobora gutukana, ubusinzi bukazamo ariko kubera ko izo nzira cyane ntazinyuragamo ntabwo nakubwira ngo uyu yatutse uyu cyangwa uyu.
Ariko ibigaragara aho byabereye kuri sitade ni uko uwo mukino bawusubitse, Interahamwe zikadusanga mu kibuga bavuga n’amagambo mabi, Abatutsi b’i Nyanza nuko dusohoka mu kibuga gutyo turitahira umukino barongera bawusubiramo, turongera turatsinda."
Kayiranga yakomeje avuga uko noneho umupira wari umeze mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ubuyobozi ari kimwe mu byabafashije. Ati" Nyuma ya 1994, urumva ukurikije ibihe twari tuvuyemo ni ubuyobozi.
Buriya guhinduka k'ubuyobozi, abantu bashobora kudahita bahinduka ariko iyo ubuyobozi bubaye bwiza abantu nabo bagenda bahinduka kubera ko umuntu agenda yiga, buriya cyane cyane iyo umwigisha ari mwiza. Rero ubuyobozi bwaje, n'iyo bwo bwonyine butavuze byinshi, buriya igitsure ni ikintu cy’ingenzi.
Rero urebye wenda aho tuvuye n’abantu tubonye, ntekereza ko ubuyobozi bwagize uruhare runini hanyuma umupira usa n'aho kuri twebwe byatubereye umuti wo kudasubira inyuma cyane kuko urumva iyo ushobora kubona amafoto 2, uba utandukanye n’umuntu wabonye ifoto imwe.
Twe twari dufite ifoto ya mbere ariko dufite n’ifoto ya 2, rero byatubereye nk’umuti kujya mu mupira kandi tugasubira muri bya bihe by’ibyishimo kandi n’abantu batwishimiye. Rero icyo numva navuga ni uko umupira mu by'ukuri watubereye umuti mwiza kandi n’abafana ntekereza ko hatangiye kujya huzura kuri sitade ndetse hatangira no kuba hatoya;
Ariko umupira ubuyobozi bwarawushyigikiye cyane wongera ugaruka vuba turongera turakina tugira ibihe byiza, buri muntu wese agarura icyizere ko umupira ushobora kongera gukinwa kandi ko dushobora kongera kugera no ku byo tugezeho kiriya gihe".
VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO