Ubwo hakorwaga gahunda ya Our Past Initiative yatangijwe hagamijwe kurushaho kwigisha urubyiruko amateka nyayo yaranze Jenoside yakorewa Abatutsi muri Mata 1994, no gufasha abayirokotse, Maniraho Ernest yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima ya benshi.
Maniraho Ernest, ni umwe mu barokokeye ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro, nyuma y’ibibazo byinshi birimo no kubura ababyeyi be bose ndetse n’abavandimwe be batatu afite imyaka 7 gusa y’amavuko.
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Ernest n’umuryango we bari batuye mu murenge wa Kagarama, hirya gato y’ahubatse Akarere ka Kicukiro ubu.
Mu muryango w’abana batanu, Ernest yasigaranye na mushiki we gusa abandi bose ndetse n’ababyeyi babo barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ernest yavuze ko iwabo batangiye kujya baterwa n’interahamwe mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira ku mugaragaro ku ya 7 Mata 1994.
Yagize ati: “Bajyaga baza kudutera buri munsi. Buri mugoroba, ababyeyi bacu bajyaga bajya ku irondo hanyuma twebwe tukajya kwihisha, barazaga bakatubwira nimugoroba ngo nitujye kwihisha mu rutoki rwari iruhande yacu. Twabayeho muri iyi minsi yose twihisha mu rutoki, mu masaka.”
Hashize iminsi interahamwe zikomeje kubabuza amahoro, ababyeyi ba Ernest bumvikanye ko umuryango wabo ugomba guhungira kuri Paruwasi (Kicukiro), kuko bari bazi ko interahamwe zidashobora gutera Kiliziya cyangwa ngo zinjiremo kuko bizeraga ko ari mu Ngoro y’Imana.
Yavuze ko we n’abavandimwe be batatu ndetse na nyina ari bo bagiye kuri Pruwasi ya Kicukiro, naho se na mukuru we wari imfura iwabo bagasigara barinze inzu.
Mu ijoro Ernest na mama we basubiraga mu rugo bagiye kureba umuvandimwe we na se, ni bwo indege ya Habyarimana yahanutse, maze bashatse guhindukira ngo basubire kuri Paruwasi biranga bitewe n’uko icyo gihe ibintu byahise biba bibi kurushaho.
Mu rugendo rurerure kandi rugoye cyane Erenest yakoranye n’umubyeyi we bagerageza gushaka ubuhungiro, niho interahamwe zari kumwe n’abasirikare zaje kumwicira zimukubise gerenade.
Ati: “Hanyuma muri uwo mwanya, nibwo batangiye gutera za gerenade. Ubwo njyewe nari ndi kumwe na mama, na bakuru banjye. Nari ndi kumwe na mama mufashe akaboko, bateye gerenade ya mbere, yahise imutwara yamunkuye mu kaboko. Sinahise menya ahantu agiye kuko gerenade yaramutwaye, nanjye mpita nikubita hasi nubamye, gusa nanjye nahise mera nk’upfuye, mpita nsinzira ako kanya.”
Ernest yakomeje avuga ko icyo gihe abagerageje kwiruka abenshi n’ubundi bagwaga aho bitewe n’uko aho hantu hari hagoswe n’interahamwe n’abasirikare benshi.
Muri iryo joro interahambwe zagarutse aho Ernest yari aryamye mu mirambo, zije kwambura abapfuye bambaye ibintu bihenze, no kureba niba hari abagihumeka ngo nabo babice burundu, ndetse ziza no kubishyira mu bikorwa kuko zari zitwaje intwaro zikomeye zirimo imihoro n’ibindi.
Yagize ati: “Ndibuka ko njyewe kwa kundi nari ndyamye, interahamwe yaraje inkandagira mu mugongo, hari umubyeyi wari wegereye iruhande rwanjye urimo gutaka cyane no hirya yanjye hariyo undi mugabo, ankandagiyeho sinakwinyeganyeza ahubwo wa mudamu aravuga ati ‘njyewe ntabwo napfuye.’ Mu kuvuga gutyo, yahise abwira mugenzi we kuko uwo nguwo yari ari gusaka, ati ‘mpereza umuhoro nice uyu nguyu.’ Yarawumunagiye, wa muhoro uraza unyikubita ku kirenge ndikanga ndavuga ngo ni njyewe bagiye kwica.
Ahita afata uwo muhoro, ahita atema wa mudamu wari uri iruhande rwanjye. Amaze kumutema, ahita atema na wa mugabo wari iruhande rwanjye, bose bahita bapfa.”
Ernest icyo gihe yarakomeje araryama amara iminsi aryamye mu mirambo. Nyuma yaho, yaje guhura na mushiki we wo kwa nyina wabo wari ufite imyaka itatu ari gushaka nyina.
Yasobanuye ko we n’uwo mwana babanje gushaka mama we bamubuze, bajya gushaka mama w’uwo mwana basanga aryamye mu muhanda yapfuye ari konsa umwana nawe yapfuye.
Kuva icyo gihe, babayeho ubuzima bugoye cyane ari abana bato bwakwira bagasubira kuryama mu mirambo. Muri ubwo buzima bushaririye niho Inkotanyi zaje kubasanga bihishe mu rutoki zibajyana mu bandi bari barokotse.
Nyuma, baje kujyanwa i Byumba, baza no kujyanwa mu kigo cy’imfubyi bitabwaho n’umusirikare ubu uri mu kiruhuko k’izabukuru, kugeza igihe nyina wabo na nyirasenge baje kumenya ko bakiriho bakajya kubakurayo.
Ernest ageze kwa nyina wabo yasanzeyo mushiki we nawe wari wararokotse babanayo mu buzima butoroshye, kuvuga ‘Mama’ ari ikibazo cy’ingutu, atakira ko imfura yabo yahoze izobereye mu byo kwiruka nayo yaba yarapfuye, gusa baza kumenya ko we na se batwikiwe mu Kiliziya.
Ernest waje gukura akagira umuryango, yasoje ubuhamya bwe ashimira Inkotanyi zafashijwe n’Imana mu kubarokora ndetse na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wabitayeho mu buzima bugoye bw’ubupfubyi, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite yo kugira igihugu gitekanye, barushaho gukora ibyagiteza imbere nabo ubwabo biteza imbere.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Maniraho Ernest afite imyaka 7
TANGA IGITECYEREZO