Kigali

Kwibuka 30: Minisitiri Dr Utumatwishima na Minisitiri Aurore mu barenga 5,000 bitabiriye Our Past- AMAFOTO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:10/04/2024 7:04
0


Abayobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu, Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah na Minisitiri Aurore Mimosa bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyateguwe n'umuryango Our Past.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mata 2024 mu Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, cyateguwe n'umuryango Our Past umaze imyaka 12 utegura 

Cyitabiriwe n'urubyiruko rusaga ibihumbi bitanu. Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu barimo Min Dr Utumatwishima Abdallah, uyobora minisiteri y'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi na Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju uyobora minisiteri ya Siporo.

Our Past yagaragayemo inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda mu myaka ya mbere y'1994 kugeza hakozwe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hakinwa imikino yirekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse hatangwa n'ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe  Abatutsi aho bavuze ubuzima bushaririye babayemo muri icyo gihe.

Umuraperi Bruce the 1st yaririmbye indirimbo ihumuriza abarokotse Jenoside  yakorewe Abatutsi ndetse inahumuriza n'abandi bari bitabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka30. Ni indirimbo yitwa 'Ndi Urumuri' igaragaza icyizere cy'ejo hazaza.

Min Dr Utumatwishima na Min Aurore Mimosa bitabiriye igikorwa cyateguwe na Our Past cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

Abasaga ibihumbi bitanu bitabiriye Our Past mu gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND