Umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyanshoza Dieudonne 'Mibirizi' yatangaje ko gutangira gukora izi ndirimbo ahanini byaturutse ku mateka ashaririye yabonye iwabo aho avuka mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw'u Rwanda.
Munyanshoza aza
imbere mu bahanzi bakoresha inganzo y'abo mu kubika amateka binyuze mu
bihangano bakora bibumbatiye, gusubiza icyizere cy'ubuzima mu bantu, kurwanya abahakana
bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi.
Izi ndirimbo
zibitse amateka y’ahiciwe Abatutsi, amazina y’abishwe, uko umugambi wo
kurimbura Abatutsi wacuzwe kugeza ushyizwe mu bikorwa, kongera kwiyubaka kw’abarokotse…Zifasha
gukomeza kuzirikana abishwe, zigatera imbaraga zo guharanira kusa ikivi.
Muri iki
gihe, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu
(Minubumwe), niyo itanga uburenganzira kugira ngo indirimbo yo Kwibuka isohoke
nyuma y’igenzura yikorwa bigendanye n’ubutumwa buba bukubiyemo.
Hari
abahanzi baririmba ku ndirimbo zo kwibuka gusa, n’abandi bakora indirimbo zo
kwibuka n’iz’ubuzima busanzwe.
Abazwi cyane
barangajwe imbere na Munyanshoza Dieudonné wamamaye nka Mibirizi kubera
indirimbo yise ‘Mibirizi’, Nyiranyamibwa Suzanne, Nzaramba Eric [Senderi],
Rwamihare Jean de Dieu [Bonhomme] uzwi mu ndirimbo ‘Inkotanyi ni ubuzima’,
Mukankusi Grace uzwi mu ndirimbo ‘Icyizere’ n’abandi.
Aba bahanzi n’abandi bagize uruhare mu isanamitima binyuze mu bihangano bagiye bashyira hanze mu bihe bitandukanye, bikoze mu buryo bw’amajwi. Rimwe na rimwe bigaherekezwa n’amashusho agaragaza ibice babaga baririmba, abishwe muri Jenoside n’ibindi.
Munyanshoza Dieudonné [Mibirizi], ni umuririmbyi wabaye no mu basirikare ba RDF [Rwanda Defence Force]. Muri Kamena 2016, nibwo yasezerewe asubira mu buzima busanzwe, akomeye ku ntego yo gukomeza kurinda ibyagezweho.
Imyaka ibaye
30, uyu muhanzi akomeje urugendo rwubakiye kuri izi ndirimbo z'isanamitima.
Yabwiye InyaRwanda ko ajya guhanga indirimbo zo Kwibuka byaturutse ku kuntu yageze
iwabo, agasanga Jenoside yarahashegeshe.
Ati
"Uko nari narahasize mu 1989 n'uko nahasanze mu 1995 wagirango siho.
Kubera ko nari narahasize ari heza, hari amazu, amashuri, amavuriro, Kiliziya,
imihanda nsanga noneho ni amatongo. Nsanga ubuzima bwarahungabanye, ngirango
n'ahandi hose niko byari bimeze.
Akomeza ati
"Icyo gihe rero muri njyewe niho navuga ko natangiye guhinduka muri
njyewe, ntangira kumva ko natangira gukora indirimbo zijyanye no Kwibuka. Niho
mbyanziyemo, akababaro nagize kuko uko nari narasize iwacu, abenshi barishwe,
ibintu byarasenyutse, ubuzima bwarahungabanye noneho nifuza kugirango mvuge ayo
mateka.”
Uyu muhanzi
avuga ko icyo gihe ari nabwo yagize igitekerezo cyogukora indirimbo 'Mibirizi'
yacuranzwe cyane. Niyo ndirimbo ya mbere yagiye hanze irimo amazina y'abishwe
muri Jenoside ndetse irimo n'imisozi itandukanye bari batuyeho.
Nyuma yakoze
indirimbo 'Nyanza ya Butare', 'Imfura zo ku Mugote' ndetse na 'Twarabakundaga'.
Munyanshoza avuga ko izi ndirimbo zikimara kujya hanze, zumvikanye mu bice
bitandukanye by'Igihugu, zifasha abantu mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge n'isanamitima,
kandi nawe zitangira kumwomora ibikomere.
Avuga ko ibi
byose byagiye bikomeza intego yari yihaye yo gukomeza kubika amateka ya
Jenoside binyuze mu ndirimbo. Ati "Nanjye byampaye umuhate wo kuba
nakomeza kuririmba. Ni aho byatangiriye kuririmba indirimbo zo kwibuka."
Agaragaza ko
adafite gushidikanya muri we ko ubuhanzi bwagize uruhare rukomeye mu komora
ibikomere no gusana imitima kuko 'iyo urebye mu bihangano ubutumwa byagiye bitanga
ni ukongera gutuma abantu basubira inyuma bakareba ku ntandaro n'inkomoko
y'amacakubiri yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi'.
Munyanshoza
yavuze ko akora indirimbo ye 'Mibirizi' yari ayikoze ayikoreye agasozi k'iwabo,
ariko ko yamenyekanye cyane bigera ubwo atangira gutumirwa mu bice bitandukanye
by'Igihugu kuyiririmba, kandi abantu avugamo atari abaho.
Ni indirimbo
avuga ko yageze kure kuko muri kiriya gihe abanyeshuri bagiye bayandika mu
makayi y'abo, bagera aho aririmba abantu b'i Mibirizi bishwe, bagasimbuza
amazina y'abo bishwe ariko 'inkikirizo n'ibindi bakabireba'.
Ati
"Ubutumwa bumvaga bwagendaga bubafasha, bukabubaka [...] Natekereza ko
ubutumwa bwagiye buca mu bihangano, yaba mu ndirimbo, mu mivugo byagiye bifasha
abarokotse Jenoside, ko nubwo yasigaye wenyine agomba gukomereza, agomba
kudaheranwa n'akababaro..."
Munyanshoza
anasanga izi ndirimbo zo Kwibuka zitarafashije gusa abarokotse, ahubwo zanafashije
n'abandi bamenya amateka y'Igihugu, kandi urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge
rurashoboka.
Uyu muhanzi
usanzwe ubarizwa muri Orcheste Impala, avuga ko ubu amaze gukora indirimbo 100
zo kwibuka zirimo cyane cyane izo avuga ku dusozi dutandukanye abatutsi bari
batuyeho.
Ni ibintu
avuga ko yagezeho nyuma y'ibiganiro bitandukanye yagiye yitabira bijyanye no
kwibuka akumva ubuhamya bw'ahatangiwe 'nkumva nshatse kuvuga kuri ayo mateka'.
Muri uru
rugendo rwo gukora indirimbo zo Kwibuka kandi, yagiye ahura na bamwe mu
barokotse Jenoside bakamuha ubuhamya bw'agasozi babaga bashaka ko akoraho
indirimbo, hanyuma akabihuriza hamwe akandika indirimbo. Ati "Hari abaza
bakansaba ko nabafasha kugirango amateka yabo ntazibagirane..."
Indirimbo ye
‘Mibirizi’ yamamaye yayisohoye tariki 1 Mata 1995. Yatambutse ‘bwa mbere’ kuri
Radio Rwanda saa saba n’igice nyuma y’amakuru yo mu rurimi rw’Igifaransa. Icyo
gihe, Radio Rwanda yafunguraga saa kumi n’imwe za mu gitondo igafunga saa mbiri
z’ijoro.
Yayihimbiye agace yavukiyemo ahitwa i Kimbogo mu Ntara y’Uburengerazuba; kandi yamuhaye gukomeza umurongo w’indirimbo zo Kwibuka, atangira no gukora izindi ndirimbo zivuga ku bice bitandukanye byo mu Rwanda. Munyanshoza Dieudonné yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gukora indirimbo zo Kwibuka nyuma yo kubona uburyo Jenoside yashegeshe ku ivuko rye
Munyanshoza
yavuze uko yagendaga ahimba indirimbo, yagiye ahura n’abarokotse bamusabaga
guhimba indirimbo ku dusozi twari dutuyeho abatutsi benshi
Munyanshoza
yavuze ko amaze kugeza ku ndirimbo zirenga 100 zivuga ku dusozi tunyuranye
twiciweho Abatutsi
KANDA HANOUREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUNYANSHOZA DIUEDONNE
TANGA IGITECYEREZO