Inshuro nyinshi wumva izina rya Rtd Lt Gen Roméo Antonius Dallaire rigaruka mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bikaba bitari ibintu bihuriranye kuko yari Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri icyo ariko utarigeze ahabwa ibisubizo byakiza abicwaga kuko nk'uko abivuga u Rwanda ngo nta mutungo kamere rufite.
Dallaire agenda atanga ibiganiro bitandukanye, yanditse
ibitabo, yifashishijwe mu ndirimbo na filimi bigaruka kuri Jenoside yakorewe
Abatutsi muri Mata 1994 ,kenshi agaruka ku buryo u Rwanda rwatereranwe n’amahanga ubwo abatutsi bicwaga.
Uyu mugabo mu kiganiro kimwe yagiranye na The Globe and
Mail, yagarutse ku buryo yatse ubufasha kenshi bwagombaga gukiza abicwaga ariko
bikaba iby’ubusa mu gisubizo yatanze.
Mu gisubizo yatanze Dallaire yumvikanye agira ati”U Rwanda n’abaturage barwo n’ingabo
narinyoboye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro baratereranwe kugeza
igihe bishwe.”
Yongeraho ati”Igihe
nasabaga ubufasha nibutswaga ko nta peteroli iri mu Rwanda, nta diyama, nta
n’ikindi kintu cy’ingirakamaro gihari. Hari ikiremwa muntu gusa, ubuzima
bw’abirabura butari bufite agaciro na gato.”
Byinshi uyu mugabo yagiye agarukaho ndetse byemezwa ko
ibihe yanyuzemo mu Rwanda byamugizeho ingaruka mu buryo bw’ubuzima tukaba
twifuje kugaruka ku buzima bwe.
Dallaire yavukiye mu gace Denekamp, Netherland mu
muryango w’abasirikare kuva kuri Roméo Louis Dallaire na Catherine Vermeassen.
Dallaire yaje kugera muri Canada afite amezi 6 hari mu
1946, yaje gukurira muri Montreal,yinjiye mu gisirikare, mu 1963 yinjira mu
ishuri ry’abofisiye rya Saint Jean.
Mu mwaka wa 1970, yasoreje amasomo y’icyiciro cya Kabiri
cya Kaminuza muri Royal Military College muri Canada, yakomeje kugenda yiga
amasomo ya Gisirikare mu bice bitandukanye by’Isi.
Mu 1989 yagizwe Brig Gen ahita anahabwa kuyobora batayo
ya 5, mbere gato yo koherezwa mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda hagati ya
1990 kugera muri 1993 yakozeho mu ishuri rya gisirikare rya Saint Jean.
Mu 1993 ni bwo yahawe inshingano zo kuyobora abasirika b’Umuryango
w’Abibumbye mu Rwanda, ibi bikaba byari no mu buryo bwo kureba uko zafasha mu
ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha.
Muri icyo gihe ariko niko FAR yarikomeje kwitegura igura ibikoresho nubwo hari gahunda y'ukoizari Ingabo za RPA zigomba kwinjizwa mu gisirikare ndetse hakabaho no kugabana ubutegetsi.Ari nako hakomeza kandi kugenda hatagwa ibya ngombwa bigaragaza ubwoko buri umwe aturukamo.
Bidatinze ku wa 06 Mata 1994 haje kumvikana inkuru y'uko
indege ya Habyarimana wari kumwe na Perezida w’u Burundi n’abandi bakozi
yahanuwe.
Aha niho akazi Dallaire yari afite mu Rwanda kakomereye
kuko intagondwa z’Abahutu zahise zitangira kwica Abatutsi maze Dallaire asaba
abasirikare b’Ababiligi ko bamufasha kurinda Minisitiri w’Intebe, Agathe
Uwilingiyimana utari ushyigikiye politiki y’ivangura bidatinze ariko Agathe,
umugabo we n’ababasirikare baje kwicwa bishwe na FAR [Ingabo za Guverinoma ya
Habyarimana].
Iyicwa ry’aba basirikare ICTR yarihamije Col Theoneste
Bagosora mu 2008, mu bihe bitandukanye Dallaire yandikiye Umuryango w’Abibumbye
abasaba ko bakongera ingabo nyamara Akanama k’Umutekano karabyanze ahubwo
basaba ko n'iziriyo zagabanywa.
Ubwo abasirikare biganjemo abo mu Bubiligi n’ibindi bihugu
by’u Burayi bafataga rutemikirere bakava mu Rwanda rwarimo ruberamo Jenoside
yakorewe Abatutsi, abari basigaye bigabanyijemo amatsinda atandukanye bajya kurinda ahantu
hanyuranye hari hahungiye Abatutsi.
Ibikorwa bya Dallaire bikaba bibarwa ko byakijije abagera
ku bihumbi 32 mu gitabo uyu mugabo yanditse ashima byimazeyo umuhate w’abanya-Tunisia
na Ghana mu gutabara ubuzima bw’Abatutsi bahigwaga.
Haje gufatwa umwanzuro n’Umuryango w’Abibumbye wo
kohereza ingabo zigera ku bihumbi 5.5 ariko Dallaire akomeza kugaragaza ko
bidakwiye ko Abafaransa bakoherezwa bitewe n’amateka y’iki gihugu n’u Rwanda
muri ibyo bihe na mbere harimo no kuba bwari bushyigikiye ibyabaga.
Dallaire yanyuze mu nkiko za gisirikare nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi abazwa ku rupfu rw’abasirikare b’Ababiligi ashijwa kuba yarabahaye
inshingano zikomeye ari bake.
Mu kwisobanura ariko yagiye agaragaza ko yari yashyizeho
uburyo baza gufashwa bibaye ngombwa ariko ko abasirikare ba Bangladesh yizeye
batari bashoboye.
Mu gitabo yanditse Shake Hands with the Devil, Dallaire
agaragza uburyo ubumuntu bwabuze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi
amahanga akarebera.
Ubwo yasubiraga muri Canada, yahawe inshingano zitandukanye
hari imyanya itandukanye mu gisirikare muri Minisiteri zitandukanye kugera muri
1999 ubwo yagirwaga Umujyanama w’Umugaba w’Ingabo.
Yaje guhura ariko n’uburwayi bw’ihungabana mu 2000 gusa
akomeza gukurikiranwa muri Mutarama 2004 yagiye gutanga ubuhamya bushinja Col
Bagosora ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagiye akomeza guhabwa inshingano zinyuranye zirimo kuba
Umujyanama wa Guverinoma mu by’Intambara, yaje kugirwa Senateri muri Werurwe
2005.
Mu bihe bitandukanye yakomeje yiyambazwa ku bushakashatsi
mu birebana n’intamabara ndetse na Jenoside ari nako yifashishwa mu biganiro, ibyegeranyo n’ibindi birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dallaire yabaye inganzo y’indirimbo Kigali ya Jon Brooks, igaruka ku bihe bikomeye abasirikare bo muri Canada banyuzemo mu Rwanda.
Yagiye ahabwa imidali itandukanye ku ruhare yagize mu
gukiza Abatutsi muri Jenoside anafatwa na benshi nk’umusirikare w’ibigwi by’ibihe
byose mu gisirikare cya Canada.
Yahawe kandi impamyambumenyi z’ikirenga na Kaminuza
zitandukanye zo mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.
Dallaire yamaze imyaka 36 mu gisirikare, asoza inshingano
ageze ku ipeti rya Lt Gen, yashakanye na Elizabeth Roberge baje gutandukana mu 2019.
Kuva mu 2020 abana Marie Claude Michadu, uyu mugabo w’imyaka
77 afite abana 3 aribo Willem, Catherine na Guy.
TANGA IGITECYEREZO