Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Mani Martin yatangaje ko Cécile Kayirebwa yamubereye urufatiro rwatumye arushaho kumenya amateka yaranze abahanzi mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bimufasha gukora ibihangano bikiza ibikomere yihereyeho.
Ubuhanzi
bwabaye igikoresho gikomeye cyenyegejeje umugambi wo kurimbura abatutsi. Indirimbo
z’abarimo Bikindi Simon zumvikanye igihe kinini kuri Radio zihamagarira urwango
no gushyira mu bikorwa umugambi wagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mani Martin
wavukiye i Rusizi, ubwo yari mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko yakuze
afite amatsiko yibaza impamvu abahanzi benshi yakuze akundiraho ibihangano
batakiriho, kuko yumva ashaka kuzahura nabo akamenya uko bakoresheje inganzo yabo.
Ni ibintu
byakomeje kubyiganira mu mutima we kugeza ubwo ahuye na Cécile Kayirebwa
bagirana ikiganiro kirambuye cyagejeje ku kumenya ko amateka asharira u Rwanda
rwanyuzemo yanahitanye benshi mu bahanzi baririmbye amahoro n’urukundo.
Byahinduye
imyumvire ye! Uyu muhanzi avuga ko yari yarakuze muri we atekereza ko kugirango
azatere ikirenge mu cy'abahanzi yakuze akunda kandi akundira ibihangano, bizamusaba
gukora ibihangano byinshi 'ubundi nkapfa cyangwa nkajya kuba mu mahanga'.
Yavuze ati
"Natekerezaga y'uko ariko bimeze! Kuko niko kuri nari nkuriyemo. Amaze
kunsobanurira [Cécile Kayirebwa] ko abahanzi benshi bishwe muri Jenoside,
abandi bari muri za Gereza kuko bagize uruhare muri Jenoside, abandi bahunze
igihugu ariko hakaba hari n'abandi bahunze kubera ayo mateka n'ubundi yari
yaratangiye mbere."
Yavuze ko
kuva uwo munsi aganira na Cécile Kayirebwa ari bwo yafashe icyemezo cyo
gukoresha ubuhanzi bwe mu kubaka icyo 'gihugu cyasenywe'.
Hagati aho
ariko kandi, Kayirebwa yanabwiye Mani Martin ko hari abahanzi bari bafite
impano ikomeye mu muziki bayikoresheje mu guhembera urwango, ndetse
bakanahembera amacakubiri na mbere yaho.
Umunsi abazwa ibibazo bibiri
byakomereye umutima we
Mani Martin yavuze ko igihe kimwe ubwo yari mu Bufaransa, yagiranye ikiganiro n'umunyamakuru waho, amubaza kuri we n’aho akomoka.
Uyu
munyamakuru yamubajije ibibazo byamukomereye ku buryo kubisubiza byamusabye
gutekereza kabiri, ariko kandi ntiyari azi byinshi kuko yari akiri muto.
Umunyamakuru
yabajije Mani Martin niba avuka mu Rwanda, hanyuma amubaza ubwoko bwe. Ati
"Nigeze kujya rimwe mu gihugu cy'u Bufaransa, umunyamakuru ambaza ibibazo
bibiri byankomereye cyane, yarambajije ngo uva mu Rwanda ndavuga ngo yego,
arambaza ngo uri Umuhutu cyangwa uri Umututsi, uri mu bishe abandi cyangwa uri mu
bishwe."
Mani Martin
yavuze ko yakomerewe no gusubiza ibibazo kuko yari akiri umwana muto, ariko
yabwiye uyu munyamakuru ko ari umuhanzi kandi ukomoka mu Rwanda.
Uyu
munyamakuru yabwiye Mani Martin ko Abanyarwanda 'bose nahuye nabo bamwe bari
abatutsi abandi ari abahutu'.
Mani Martin yahise akebura uyu munyamakuru amubwira ko 'uyu munsi ni umunsi wawe
wo guhura noneho n'umuhanzi w'umunyarwanda'. Ati "Birashoboka cyane ko
uhitamo umunyarwanda uri we uyu munsi. Kuko, twese ibituranga tubihitamo."
Kuri Mani
Martin, buri wese uri kuri iyi Si ni igihangano cya nyriibiremwa kandi gitandukanye
n'ikindi.
Anabona ko
abantu bafite byinshi bahuriyeho kurusha ibyo batandukaniyeho. Yavuze ko buri
wese akwiye kumva ko adashobora kuba nk’undi.
Mani Martin
yavuze ko buri wese ugitekereza kugira ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi
bitekerezo biyihembera ‘arihemukira’.
Yavuze ko 'urwango rubabaza cyane urufite' kandi 'ibintu byose utekereza ni ibihangano byawe bwite bikurimo'.
Ati "Ni wowe wa mbere bibanza kugiraho ingaruka. Niyo
ukoze igikorwa, cyangwa ugakwirakwiza amakuru ashobora gutuma byagira uwo
bibangamira n'ubundi biranga bikakugarukira, kuko muri ubu buzima niko
bimeze."
Mani Martin
avuga ko buri mubyeyi w'umunyarwanda wese afite inshingano zo kwigisha amateka
abana be ndetse n'abandi ashobora guhura nabo kandi akayavuga uko ari n'uko
yabaye.
Ni igihe cyo gufungurira abato bakarushaho kumenya no kwiga amateka mu nzira zose zishoboka kuko 'ubutamenya buriya ni bubi'.
Ati "Icyo umubyeyi wacu yatubwiye tugiha
agaciro kurusha ikindi cyose [...] Ni ngombwa cyane ku bwiza abana ukuri kw'ayo
mateka."
Uyu
munyamuziki yagaragaje ko ubuhanzi ari intwaro ikomeye cyane mu kongera
kubanisha abantu. Yavuze ko hari abantu bashobora kuba batumvikana mu buzima
bwa buri munsi, ariko bakaba bahurira ku gukunda umuhanzi cyangwa igihangano
kimwe.
Ati "Ni
intwaro rero dukwiye kuba dukoresha cyane mbere na mbere mu guhuza abantu,
kubera ko n'iyo tutabikoze tubigambiriye usanga ibikorwa byacu bihuza
abantu."
Yavuze ko
buri muhanzi uhanga akwiye kubanza gutekereza ku gihangano agiye gushyira
hanze, kandi agakora uko ashoboye nawe akabanza gukira ibikomere mbere y'uko
atambutsa ubutumwa bwe mu nganzo aba yageneye rubanda. Ati "Turi ahantu
turebwa n'abantu bose, turamutse dufite gukira gukomeye, n'abatwumva
bakira."
Mani Martin
yagaragaje ko ari umugisha ukomeye kuba yarakuriye mu gihugu nk'u Rwanda,
gitanga amahirwe kuri buri wese.
Ati
"Nagize umugisha wo gukurira mu gihugu, aho nshobora kuva i Cyangugu
nkagera Rusumo ntawe umbajije ngo uri uwahe? Kuba gusa mfite irangamuntu
y'umunyarwanda bikaba bihagije. Rero ni ikintu cy'ingenzi."
Yavuze ko
kuba umuhanzi aririmba ubutumwa bwe bugasakara hirya no hino bimwongerera
inshingano zo gukomeza gutanga ubutumwa agendeye mu murongo w'abakunzi be no
guharanira guhindura sosiyete nziza kurusha uko yayisanze.
Mani Martin yatangaje ko Cécile Kayirebwa ariwe wamufashije kumenya amateka yaranze abahanzi mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mani Martin
yavuze ko yakomerewe no gusubiza ibibazo by’umunyamakuru w'Umufaransa wamubajije ibijyanye n’ubwoko
Mani Martin yavuze ko yiyemeje gukoresha inganzo ye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda
KANDA HANO UREBE MU BURYO BW'AMASHUSHO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MANI MARTIN
TANGA IGITECYEREZO