Kigali

Kwibuka30: Nyampinga w’u Bubiligi yazirikanye ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:9/04/2024 9:33
0


Nyampinga w’u Bubiligi, Kenza Ameloot ufite inkomoko mu Rwanda, yagaragaje ko azirikana ibihe bitoroshye abanyarwanda barimo n’ubwo ari mu mahanga akaba ataragize umwanya uhagije wo gutura mu Rwanda ngo asobanurirwe amateka n'abantu benshi bayanyuzemo.



Tariki 24 Gashyantare 2024 ni bwo Kenza yatangajwe ko yahigitse abandi bakobwa bari bahatanye muri Miss Belgique mu birori byabereye ahazwi nka ‘Proximus Theater’ mu Bubiligi.

Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22 ufite umubyeyi (nyina) w’umunyarwandakazi, kuri ubu niwe ufite ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi (Miss Belgique) w’umwaka wa 2024. Uwo mubyeyi we yitwa Gakire Joselyne akaba ari umunyarwandakazi, Se akaba ari Umubiligi.

Mu gihe abanyarwanda bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Kenza Johanna Ameloot yagaragaje ko azirikana ibi bihe abanyarwanda barimo ashyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ko azirikana ibi bihe.

Ku ikubitiro, Kenza yabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze umunara w’i Paris urimo kwaka handitseho “Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi” nyuma y’ubwo butumwa, yabuherekesheje ubundi bwo kwibuka.

Kuba yazirikanye akereka abanyamahanga ibihe igihugu cyamubyariye umubyeyi kirimo gicamo, ni ibintu by’ubutwari cyane ko hari abanyarwanda benshi bagera hanze y’Igihugu bagatangira kunenga ndetse abenshi bakaba babeshywa ku mateka nabo bagatana.

Kenza Ameloot asanzwe aza mu Rwanda gusura igihugu cyamubyariye umubyeyi ndetse mu minsi yashize yahazanye n’umukunzi we dore ko ubwo umukunzi we yagiraga isabukuru, Kenza Ameloot yamwifurije isabukuru akoresheje amashusho bafatiye mu Rwanda.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND