Umunyabigwi muri ruhago w'ikipe y'igihugu, Amavubi, Jimmy Gatete yageneye ubutumwa urubyiruko arubwira ko ari umwanya wo kwiga ndetse no gusabanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Jimmy Gatete ufatwa nk'Umunyabigwi w'Amavubi dore ko yayafashije gukina igikombe cy'Afuruka cya 2004 yagize ati: "Kwibuka ni umwanya wo guha icyubahiro no kuzirikana abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994."
"Ni umwanya kandi wo gufata mu mugongo abarokotse aya mateka, tukabahumuriza."
Uyu munyabigwi kuri ubu usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ageze ku rubyiruko yagize ati "Ku rubyiruko, ni umwanya wo kwiga mugasobanukirwa amateka ya Jenoside ya nyayo kuko abayagoreka banahakana Jenoside ari benshi kandi ari mwe mugomba kubarwanya. Twibuke Twiyubaka."
Muri ibi bihe bitoroshye u Rwanda rurimo byo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakinnyi b'Abanyarwanda b'umupira w'amaguru ni bamwe mu bakomeje kugenera ubutumwa Abanyarwanda cyane cyane bibanda ku rubyiruko.
TANGA IGITECYEREZO