Umuhanzikazi Babo ari mu Magana y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda babarizwa mu Budage, bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kwiga amateka no guhangana n’abagikomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ambasade y’u Rwanda mu Budage yatangaje ku rubuga rwa
X ko iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024 mu rwego rwo
gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.
Abitabiriye iki gikorwa bagikoreye ahitwa Potsdamer
Platz mu Mujyi wa Berlin mu Budage, berekeza ku rwibutso rwa Jenoside, mu rwego
rwo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abitabiriye kandi bahawe ikiganiro na Ambasaderi w'u
Rwanda mu Budage, Igor César n’abandi. Iki gikorwa cyo #Kwibuka30 cyabaye mu gihe,
ku wa 6 Gashyantare 2024 ahitwa i Lauchringen mu Budage hatashywe urwibutso rwa
Jenoside nyuma y’imyaka 30 ishize.
Ni urwibutso rwa mbere rwubatswe ku bufatanye
bw'Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside, Ibuka, mu Budage ndetse
n'Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y’igikorwa
cyo #Kwibuka30, Babo yavuze ko amateka yumvise yamukoze ku mutima, bituma yiyemeza
gukomeza urugendo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa na buri wese.
Ati “Nyuma yo kumva amateka ya Jenoside nk’umuhanzi
icyo niyemeje ni ugufatanya n’ubuyobozi kubaka Igihugu, ndetse no kubwira
urubyiruko hamwe n’abana nzabyara kubigisha amateka y’itegurwa rya Jenoside n’uko
yahagaritswe, ku buryo abana banjye cyangwa urubyiruko bazamenya uko bubaka
igihugu. Icyo nicyo cyemezo nafashe.”
Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye,
yabwiye urubyiruko guhuza imbaraga mu rugamba rwo guhangana n’abahakana
bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bafite ubushake n’ubushobozi bwo
kwifashisha imbuga nkoranyambaga n’izindi nzira bagaragaza ukuri.
Babo yavuze ko ubuhamya yiyumviye bw’abarokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi, bwamusigiye umukoro wo ‘gusigasira ubumwe n’ubwiyunge
mu gihugu cyatubyaye nk’urubyiruko’. Ati “Igihugu cyaratubyaye, dufite amateka
yacu, hari ibyo twiga, ariko hari ibyo tutamenya, rero ni umwanya wacu wo kwiga
amateka.”
Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka twiyubaka” nk’uko bitangazwa n’Inyoborabikorwa yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe); mu by’ingenzi bizazirikanwa muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi harimo;
Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nko kubumbatira ubumwe
bw’Abanyarwanda, kwibuka no gusigasira amateka y’Abanyarwanda, ubutabera
n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no guhora harwanya umuco wo kudahana
hakurikiranwa abagize uruhare muri Jenoside no kwamagana imvugo zibiba urwango.
Ambasaderi Igor Cesar [Uwa Gatatu uvuye iburyo] ari kumwe n’Abanyarwanda n’Inshuti
mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu
Budage
Umuhanzikazi Babo [Ubanza Ibumoso] ari mu Magana y’urubyiruko
bitabiriye igikorwa cyo kwibuka
Babo yavuze ko ubuhamya bw’abarokotse Jenoside bwamuhaye umukoro wo kubaka Igihugu no kuzigisha amateka abazamukomokamo
Ambasaderi Igor Cesar yaganirije abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku wa 6 Gashyantare 2024, Ambasaderi Igor Cesar,
yafunguye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Budage
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti "Kwibuka, Twiyubaka"
TANGA IGITECYEREZO