RFL
Kigali

Ubutumwa bw’Abayobozi b'ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ku #Kwibuka30

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/04/2024 12:29
0


Mu gihe Abanyarwanda n’Isi yose muri rusange batangiye iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abayobozi batandukanye ku Isi bakomeje gutanga ubutumwa bugamije kwifatanya na bo.



Abayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi, barimo abakuru b'ibihugu bitandukanye, abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda, bakomeje koherereza abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure mu gihe bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yagize ati “Nyuma y'imyaka 30, ni gute ntashobora gutungurwa cyane no kubura ubumuntu kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, agahinda nagize ubwo nabonaga abarenga 10,000 bishwe ku munsi umwe gusa, n’ibihumbi 45 bashyinguwe mu mva rusange ahahoze urusengero i Nyamata.”

Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU), Ursula von der Leyen, yagize ati: “Turaha agaciro abishwe kandi turashima urugendo rw’u Rwanda ruva mu mwijima rugana ku byiringiro, no kuva mu bubabare rugana ku iterambere. Ni urugero rwiza ku Isi.”

Ni mu gihe Perezida w'Inama ya Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, EU, Charles Michel, yavuze ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ari umwanya wo kwibuka abo yatwaye ubuzima no kwigira ku makosa yakozwe.

Ati “Nyuma y’imyaka 30 kandi ndabizi icyo umugabane wacu ugomba Afurika, nzi amateka ateye ikimwaro, nzi abayagizemo uruhare, ni nayo mpamvu mu 2000 u Bubiligi bwasabye imbabazi. Inshingano zo kwibuka, mbere na mbere ni ukwiga, kwigira ku makosa.”

Uwahoze ari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adams, yagize ati “Nyuma y’imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mboherereje ubu butumwa kuva muri Isiraheli bwuzuye amarangamutima ku nshuti zanjye zose n’imiryango yanjye bari mu Rwanda. Nifatanije namwe mwese mu guha icyubahiro miliyoni imwe y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside, gusa kubera abo bari bo.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko bifatanyije n'Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimangira ko iki gikorwa kigomba gukorwa mu guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wungirije wa AU , Monique Nsanzabaganwa, yatangaje ko Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) yiyemeje kurinda urubyiruko gukoreshwa nk’ibikoresho byo gukwirakwiza imvugo y’inzangano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane muri ibi bihe biriho aho usanga bahura n’amakuru menshi kubera murandasi n'imbuga nkoranyambaga.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango ugamije kugarura amahoro muri iki gihugu, Ambasaderi Valentine Rugwabiza, yagize ati “Kuri uyu munsi, Abanyarwanda bose, haba mu gihugu ndetse no mu mahanga, Turibuka, dukomeje kurinda Ubumwe bw'agaciro kandi tugatanga ibyo dufite byose mu gukurikirana urugendo rwacu rwo gukomeza kubaka ubuzima bwacu, igihugu cyacu no kurwanya ikwirakwizwa ry'ingengabitekerezo ya Jenoside muri Afurika.”

Perezida w'Akanama k'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Charles Michel, mu butumwa yacishije kuri X, yagaragaje ko ari mu Rwanda ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahatangirijwe igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, yavuze ko Isi itazibagirwa abana, abagore n'abagabo barenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize ati: "Ntabwo tuzibagirwa abazize Jenoside ndetse ntitwakwibagirwa umuhate w'abarokotse Jenoside n'ubutwari bwo kubabarira bwabaye urumuri n'icyizere cy'ahazaza."

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Mélanie Joly, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Twifatanyije n’Abanyarwanda mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza abayirokotse.”

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Iterambere na Afurika, Andrew Mitchell, yavuze ko ubuhamya bw'abarokotse Jenoside  butanga umukoro wo guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi, aho yagize ati: "Uyu ni umunsi w'agahinda ku #Rwanda mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi."

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu gihe cyo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimangiye ubutumwa yatanze ku ya 27 Gicurasi 2021, avuga ko akomeje umugambi we n’u Bufaransa wo gukomeza kugendana n’u Rwanda agatoki ku kandi.

Perezida wa Kenya, William Ruto, yagaragaje u Rwanda nk’Igihugu gifite abaturage baranzwe n’umuhate n’ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba ari icyitegererezo ku Isi.

Ni ubutumwa yoherereje u Rwanda mu bihe byo #Kwibuka30, aho yashimiye byumwihariko Perezida Kagame ukomeje kuyobora Abanyarwanda mu cyerekezo gishya.

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, we yasabye uruhare rwa buri wese mu guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi. Ati "Amahoro abe inkingi y'ahazaza h'abaturage bacu."

Ni mu gihe ibihugu birimo u Buhinde, u Bufaransa, Ethiopia, Sénégal na Bénin biri mu bihugu byahagararanye n'Abanyarwanda mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, binyuze mu gutaka inyubako n'ahantu nyaburanga habyo mu matara yerekana ibendera ry'u Rwanda.


Amahanga yifatanije n'abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND