Umuhanzi mu njyana gakondo, Icyusa cy’Ingenzi yahuje imbaraga n’Umwanditsi Rurangwa Jean Marie Vianney bakora igisigo bise ‘La raison de sa Survie’ mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Iki gisigo
bise “Impamvu yarokotse (‘La raison de sa Survie) bagishyize hanze kuri iki
Cyumweru tariki 7 Mata 2024, mu gihe Abanyarwanda n’Isi batangiye iminsi 100 yo
Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga
Miliyoni.
Rurangwa
Jean Marie Vianney wanditse iki gisigo, asanzwe ari Umwarimu, umwanditsi
w’ibitabo, ikinamico ndetse n’imivugo.
Muri iki
gisigo gishya, yishyize mu mwanya w’umusore warokotse Jenoside ubabaye,
wigunze, wubitse umutwe, wibaza niba koko Imana ibaho.
Ni umusore
uri gutekereza ibihe byiza byangijwe n’abicanyi, banamwambuye ibyo we yafataga
nk’agaciro gakomeye cyane. Yibuka abe batakiri kumwe, bene wabo, ababyeyi be n’abandi
yari kuba ari kumwe nabo iyo baticwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri we
yumva imiborogo y’abana bato bariraga bahamagara ababyeyi babo. Ari kubona
amashusho y’abagabo batemagurwaga kuva mu gitondo kugeza n’ijoro.
Ni umusore
uri gutekereza ku bagore bafatwaga ku ngufu muri Jenoside, bakabakorera ibintu
biteye ubwoba, abasaza binginga ababicaga bakabaha amafaranga kugira ngo ‘babice
neza’.
Icyusa cy’Ingenzi
yabwiye InyaRwanda ko yahuje imbaraga na Rurangwa Jean Marie Vianney mu rwego
rwo gutanga umusanzu wabo muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside
yakorewe Abatutsi no ‘kumvikanisha ubukana Jenoside yakoranwe’.
Jenoside
yakorewe Abatutsi Jean Marie Vianney Rurangwa atari mu Rwanda, aho akuriye
yamenye amateka y’u Rwanda, yiyemeza gukora igisigo yishyize mu mwanya w’umusore
warokotse Jenoside ubara inkuru y’uko byagenze.
Mu nyikirizo
y'iki gisigo, Cyusa aririmba ashishikariza Abanyarwanda n'Isi yose mu kwibuka
'kubera ko ari ngombwa'. Ati "Yemwe banyarwanda kwibuka ni ngombwa Pe.
Tuzirikana abacu bazize uko baremwe.”
Icyusa cy’Ingenzi
yatangaje ko bakoze iki gisigo mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Mu 2022,
Rurangwa yasohoye igitabo yise ‘Au-delà de l’imaginable’ gishingiye ku buzima bwa
nyabwo Abanyarwanda babayemo mu buhunzi mu Burundi. Ni igitabo yatuye Abanyeshuri
yigishije kuri Collège Saint Albert i Bujumbura.
Iki gitabo cyaje kiyongera ku bindi bitabo afite bishingiye ku nkuru mpimbano (Roman), byanamusunikiye gukora umuvugo ugaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi akifashisha Icyusa cy’Ingenzi mu kuwushyira mu majwi.
Icyusa cy'Ingenzi yifashishije umwanditsi Rurangwa gushyira mu majwi igisigo cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Rurangwa
Jean Marie Vianney yanditse igisigo yishyize mu mwanya w’umusore warokotse
Jenoside
TANGA IGITECYEREZO