Kigali

Kwibuka30: Abahanzi nyarwanda 10 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/04/2024 10:33
0


Umwaka wa 1994 ni umwaka utazibagirana mu mateka y’Abanyarwanda n’Isi yose kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni. Ni ku nshuro ya 30 U Rwanda rwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu bishwe muri Jenoside harimo n’abari abahanzi b’indirimbo zagiye zikundwa na benshi kandi n’ubu zigifash



Biragoye kurondora amazina y’abahanzi bishwe muri Jenoside uko yakabaye kuko uretse abari bazwi cyane kurusha abandi bitewe n’aho bakoreraga ubuhanzi bwabo, hari abandi batarashyirwa ahagaragara cyangwa amazina yabo akaba azwi na bamwe. Muri abo twavuga nk’ababarizwaga mu matsinda, amatorero na korali zo hirya no hino mu Rwanda.

Gusa, uko iminsi igenda iza niko urutonde rw’abahanzi bahitanywe na Jenoside rugenda rugaragazwa, uko ubushakashatsi bugenda bukorwa cyangwa abantu bibukiranya.

Bamwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994:

1.Sebanani Andre

Mu mazina azwi cyane harimo Sebanani Andereya, uyu yari umucuranzi n’umuririmbyi muri Orchestre Impala, akaba yari azwi no mu ikinamico kuri radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa. Yanaririmbye ku giti cye indirimbo zitari nke harimo ‘Karimi ka shyari’, ‘Mama Munyana’ n’izindi.

Sebanani yasize umugore Mukamulisa Anne Marie hamwe n’abana bane nabo ndetse bateye ikirenge mu cya se.

2.Rugamba Sipiriyani

Irindi zina riza imbere mu bahanzi bazize Jenoside, ni Rugamba Sipiriyani uzwi cyane mu ndirimbo nyinshi hamwe n’amasimbi n’amakombe.

Imwe mu nkuru zasohotse mu kinyamakuru ‘Imvaho Nshya’ muri Mata 2011, ivuga ko ubwo Rugamba yicwaga muri Jenoside mu 1994 yari kumwe n’abandi baririmbyi be kimwe n’abagize umuryango we.

3.Bizimana Loti

Bizimana Loti uzwi mu ndirimbo ‘Nsigaye ndi umuzungu’ na ‘Nta munoza’, nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muririmbyi ubuhanzi bwe mu ndirimbo bwari bishingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu. Mu buzima busanzwe ngo yari umuntu ukunda gushyenga n’ubundi.

4.Karemera Rodrigue

Urutonde rw’abahanzi bari bakomeye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruriho na Karemera Rodrigue nk’umwe mu bihangage muri muzika mu baririmbaga ku giti cyabo. Nyakwigendera azwi mu ndirimbo ‘Kwibuka’, ‘Ubarijoro’ n’izindi.

5. Emmanuel Sekimonyo

Uyu yari umuririmbyi ukomeye ku giti cye. Yari azwi cyane mu ndirimbo ‘Umwana w’umunyarwanda’.

6. Bizimungu Dieudonné

Umuhanzi Bizimungu Dieudonne bahimbaga 'Nzovu y'imirindi' n'umugore we Uwimbabazi Agnes bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Bizimungu yaririmbaga ku giti cye, uyu ijwi rye rizwi mu ndirimbo Ibango ry’ibanga.

7. Uwimbabazi Agnes

Uyu yari umugore wa Bizimungu Dieudonne bakaba baranaririmbanaga. Ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo y’indirimbo ‘Munini yaje’.

8. Gatete Sadi

Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Abamararungu. Iyi niyo yaririmbye indirimbo nka ‘Ijambo ry’uwo ukunda’, ‘Julienne’ ‘Urugo rw’umugabo’ n’izindi.

9. Rugerinyange Eugène

Rugerinyange Eugene nawe yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Ingeli, ikiriho kugeza ubu.

10. Murebwayire Mimir

Uyu mubyeyi yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins. Iyi izwi mu ndirimbo nka ‘Ancila’ ‘Rugori Rwera’ n’izindi.

Uretse abahanzi ku giti cyabo n’abaririmbaga mu matsinda, hari n’abandi bari bazwi muri za Korari nka: Iyamuremye Saulve wabarizwaga muri Korali Indahemuka, Rwakabayiza Berchmas na Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga muri Chorale de Kigali, Kalisa Bernard, waririmbaga muri Chorale Ijuru n’abandi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti, ntawibwiraga ko u Rwanda ruzongera kuzanzamuka mu buhanzi ngo rwongere rugire abacuranzi n’umuziki rufite ubu. 

Mu kwiyubaka u Rwanda rwagize mu myaka 30 ishize, ntawatinya kuvuga ko no muri muzika hari byinshi byakozwe kandi bitanga icyizere ko ejo hazaza hazaba ari heza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND