Mu muhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yagarutse ku nkuru y’urupfu rwa mubyara we Florence Ngirumatse wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’ukwezi akorerwa iyicarubozo.
Imyaka 30 irashize
Jenoside yakorewe Abatusti ibaye gusa bamwe mu bacurabwenge bayo bakuru kugeza
n’ubu ntabwo baragezwa imbere y’inkiko ngo bahanirwe bikwiye ibyaha bakoze benshi
baracyidegebya mu bihugu byiganjemo iby’ibihangange byo ku Mugabane w’u Burayi na Amerika.
Ibi nibyo Perezida Kagame
yagarutseho avuga ku buryo n’ubu mubyara we wari Umukozi w’Umuryango w’Ababimbye
atarabona ubutabera wishwe mu 1994 atarabona ubutabera agaruka ku bihe
Florence yanyuzemo yanageze ku ngingo y’ubutabera.
Ibi Perezida Kagame
abivuga agira ati”Ikibabaje, ni uko uwagambaniye Florence n’abo bari kumwe
yakomeje gukorera Loni na nyuma ya Jenoside, kandi ibimenyetso by’uruhare rwe
muri Jenoside byaramenyekanye.”
Yongeraho ati”Abantu
baramubonye yishimira urupfu rwa Florence mu ijoro ry’icyo gitero. Yakomeje
gukora muri Loni imyaka myinshi, kandi nubwo hari ibimenyetso bimuhamya uruhare
rwe, aracyidegembya mu Bufaransa.”
Twifashishije inkuru
zagiye zikorwa n’ibinyamakuru bikomeye nka BBC na Reuters twasanze Callixte
Mbarushimana ari we Perezida Kagame yagarutseho.
Ese uyu mugabo ni muntu ki?
Callixte Mbarushimana ni
umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo
kugeza n’ubu atarabihamywa n’urukiko.
Ku wa 28 Nzeri 2010, Mbarushimana
yagejejwe imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha [ICC] ku bw’ibyaha
yari akurikiranweho yakoreye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo muri 2009.
Nyamara ariko byajye kurangira
arekuwe mu Kuboza 2011 hashingiwe ku bimenyetso bidahagije bimushinja.
Mbarushimana akaba
akurikiranweho uruhare mu rupfu rw’abagera kuri 32 bishwe muri Jenoside
yakorewe Abatutsi harimo n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye yari afite inshingano
zo kurinda.
Yaje guhagarikwa mu
Muryango w’Abibumbye ariko mu 2001 gusa mu 2004 atsindira indishyi z’akababaro
zo kuba yarahagaritswe binyuranije n’amategeko.
Akaba yari yaratangiye
gukorera Umuryango w’Abibumbye [Loni] kuva muri 1992 aho yakoreye mu bihugu
birimo u Rwanda, Angola na Kosovo.
Uyu mugabo muri Jenoside
yakorewe Abatutsi yasigiwe inshingano zo kurinda abakozi b’uyu muryango bari
batarahungishwa.
Mu bimenyetso
byegereranijwe na ICTR, byagaragaje ko yagize uruhare mu gutoza Interahamwe
akaza no kuziha imodoka za Loni zifashishije.
Mubo ashijwa ko yagize
uruhare mu kwica hakaba harimo mubyara wa Perezida Kagame, Florence Ngirumpatse
nabo bari kumwe.
Abatangabuhamya bagera
muri 20 bakaba bemeza ko Mbarushimana yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe
Abatusti harimo no kwica.
Mbarushimana akaba
yarabaye Umunyamabanga Mukuru wa FDLR uyu mutwe ugizwe n’abagize uruhare muri
Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo
guhungabanya umutekano mu Karere.
Florence Ngirumatse yicanwe n'abo yumvaga ko
arokora
Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarimo ikorwa, bamwe mu bakozi b’Umuryango w’Ababibumbye barishwe, uyu mubyeyi yari mu bakozi
b’uyu muryango bari bazwi cyane kubera isano yari afitanye na Perezida Kagame.
Mu 1990 yigeze gutabwa muri yombi ubwo ibitero by’Inkotanyi
byo kubohora igihugu byatangiraga nyuma mu 1994 yafungiwe mu rugo iwe hamwe n’abandi bantu bagera kuri 12
biganjemo abakobwa b’abanyeshuri bari abana b’inshuti nabo bakoranaga.
Uyu mubyeyi yari yabafashe yizeye ko ubwo ari umukozi w’Umuryango
w’Ababibumbye azabafasha akabarinda gusa byaje kurangira bidakunze kuko babuze
n’uburyo bwo guhunga.
Muri ibyo bihe Interahamwe zabaga zica abantu hafi y’urugo
rwe ari nako kandi bakomeza gukorera ibikorwa by’iyicarubozo uyu mubyeyi n’abakobwa
yari yarahisemo gufasha.
Ku wa 16 Gicurasi 1994 nk'uko Perezida Kagame yabigarutseho
akaba aribwo telefone yo mu rugo rw’uyu mubyeyi yavuyeho aza no kwicwa nyuma y’icyo
gihe kingana n’ukwezi yari amaze yarabuze ubuhungiro we n’aba bakobwa bagiye
bafatwa ku ngufu mu bihe bitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO