Kigali

Kwibuka30: Amasomo atatu Abanyarwanda bakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/04/2024 19:34
0


Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka asharira Abanyarwanda banyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabasigiye amasomo atatu, arimo no kudategereza uzagutabara, ahubwo ugomba kuhagaruka ugashisha inzira yawe yo kubaho.



Mu ijambo yavuze atangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, mu muhango wabereye muri BK Arena, Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside habayeho gutekereza, Abanyarwanda barenga akaga bahuye nako, baba abantu bafite ahazaza.

Perezida Kagame yavuze ko ibi byavuyemo amasomo atatu Abanyarwanda bubakiyeho, ndetse no ku banyafurika muri rusange. Yavuze ko nk’Abanyarwanda ‘ari twebwe ubwacu bo guha ubuzima bwacu agaciro bukwiye’. Ati “Ntabwo twasaba abandi guha ubuzima bw’Abanyafurika agaciro, karuta ako tubuha twebwe ubwacu. Iryo niryo shingiro ryo kwibuka no kuvuga amateka yacu, nk’uko twayabayemo.”

Isomo rya kabiri, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ni ‘ukudategereza ko hari undi uza gutabara cyangwa ngo usabe uruhushya rwo gukora igikwiye kugirango urinde/utabare abaturage’. Yavuze ko abantu bashyira ibikangisho ku Rwanda batazi ‘ibyo baba bari kuvuga’.

Umukuru w’Igihugu, yavuze ko kudategereza guhabwa uruhushya n’abandi, biri mu mpamvu u Rwanda ‘rwitabira ibikorwa byo kubungabuhanga amahoro no gufatanya n’ibindi bihugu mu buryo bw’amasezerano iyo tubisabwe’.

Isomo rya Gatatu Perezida Kagame yavuze ko ryavuye mu rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda ni ‘ugushikama ukarwanya Politiki ishingiye ku moko uko yaba imeze kose’.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ‘Jenoside ari ugushaka gushimisha ubwoko bumwe wangisha ubundi, kubera ko ibiyitera ari Politiki n’ibisubizo nabyo bigomba kuba Politiki’.

Perezida Kagame yavuze ko Politiki y’u Rwanda idashingiye ku moko cyangwa idini. Kandi ntabwo izongera kuyishingiraho ukundi.

Yavuze ko nta kintu kibi cyaba ku Banyarwanda ‘kuruta ibyo twanyuzemo’. Yavuze ko u Rwanda rutuwe n’abantu Miliyoni 14 ‘biteguye guhangana n’icyo ari cyo cyose cyashaka kudusubiza inyuma’.

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yerekana kandi ashushanya imbaraga abantu bifitemo. Yasabye buri wese gukoresha imbaraga afite avuga ukuri kandi akora ibikwiye.

Perezida Kagame yavuze ko amateka asharira Abanyarwanda banyuzemo yabasigiye amasomo atatu arimo kwirwanirira

Perezida Kagame yavuze ko icyizere cy’u Rwanda kiri mu rubyiruko

 

KANDA HANO UREBE IJAMBO RYOSE RYA PEREZIDA KAGAME YAVUZE MU GUTANGIZA #KWIBUKA30

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND