Mu gihe u Rwanda n’Isi yose binjiye mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi my 1994, abanyarwanda bakomeje gukomezanya mu magambo y’ihumure.
Kuri uyu wa 07 Mata ni bwo hatangijwe Kwibuka ku nshuro
ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu muhango watangiriye ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali turi ku Gisozi ugakomereza
muri BK Arena.
Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly akaba yagaragaje ko ibisekuru
byo muri za 50 na kugera muri 80, wasangaga bihererekanya ingengabitekerezo
ya Jenoside yanabaye imvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ariko ubu byahindutse u Rwanda rugizwe n’abanyarwanda baharanira
icyarwubaka ati”Uyu munsi turi igisekuru cyatorejwe kikanahabwa ibya ngombwa
bitari ibyo kurandura iryo hererekanwa [Ry’ingengabitekerezo ya Jenoside] gusa
ahubwo no kubaka u Rwanda rukomeye, rwunze ubumwe turi abadahagarikwa.”
Uyu mukobwa yaboneyeho gushimira kandi abagize uruhare mu
kubohora igihugu ati”Ku babyeyi bacu babohoye igihugu, bayobozi turashaka
kubahamiriza ko ibyuya n’umuhate wanyu bitapfuye ubusa.”
Miss France 2000, Sonia Rolland ufite Nyina w’umunyarwanda
na Se w’umufaransa yifatanije n’abanyarwanda avuga ko yakabaye ari i Kigali ariko
bitabashije gukunda ariko azirikana ibihe u Rwanda rwinjiyemo.
Sonia Rolland ati”Rwanda rwambyaye, Banyarwandakazi, Banyarwanda bavandimwe, kuri uyu
munsi wo kwibuka ku nshuro ya 30 abacu bazize akarengane kuko bavutse
ndabahumurije mwese. “
Mu gusoza yasabye ko abantu
bose barushaho guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazasubira bibaho #NeverAgain.
Meddy na we yagaragaje ko u
Rwanda rwinjiye mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 ati”Imyaka 30 ishize u
Rwanda rwanyuze mu minsi y’umwijima Hora Rwanda #Kwibuka30.”
Ally Soudy yagize ati”Imyaka
30 irashize, babyeyi
twabuze, muhumure twarakuze, ikirenze ibindi, twarashibutse, aya amashami mubona,
muhumure azera udushami, ntaho tuzajya, Imana
yonyine niyo igena. Reka tubane
m'urukundo n'ubumwe.”
Ally Soudy yifashishije abana be yibutsa abanyarwanda ko u Rwanda ruzahorahoMeddy yikije ku myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye asaba abantu gukomera Mutesi Jolly yashimiye abagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
TANGA IGITECYEREZO