Perezida Paul Kagame yagarutse kuri Mubyara we Florence wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’amasaha yari ashize bavuganye kuri telefone amubaza niba hari abatabazi babashije kumugeraho.
Umukuru w’Igihugu
yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, mu ijambo yavuze ko ubwo
yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.
Ni mu
muhango wabereye muri BK Areba, witabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma,
abahoze ari Abakuru b’Ibihugu, abayobozi bahagarariye ibihugu n’imiryango
mpuzamahanga n’abandi.
Uyu muhango
witabiriwe n’abarimo Salva Kiir wa Sudani y’Epfo; Samia Suluhu Hassan wa
Tanzania, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Perezida Denis Sassou-N'Guesso
wa Congo-Brazzaville, Perezida Mialy R. Rajoelina wa Madagascar, Perezida Petr
Pavel wa Czech Republic;
Perezida
Mohamed Cheikh El Ghazouani wa Mauritania, Abiy Ahmed, minisitiri w'intebe wa
Ethiopia, Jessica Alupo Visi Perezida wa Uganda, Visi Perezida Rigathi Gachagua
wa Kenya, Guinea ihagarariwe na Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida Mamady
Doumbouya
U Bwongereza
buhagarariwe na Andrew Mitchell, Minisitiri w'terambere na Africa ndetse na Audrey
Azoulay, umuyobozi mukuru wa UNESCO.
Mu ijambo ry’iminota
irenga 45’, Perezida Kagame yavuze inkuru ishingiye ku buzima bwe ijyanye na
Mubyara we wakoraga mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye
rishinzwe Iterambere, UNDP, aho yari amaze imyaka irenga 15.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga, Florence yaheze mu nzu yari hafi y’ikigo cya Gisirikare cya Camp Kigali, ari kumwe n’umwisengeneza, hamwe n’undi mwana ndetse n’abaturanyi bose bageraga kuri 12.
Telefone yari mu nzu ye yakoraga. Kagame avuga ko yamuhamagaraga kenshi yifashishije telefone yisunze ‘Satellite’. Umukuru w’Igihugu, yavuze uko yakomezaga kuvugana na
Mubyara we ari nako ‘yarushagaho kwiheba (Mubyara)’.
Yavuze ko
Ingabo yari ayoboye ‘ntizashoboraga kugera muri ako gace Florence yari
aherereyemo’.
Kagame yavuze
ko ubwo Lt Gen Romeo Dallaire wari uyoboye Ingabo za Loni zari zishinzwe
kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu 1994 yamusuraga ku Murindi, yamusabye
‘gutabara Florence’. Ati “Yambwiye ko azagerageza.”
Umukuru w’Igihugu
yavuze ko inshuro ya nyuma yavuganye ku murongo wa Telefone na Florence, yamubajije
niba hari umuntu wamugezeho. Ati “Yambwiye ko ntawe, atangira kurira.”
Kagame
yavuze ko Mubyara we yamubwiye kureka gukomeza umugambi we wo gutabara Abatutsi
bicwaga. Ati “…Hanyuma arambwira.., Paul reka gukomeza gushaka kudukiza. Ntabwo
tugishaka kubaho. Nahise numva icyo ashaka kuvuga, hanyuma arakupa (telefone).”
Umukuru w’Igihugu,
yavuze ko muri icyo gihe ‘nari mfite umutima ukomeye’ ariko ‘byanciye intege
kuko numvise icyo yageragezaga kumbwira (mubyara we).”
Kagame
yavuze ko mu gitondo cya tariki 16 Gicurasi 1994, nyuma y’ukwezi kw’iyicarubozo,
Mubyara we n’abo bari bari kumwe barishwe uretse Umwisengeneza umwe wabashije
gucika.
Yavuze ko
byaje kugaragaza ko umunyarwanda wakoraga muri UNDP ariwe wagambaniye Mubyara we n’abo bari bari kumwe, aho yabwiye abicanyi.
Umukuru w’Igihugu,
yavuze ko abatangabuhamya bibuka ko ijoro ryakurikiye icyo gitero, uwo watanze
ubuhamya yishimiye iyicwa rya Florence.
Yavuze ko nubwo
ibimenyetso bishinja uwagambaniye Mubyara we byagaragaye, acyidedembya, kuko
ubu ari mu Bufaransa.
Kagame
yavuze ko yabajije Lt Gen Romeo Dallaire uko byagenze kugirango ntibabashe
gutabara Mubyara we Florence.
Romeo
yabwiye Kagame ko abasirikare be bagiye gutabara Florence basanga hafi y’inzu
ye hari interahambwe ‘bisubirirayo’ badakoze icyabajyanye. Ati “Yambwiye ko
abasirikare be basanze bariyeri y’interahamwe, hanyuma barahindukira
bisubirayo.”
Muri icyo
gihe, Lt Gen Romeo Dallaire yahaye ubutumwa Kagame bwa Ambasaderi wa Leta Zunze
Ubumwe za Amerika bwasabaga Ingabo zari iza RPA kurinda abanyapolitiki n’abasivile
bahunganga bajya mu Burundi, banyuze mu muhanda.
Umukuru w’Igihugu
yavuze ko atarenganya Lt Gen Romeo Dallaire kuko ari umuntu mwiza, wakoze ibyo
yari ashoboye kandi yashoboraga gukora mu bihe bibi byari bikomeye cyane.
Kagame yavuze
ko ubwicanyi bwabaye mbere y’umwaka w’ 1994, bwatumye we n’andi Magana y’Abanyarwanda
baba impunzi mu bihugu bitandukanye.
Yumvikanisha
ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubatse, ari umusaruro w’amahitamo yakozwe n’Abanyarwanda.
Ati “Umusingi wa byose ni ubumwe. Twishimiye ko inshuti zacu ziri kumwe natwe,
zavuye mu bice bitandukanye by’Isi.”
"Twishimiye
kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu mwatanze mu
kwiyubaka k’u Rwanda ni munini cyane ndetse wadufashije kugera aho turi uyu
munsi.’’
Perezida
Kagame yavuze ko Mubyara we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo
kugambanirwa n’umunyarwanda wakoraga muri UNDP
Kagame
yavuze ko Ingabo zari ziyobowe na Romeo Dallaire zasubiye inyuma, nyuma yo
gusanga hafi y’urugo Mubyara we yari arimo hari interahmwe
TANGA IGITECYEREZO