Kwibuka 30: Abakurikiye Yesu Choir bifatanije n’abanyarwanda mu ndirimbo bise “ Ikunda u Rwanda "-VIDEO

Imyidagaduro - 07/04/2024 2:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Kwibuka 30: Abakurikiye Yesu Choir bifatanije n’abanyarwanda  mu ndirimbo bise “ Ikunda u Rwanda "-VIDEO

Abaririmbyi ba Korali Abakurikiye Yesu babarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, bifatanyije n’abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyira hanze indirimbo y’amashusho ikubiyemo ubutumwa bwomora.

Bati “ Dufite ibihamya birenze kimwe bitwemeza ko Imana ikunda u Rwanda. Mu 1994 Igihugu cyose cyari cyacuze umwijima waratabaye uhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, umwijima wari ubuditse mu gihugu uratamurura, ubu u Rwanda rumeze neza.

Aba baramyi bagize bati “ Wowe wakomerekejwe n'ayo mateka mabi, mu ijuru hari Imana yomora ibikomere. Yo yemeye ko ubaho ntacyo uzayiburana iyo Mana iragukunda. Ya Mana yakurinze mu bihe bitandukanye, hamwe wabonaga ko kurokoka bidashoboka nyamara ikakurinda n'ubu uri muzima, iyo Mana iragukunda ".

Bakomeje abanyarwanda nyuma y'ibikomere benshi basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bati “ Nyuma y’ibyakubayeho oya wiheranwa nabyo, gira ibyiringiro by’ubuzima bwawe bw’ahazaza wicika intege nshuti shikama wihangane, nubwo ubona bisa n’ibigoye ariko birashoboka, Imana igufiteho umugambi mwiza kandi icyo yavuze ntigihinduka. Yitwa ndiho iyakoze bya bindi n’ibisigaye izabikora ".

Basoza bati “ Nubwo ubuzima bwo mu Isi budushaririye muhumure tugiye gutabarwa, twigire mu gihugu cy’umunezero gusa, nta mibabaro ibayo urupfu ntiruharangwa, hahora ituze, haratekanye nta kwibaza ngo ejo tuzabaho gute, mbifurije kuzaba muri icyo gihugu kimwe Yesu yagiye gutegura ".


Abakurikiye Yesu bifatanije n'abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA KORARI ABAKURIKIYE YESU YIFATANYA N'ABANYARWANDA MU KWIBUKA

">
 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...