Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bacana urumuri rw’icyizere nk’ikirango cy’ubutwari no guharanira kwigira kw’Abanyarwanda.
Uyu muhango
wabaye kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, witabiriwe n'abakuru b'ibihugu na
za Guverinoma n'abandi banyacyubahiro, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa
Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259.
Perezida
Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse
banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye
ku Gisozi.
Urumuri
rw’Icyizere” ntirujya ruzima mu gihe cyo Kwibuka kimara iminsi 100, rusobanura
kudatezuka ku rugamba rwo gushaka amahoro, kubabarirana ndetse no kugera ku
bumwe n’ubwiyunge kw’Abanyarwanda. Iyi minsi 100 yo Kwibuka ihwanye n’iminsi
100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze aho bicwaga amahanga arebera.
Abahagarariye
ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga baje kwifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo
gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, nabo bashyize
indabo ku mva.
Abo bayobozi
barimo Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua; Visi Perezida wa Uganda,
Jessica Alupo; Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland
n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.
Urwibutso
rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe
Abatutsi irenga ibihumbi magana biri na mirongo itanu (250,000).
Aha hakaba
ari ku gicumbi cy’ imiryango y’abarokotse Jenoside, abavandimwe n’inshuti
bahurira bibuka ababo.
Nk’ahantu ho
kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside
n’ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.
Mu gihe cy’iminsi
ijana yo Kwibuka, abasura uru rwibutso basabwa gusiga ubutumwa bwo kwibuka mu
gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside no
gutera imbaraga abayirokotse.
Urwibutso
rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n’ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga
ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igice cyagenewe kwibuka
abana bazize Jenoside n’igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi
bihugu kw’Isi.
Hari ibindi bice nkaho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n’imva rusange zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.
Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere
Perezida
Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye imibiri y’inzirakarengane za
Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua
Visi Perezida
wa Uganda, Jessica Alupo
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland
Umunyamabanga
Mukuru w'Umuryango w'Ibihigu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa (OIF), Louise
Mushikiwabo
Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1993 kugeza mu 2001 (Uri hagati) na Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w'u Bufaransa (Uri iburyo) ari mu bitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo #Kwibuka30
Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Gisozi
TANGA IGITECYEREZO