Kigali

Kwibuka 30: Umuryango Mpuzamahanga w'Abayahudi wifatanyije n'u Rwanda Kwibuka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/04/2024 9:48
0


Umuryango mpuzamahanga w'Abayahudi ku Isi uzwi nka (WJC), watangaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



WJC ni Umuryango mpuzamahanga uhagarariye Abayahudi bo bihugu, Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko n’imiryango mpuzamahanga byo mu bihugu 100 byo ku Isi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandutu tariki ya 6 Mata 2024, WJC yagaragaje ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

WJC yagize iti: “Kongere y’Abayahudi ku Isi, mu izina ry’imiryango y’Abayahudi mu bihugu 100 byo hirya no hino ku Isi. Twifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibitekerezo byacu byereke ku bantu bose bashegeshwe n’amateka ashaririye banyuzemo abo ni inzirakarengane, abarokotse n’ababakomokaho. Duhaye icyubahiro ababuze ubuzima kandi tunakomeza abarokotse”.

Bongeyeho bati: “ Ku Isi haracyagaragara abahakana n’abapfobya Jenoside. Umuryango mpuzamahanga ugomba gushyira hamwe mu kwirinda iryo curaburindi. Kongere y’Abayahudi ku Isi, ihagurutse ishize amanga mu kwamagana urwango n’ubugome uko bwaba bumeze kose n’aho byagaragara hose mu gihe kiri imbere.

Twese hamwe twifatanyije n’Abaturage b’u Rwanda, nka Kongere y’Abayuhudi ku Isi mu guharanira ko bitazongera na rimwe ukundi.”

WJC yatangaje ibi, mu gihe abayobozi mu bihugu bitandukanye bamaze kugera mu Rwanda bitabiriye gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND