Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, atari igihe cyo kuganiriraho ku mbuga nkoranyambaga uko wishakiye.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya Televiziyo Rwanda cyagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga Abanyarwanda mu gihe hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.
Rutikanga
yavuze ko imibare igaragaza ko hakiri abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside
yakorewe Abatutsi. Ariko ko mu gihe nk'iki, inzego z'umutekano zirushaho kuba
maso mu rwego rwo guhangana n'abo bose.
Umuvugizi wa
Polisi yumvikanishije ko mu myaka 30 ishize, hari urubyiruko rwinshi 'hagati
aha ngaha' usanga badaha ubumere bungana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Imyaka
30 irashize, dufite urubyiruko rwinshi hagati aha ngaha, rwavutse hagati aha usanga
ko ubu buremere tuvuga twe tuyifata bo butababamo cyane kuko nta 'experience'
barabyumva, bumva amateka'.
Yibukije
buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga kwitondera ku byo atangaza kuri Jenoside
yifashishije murandasi, kuko bishobora kumuviramo gukoramo ibyaha.
Akomeza ati
"Reka tubonereho kubibutsa ko bagomba kubifata mu buremere bwabyo. Kwibuka
Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ikintu cyo gukinisha, si ikintu cyo
gukerensa, si icyo gukinaho ikinamico. Si icyo no kuganiraho ku mbuga
nkoranyambaga uko wishakiye. Ndagira ngo iki kintu tucyibukiranye aka akanya
abantu batazavaho bisanga baguye mu bibazo."
Rutikanga
yasabye buri wese kwirinda imvugo zisesereza, izibiba inzangano, izipfobya
Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se izikwirakwiza ingengabitekerezo ya
Jenoside, zaba zivugiwe mu biganiro bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga
kimwe n’indi myitwarire yaba igamije gutiza umurindi urwango n’amacakubiri.
Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo Kwibuka bitangiye 'muri rusange umutekano umeze neza' kandi 'uzacungwa kurushaho'.
Yavuze ko hateguwe gahunda ngari izifashishwa mu gucunga
umutekano, yaba ahari inzibutso za Jenoside, ahazabera ibiganiro, inzira
zizifashishwa n'ibindi.
Ku
nsanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka twiyubaka” nk’uko bitangazwa
n’Inyoborabikorwa yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda
n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe); mu by’ingenzi bizazirikanwa harimo ibyo
u Rwanda rumaze kugeraho, nko kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwibuka no
gusigasira amateka y’Abanyarwanda, ubutabera n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no
guhora turwanya umuco wo kudahana hakurikiranwa abagize uruhare muri Jenoside
no kwamagana imvugo zibiba urwango.
Mu cyumweru
cy'icyunamo hari ibikorwa bibujijwe birimo ibirori by'ibyishimo bihuza imbaga
y'abantu, ubukwe n'imihango ijyanye nabwo, umuziki mu tubari cyangwa se aho
bafatira amafunguro n'ahandi hahurira abantu benshi utajyanye no kwibuka,
ibitaramo mu tubari no mu tubyiniro ndetse no kwerekana sinema n'ikinamico
ritajyanye n'icyunamo.
Ku rwego
rw’Igihugu, Icyumweru cy’icyunamo kiratangirira ku rwibutso rwa Jenoside rwa
Kigali, ku Gisozi, muhango wo kwibuka ukomereze muri BK Arena ari na ho habera
Umugoroba wo Kwibuka.
Mu turere
icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi rwibutso
ruzagenwa n’akarere, mu midugudu yose habera igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no
gutanga ibiganiro no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi atari igihe cyo kuvuga ibyo wishakiye ku mbuga nkoranyambaga
Uyu munsi, Abanyarwanda n’Isi yose baribuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy'Icyunamo ku rwego rw'Igihugu, n’iminsi 100 y’ibikorwa byo Kwibuka
TANGA IGITECYEREZO