Kigali

Musoni Kevine witabiriye Miss Rwanda ari mu gahinda ko kubura Se - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/04/2024 17:29
0


Ikirezi Musoni Kevine witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ubwo riheruka kuba mu 2022 akaza no kugera ku cyiciro cy'umwiherero w'abakobwa bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda Miss Nshuti Muheto Divine, yagize ibyago byo gupfusha se umubyara.



Inkuru y’inshamugongo y’urupfu rw’umubyeyi wa Musoni Kevine, yatangajwe n’uyu mukobwa ku munsi w’ejo tariki 05 Mata 2024, agaruka ku bihe byiza yanyuranyemo n’umubyeyi we birimo n’uburyo bajyaga baganira bitaruye abandi bose, bishimangira umubano ukomeye bari bafitanye.

Mu butumwa burebure Musoni yashyize ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko azakumbura ibiganiro yagiranaga na se ubwo babaga bitaruye abandi bantu bose mu ijoro, avuga ko azakumbura indoro zabo zumvwaga nabo ubwabo gusa ndetse n'uburyo yari inshuti ye magara.

Yongeyeho ko kuba hafi cyane y'umubyeyi we byamwigishije ibintu byinshi atari kuba yaramenye birimo n'icyo ubuzima buteganyiriza abantu kuri buri cyiciro cyabwo iyo hataza kubaho ubushuti bukomeye bari bafitanye.

Ati: "Nzahora iteka nibuka ibyo wanyigishije kandi nzakora uko nshoboye mbisangize n'abavandimwe banjye bakiri bato batagize amahirwe yo kugira ibihe byiza by'umubyeyi n'umwana nk'ibyo njye nawe twagiranye, kandi nzakomeza gusunika no gukomera nk'uko wahoraga iteka ubintoza.

Rukundo rwanjye rw'ubuziraherezo unsuhurize Imana nk'uko wahoraga ubivuza ngo 'muzaba mwishimanye mwicaye ku bicu.' Ryoherwa n'imirimo y'amaboko yawe natwe hano ndabizi ko umugabo mwishimanye ku bicu azatwitaho neza cyane. Urabeho Papa."

Yifashishije ifoto ya Papa we ari kumwe n'abavandimwe be bato, Kevine yagize ati: "Nta munsi n'umwe wacu wo gusura wigeze usiba n'igihe wabaga urwaye nawe unaniwe washakaga kutwumva ngo umenye uko tumeze n'ibibazo byacu. 

Warankunze urukundo rwawe ndarwumva ruraseseka n'abatubona bakifuza umubano dufitanye. Wanyigishije ibintu byinshi ndetse igikuru umpa Kristo ariwe mpano ikomeye, kuko ntabwo nzi uko nari kubaho iyo bitaza kuba ku bw'Imana ya papa itanga amahoro."

Itorero Inyamibwa Kevine abarizwamo, ryamwihanganishije mu butumwa bugira buti: "Umuryango mugari w'Itorero Inyamibwa AERG twifatanyije mu kababaro n'umwana wacu Musoni Kevine ku bwo kubura umubyeyi we, Papa we witabye Imana. Umuryango we wose w'amaraso turawukomeje muri ibi bihe bitoroshye."

Abakobwa bahuriye mu irushwanwa rya Miss Rwanda 2022, barimo Bahali Ruth, Kayumba Darina, Mutabazi Sabine, Kelia Ruzindana, Sebihogo Merci, n'abandi nabo bagiye bamwoherereza ubutumwa bwo kumukomeza no kumwereka ko bari kumwe.


Musoni Kevine yapfushije se umubyara


Yavuze ko yari inshuti ye magara ndetse bari bafitanye umubano wihariye


Kevine yavuze ko umubyeyi we yamutoje byinshi byiza birimo no kumenya Imana


Bajyaga bagirana ibiganiro byabo gusa



Kevine n'abavandimwe be basigaranye mama wabo gusa


Byari umunezero gusa ubwo se wa Kevine yari akiriho


Ni byinshi amwibukiraho


Kevine yasezeranije se kuba intwari agakomera nk'uko yabimutoje akiriho


Ni umwe mu bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma muri Miss Rwanda 2022



Ari mu kababaro kenshi nyuma yo kubura umubyeyi we yakundaga







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND