Kigali

Kigali: Abagabo barataka gukubitwa n'abagore bashinjwa kwitwaza Uburinganire

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:6/04/2024 13:19
0


Abagabo bo mu Murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, barinubira gukubitwa n'abagore babo banashinjwa kwitwaza ihame ry'uburinganire.



Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, barataka ihohoterwa bakorerwa ririmo ibitutsi no gukubitwa n'abagore bashakanye bikavugwa ko abo bashakanye babakubita bitwaje ihame ry'uburinganire n'ubwuzizanye.

Abaganiriye na Bplus TV, bavuze ko abafasha babo bashakanye babahoza ku nkeke bababwira ko nta jambo bagifite mu ngo zabo ahubwo ko ari bo barisigaranye none bikaba bigira ingaruka ku bana babo babyaranye nyuma yuko hari abahisemo guhunga ingo zabo kugira ngo birinde amakimbirane.

Umugabo utifuje ko imyirondoro ye bijya mu itangazamakuru ati: "Umugore nishakiye andaza ku nkeke antuka, ancunaguza navuga akanyuka inabi ngo ntagaciro kanjye ndetse ko nta n'ijambo nkigira mu rugo rwanjye".

Undi nawe ati: "Amakimbirane yacu agaruka ku bana twabyaye kuko usanga nabo banduye imico mibi bakanaba mu buzima butari bwiza kuko icyakabatunze tukirwaniramo bigatuma ntaterambere tugeraho".

Si aba bagabo gusa bavuga iki kibazo cy'ihohoterwa abagore bakorera abagabo bashakanye kuko n'abagore bagenzi babo baratabaza nkuko bamwe babibwiye umunyamakuru wa BPlus Tv.

Uyu agira ati: "Abagabo b'inaha baragowe pe kuko bakubitwa amanywa n'ijoro noneho udakubiswe acirwa mu maso hagira uvuga undi ati ibeshye unkoreho urebe ngo baraguhambira bakakujugunya mu nkuta enke (Gereza)".

Iki kibazo akenshi usanga kibaho kubera ko hari abagiteza bitwaje ihame ry'uburinganire.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine agaruka kuri iki kibazo cy'abagabo bahohoterwa n'abagore avuga ko abayobozi bakwiye kujya begera imiryango ifitanye amakimbirane ndetse n'abarikorerwa bakageza akababari kabo mu nzego z'ubuyobozi bireba.

Agira ati "Amakimbirane ntiyagakwiye mu muryango Nyarwanda ndetse ntanumwe ukwiye guhohoterwa hagati y'abashakanye. Ubuyobozi bukwiriye kwegera iyo miryango ndetse n'abahohoterwa bakegera inzego bireba bakazigezaho akababaro kabo".

Ivomo: BPlus TV 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND