Kigali

Gaby Kamanzi yateguje igitaramo gikomeye anakurira ingofero Tonzi yakuyeho umukoro - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2024 12:46
0


Umuramyi Gaby Irene Kamanzi uheruka gukora igitaramo kera cyane, yasabye abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kwitegura igitaramo cye bwite kizaba muri uyu mwaka wa 2024.



Gaby Kamanzi afite album imwe gusa yitwa "Ungirira Neza" ifite indirimbo 11 arangamiye gukora cyane akazagera kuri Album zirenga 9. Indirimbo ye afata nk'iy'ibihe byose, ni "Amahoro" ari nayo yamufunguriye amarembo y'ubwamamare mu Rwanda no mu Karere. 

Yamamaye kandi mu ndirimbo "Wowe", "Neema ya Gorigota" "Arankunda" n'izindi nyinshi zomoye/zomora imitima ya benshi ndetse zinamuhesha ibikombe bikomeye birimo Salax Award, Groove Awards, Sifa Reward n'ibindi byinshi birimo n'ibitangirwa hanze y'u Rwanda.

Uyu muramyi afatwa nk'ishyinga ry'inyuma mu muziki wa Gospel mu Rwanda dore ko hari n'umukozi w'Imana wamwise 'Miss Gospel' mu gusobanura ko ari we muhanzikazi wa mbere mu Rwanda. Ijwi rye ryiza, ubutumwa bwururutsa imitima n'ubuhamya bwe bwiza biri mu bituma ahorana igikundiro mu bakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma y'imyaka myinshi amaze adataramira abakunzi be mu gitaramo cye bwite, kuri ubu abazaniye inkuru nziza y'igitaramo cye kizaba muri uyu mwaka wa 2024, ariko itariki n'ukwezi ntabwo arayitangaza. Mu kiganiro na inyaRwanda, Gaby Kamanzi yagize ati "Uyu mwaka byanze bikunze, nzakora Concert yanjye. Muzabimenyeshwa."

Avuga ko umuziki wo kuramya Imana amaze kuwukuramo inyungu nyinshi. Ati "Inyungu ya mbere, ni ugukorera Imana, abantu bakayimenya, bakava mu bibi; nta gihombo nabisanzemo, Imana ikwitaho kubera kuyikorera, yarangiza ikazanakwambika ikamba mu Ijuru. Ikindi, ni ukugira inshuti nazo ziri muziki, ndetse n'abandi. Numva ari ibyo navuga. Mbese message iratambuka neza, abantu bakamenya Imana, bakanaguhesha umugisha".

Gaby Kamanzi ni umwe mu banyuzwe cyane n'imigendekere y'igitaramo cya Tonzi cyabaye kuwa 31 Werurwe 2024 muri Crown Conference Hall i Nyarutarama aho Tonzi yamurikaga album ya 9 yise 'Respect' igizwe n'indirimbo 15. Gaby yanakiririmbyemo binyuze muri The Sisters abanamo na Aline Gahongayire, Phanny Gisele Wibabara na Tonzi.

Yarase amashimwe Tonzi amushimira gutegura no gukora igitaramo cyiza cyane ndetse anagaragaza ko yishimiye kucyiririmbamo. Ati "Yego, byari iby'igiciro cyinshi kuri njye, guhagararana na Tonzi no kubana nawe ku munsi wa Concert ye" Yongeyeho ati: "Icyo navuga ku gitaramo cya Tonzi, ni uko cyabaye igitaramo cyiza cyane". 

Yavuze ko Tonzi yabaye intwari akumvira Imana. Mu magamabo ye aragira ati "Tonzi mbere na mbere, yumviye Imana, kuba yaremeye gukora Album ya 9 no kuyisohora ku mugaragaro mu gitaramo, yabaye intwari. Indirimbo 'Respect', umuntu yumvamo umuntu wabonye Imana ikora ibikomeye mu buzima, bigatuma yiyemeza kongera kuyubaha."


Gaby Kamanzi arateganya gukora igitaramo gikomeye muri uyu mwaka

Yikije ku mitegurire y'iki gitaramo akurikira Tonzi ingofero. Ati "Ikindi, Concert yari iteguye neza cyane, Tonzi ahora ategura ibintu byiza, bifite gahunda, bisa neza, birimo amabara meza mbese ni ukuri byari byiza cyane, abifashijemo n'umugabo we Alpha, umugabo uzamura impano y'umugore we, aho kugirango ayizimye, ni ukuri nabigiyeho byinshi." 

Gaby Kamanzi avuga ko nyuma yo kubona uko Tonzi yitwaye kandi neza, nawe yahakuye umukoro. Ati "Kuba twongere kugaragara nka The Sisters mu gitaramo cye akaba yaradutumiye, tukongera tugakorana, byaranshimishije cyane sinabona uko mbivuga, gusa yarakoze. Ikindi, mfite 'challenge' nanjye yo gukora cyane nkawe, kugeza kuri album ya 9."

Kuri ubu Gaby Kamanzi afite indirimbo nshya yise "Ndakomeye" yagiye hanze mu minsi micye ishize. Ni indirimbo y'ubutumwa buhumuriza abagitegereje amasezerano y'Imana, ikababwira ko Imana iri kumwe nabo itabatereranye. Gaby arashimira cyane Producer Pashington wakoze Audio, ndetse agashimira Director Samy Switch wakoze Video. 

Mu bandi yashimye ni Augustin Chikwanine wacuranze Violin, akaba yaranamufashije cyane muri Studio cyane na Fleury Kamana wabahaye aho bakorera. Gaby yanashimiye kandi musaza we Willy Kamanzi wamufashije mu gukora 'translation' mu cyongereza, n'abandi bose bamufashije, kugira ngo iyi Video ibashe gukorwa, at "Imana ibahe imigisha".


Tonzi yafashije The Sisters kongera kugaruka mu muziki


Gaby Kamanzi avuga ko "Amahoro" ariyo ndirimbo ye y'ibihe byose


Gaby Kamanzi hamwe n'umubyeyi we mu buryo bw'Umwuka, Apostle Yoshuwa Masasu


Tonzi yanditse amateka mu gitaramo cyakuriwe ingofero n'abarimo Gaby Kamanzi


Kumurika Album ya cyenda kwa Tonzi byatumye Gaby Kamanzi nawe yiyemeza gukora umuziki mu mbaraga nyinshi akazagera kuri Album icyenda, ni mu gihe kuri ubu afite album imwe gusa

REBA INDIRIMBO NSHYA "NDAKOMEYE" YA GABY KAMANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND