RFL
Kigali

Rayon Sports ntiyaba yarongereye umubare w'amakipe ari mu bibazo, ni nde wigiza nkana?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/04/2024 10:28
0


Gutsindwa na Etincelles FC kwa Rayon Sports byongereye amakipe ari kurwana n'ibibazo byo kutamanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri.



Guhera kuwa Kabiri w'iki Cyumweru kugeza kuwa Gatanu hakinwaga imikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yo ku munsi wa 26, gusa imwe mu mikino yari itegerejwe na benshi ni iy'amakipe ari kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2 dore ko iby'igikombe byo byarangiye kikaba cyaramaze kubona nyiracyo.

Kuwa Kane Saa cyenda Rayon Sports yari yakiriye Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu nayo irwana no kutamanuka, ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. 

Mbere y'uyu mukino umutoza wa Etincelles FC, Bizimuremyi Radjab yari yavuze ko Rayon Sports nta cyo iharanira bityo ko bagiye kuyitegura bikomeye kugira ngo bazayitsinde.

Aya magambo yaje guhinduka impamo maze Etincelles FC ifata Murera iyiterekamo ibitego 3-1 abantu baratungurwa.

Ibi byahise bituma iyi kipe yo mu karere ka Rubavu igira amanota 29 iva ku manota 26 ndetse ihita iva ku mwanya wa 14, ijya kuwa 12.

Mbere yuko uyu mukino uba amakipe yarwanaga no kutamanuka yari 5 ariko nyuma yawo yahise aba 7. 

Benshi bari biteze ko Etincelles FC itsindwa ikagumana amanota 26 igakomeza kurwana na Sunrise FC, Bugesera FC ndetse na Etoile de l'Est.

Ariko ibintu byahise bihinduka hiyongeramo na Gasogi United, Marine FC ndetse na Gorilla FC yari yatsinze Etoile de l'Est kuwa Kabiri igasa nk'aho ivuye muri iki cyiciro.

Ubwo bivuze ko muri aya makipe buri yose yakora amakosa mu mikino 4 isigaye ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ni nde wigiza nkana muri aya makipe?

Nyuma yuko Etincelles FC itsinze Rayon Sports, birasa nk'aho mu mikino 4 isigaye kuri aya makipe arwana no kutamanuka, ikipe isigaje gukina n'amakipe adafite icyo arwanira ariyo ifite amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere kurusha andi.

Gasogi United

Iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa 10 n'amanota 29 ikaba irimo umwenda w'ibitego 6, gusa nubwo iri kuri uyu mwanya irebye nabi yakwisanga yamanutse bitewe n'imikino isigahe gukina aho ifite imikino 2 izahuramo n'amakipe nayo arwana no kutamanuka.

Isigaje kwakira Sunrise FC, APR FC, gusura Mukura VS mu karere ka Huye ndetse no kwakira Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Gorilla FC

Iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa 11 n'amanota 29 n'umwenda w'ibitego 6, gusa yo ntabwo ifite imikino 2 cyane kubera ko usibye 1 naho indi izaba ikina n'amakipe adafite kinini arwanira cyane.

Isigaje kwakira Musanze FC, gusura Sunrise FC kuri Gorogota Stadium, gusura APR FC kuri Kigali Pelé Stadium ndetse no kwakira Mukura VS kuri Kigali Pelé Stadium.

Etincelles FC

Iyi kipe yo mu karere ka Rubavu kuri ubu iri ku mwanya wa 12 n'amanota 29 ikaba ifite umwenda w'ibitego 7, gusa nayo ntabwo isigaje imikino ikomeye bitewe nuko izakina n'amakipe adafite kinini aharanira.

Isigaje kwakira Muhazi United, kwakirwa na AS Kigali, kwakira Kiyovu Sports kuri sitade Umuganda ndetse no kwakirwa na Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium.

Marine FC

Iyi kipe nayo yo mu karere ka Rubavu iri ku mwanya wa 13 n'amanota 29 n'umwenda w'ibitego 9 gusa isigaje gukina imikino ikomeye kubera ko ifitemo imikino 2 y'amakipe arwana no kutamanuka.

Isigaje kwakira Police FC,gusura Etoile de l'Est, kwakira Musanze FC ndetse no gusura Sunrise FC.

Sunrise FC

Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Nyagatare iri ku mwanya wa 14 n'amanota 26 ikaba ifite umwenda w'ibitego 14, gusa nayo isigaje imikino ikomeye kubera ko izakinamo n'amakipe 3 nayo arwana no kutamanuka.

Sunrise FC izasura Gasogi United, yakire Gorilla FC, isure Amagaju FC ndetse inakire Marine FC.

Bugesera FC

Iyi kipe yo mu karere ka Bugesera iri ku mwanya wa 15 n'amanota 24 ikaba irimo umwenda w'igitego 1, gusa yo ntabwo isigaje gukina imikino ikomeye cyane bitewe nuko izakina n'amakipe 3 asa nkaho adafite icyo aharanira.

Isigaje kwakira Rayon Sports, gusura Police FC, kwakira Muhazi United ndetse no gusura Etoile de l'Est.

Etoile de l'Est

Ikipe ya Etoile de l'Est iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 22 ikaba ifite umwenda w'ibitego 19, gusa n'ubundi isigaje imikino ikomeye nubwo isa nk'aho yamanutse.

Isigaje kwakirwa n'Amagaju FC, kwakira Marine FC, gusura Police FC ndetse no kwakira Bugesera FC.

Bijyendanye n'iyi mikino isigaye ikipe ya Etoile de l'Est n'ubundi iracyafite amahirwe menshi yo kumanuka ndetse na Sunrise FC naho andi makipe yo ashobora kuzabona amanota ayemerera gukomeza gukina shampiyona y'icyiciro cya mbere.


Gutsindwa kwa Rayon Sports byatumye amakipe ajya mu bibazo aba menshi


Etincelles FC ikomeje kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND