Umuryango wita ku bana ubafasha gukuza impano zabo “Sherrie Silver Foundation” wahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye mu ndirimbo bise ‘Rwanda Komera’ mu rwego rwo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Iyi ndirimbo
yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mata 2024, mu gihe Abanyarwanda n’inshuti
bitegura gutangira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.
Ubwo yari mu
Nama Mpuzamahanga ku Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabereye mu Intare Arena kuri uyu
wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano
Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana yavuze ko Jenoside ishegesha ikiremwamuntu,
ikangiza ubuzima, bwo shingiro rya byose. Ati "Mu Rwanda Abatutsi
baratsembwe hashingiwe ku mugambi mubisha wa Leta yari igamije kubamaraho."
Yavuze ko
Jenoside yakorewe Abatutsi 'ishushanya ibagiro ry'abantu ryaranze impera y'ikinyejana cya 20,
rizahora ryibukwa mu mateka ya muntu.
Mu mashusho
y’iyi ndirimbo yakozwe na Sherrie Silver baririmba bakangurira buri wese
kumenya no kwiga amateka. Bibutsa kandi ibihe byaranze itegurwa n’ishyirwa mu
bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari aho
baririmba bagira bati “Twibuke amateka yacu aho urukundo rwabuze n’icyizere
kikabura. Jenoside yakorewe Abatutsi maze tubura, ababyeyi, inshuti n’abavandimwe.”
Bakangurira kandi ubumwe n’ubwiyunge, bagasaba gushyira hamwe. Bongeraho bati: “Twimakaze ukuri, twimike ineza, reka urumuri ruganze, twibuke twubaka Isi yacu, kandi twubaka u Rwanda rwiza.”
Iyi ndirimbo
yanditswe bigizwemo uruhare na Sherrie Silver ndetse na Sano Panda ari nawe
wayikoze mu buryo bw’amajwi (Audio).
Igaragaramo
Sherrie Silver, umubyinnyi Mpuzamahanga usanzwe ari Ambasaderi w’Ikigega
Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD); umuhanzi wubakiye umuziki we
kuri Afrobeat na Hip Hop, Chriss Eazy, umuhanzi mu njyana gakondo Massamba
Intore;
Umukinnyi w’umupira
w’amaguru wabigize umwuga, Kenneth Omeruo wakiniye ikipe y’Igihugu ya Nigera,
umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro washinze
umuryango yise ‘MHN’;
Umuraperi
Danny Nanone wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, Tumaine Basaninyenzi [Tuma Basa] uyobora
ishami rya Urban Music ku rubuga rwa YouTube, umuhanzikazi Alyn Sano ukora
injyana ya R&B, Jazz na Soul wanageze muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa
The Voice Afrique;
Hari kandi
umunyamakuru akaba n’umunyarwanda ubarizwa mu Bubiligi Naomi Schiff wamamaye mu
masiganwa y’imodoka wo mu Bubiligi, umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo
Ariel Fitz;
Nishimwe
Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 wanashinze inzu y’imideli ya Zöi ndetse na
Orezi umunyamuziki akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomeye muri Nigeria.
Mu bandi
bagaragara muri iyi ndirimbo kandi harimo umubyinnyi wo muri Ghana wamamaye
cyane ku rubuga rwa Tik Tok, Lisa Quama, Dj Toxxyk, umubyinnyi wabigize umwuga
wo mu Bubiligi, Regina Eigbe uzwi cyane kuri Tik Tok ndetse n’umuhanzi Okkama.
Sherrie
Silver Foundation yanifashishije muri iyi ndirimbo Ndanda Alphonse
wakanyujijeho mu makipe atandukanye mu Rwanda, umukinnyi wa filime n’ikinamico,
Malaika Uwamahoro akaba n’umuhanga mu kuvuga imivugo,
Hari kandi umuhanzi Platini uherutse gukora igitaramo ‘Baba Experience’, Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Lucky Nzeyimana, Producer Sano Panda wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo;
Umunyamakuru wa B&B FM Kigali, David
Bayingana, umukinnyi wa filime akaba n’umubyinnyi Didier Maniraguha ndetse n’umushyushyarugamba
akaba n’umunyamakuru Regis Isheja.
Sherrie
Silver Foundation yashyize hanze indirimbo yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside
yakorewe Abatutsi
Tuma Basa umwe
banyarwanda bakoze mu bigo bikomeye bicuruza umuziki birimo Youtube agaragara
muri iyi ndirimbo yo #Kwibuka30
Umuhanzi mu
njyana gakondo, Massamba Intore ari mu bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo
yo #Kwibuka30
Umunyamuziki Nemeye Platini [P] ari mu byamamare byifashishijwe muri iyi ndirimbo
Nishimwe
Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020 ari mu bagaragara muri iyi ndirimbo yo #Kwibuka30
Umubyinnyi
Mpuzamahanga Sherrie Silver washinze umuryango ‘Sherrie Silver Foundation’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KOMERA RWANDA’ YA SHERRIE SILVER FOUNDATION
TANGA IGITECYEREZO