Kigali

Zirakuruhura umutima! Top 10 y’indirimbo zakwinjiza neza muri Weekend – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/04/2024 7:33
0


Mu gihe witegura kwinjira muri weekend ya mbere y’ukwezi kwa Mata, hari indirimbo zinyuranye zashyizwe ahagaragara n’abahanzi nyarwanda muri iki cyumweru, zagufasha kuruhuka neza muri izi mpera z’icyumweru.



Muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo, abahanzi nyarwanda biganjemo abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bashyize hanze indirimbo zinogeye amatwi kandi zihumuriza imitima ya benshi.

Mu ndirimbo zitari nkeya zasohotse muri iki cyumweru, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa muri zo zagufasha kwinjira neza muri weekend ya mbere ya Mata.

1.    Ndakomeye - Gabby Kamanzi

Nyuma y'igihe kirenga umwaka wose adashyira hanze indirimbo, Gabby Kamanzi yagarukanye indirimbo yise 'Ndakomeye' yo gusubizamo benshi ibyiringiro.

">

2.     Asama Ndakuzuza – Chryso Ndasigwa

Umuramyi uri mu bakomeje kwigaragaza neza, yatangiye ukwezi kwa Mata ahumuriza imitima y'abantu, abibutsa ko Imana ariyo ibeshaho abayo n'aho baba babona bigoye cyane.

">

3.     Ntujy’uhinduka – Prosper Nkomezi

Umwe mu bahanzi b'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Prosper Nkomezi nawe yahamije ubudahangarwa bw'Imana buhoraho iteka ryose mu ndirimbo yise 'Ntujy'uhinduka.'

">

4.     Agakiza/Umuragwa – Jado Sinza

Umuramyi Jado Sinza uherutse gukora igitaramo cy'amateka cya 'Redemption Live Concert' agafatiramo amashusho y'indirimbo zinyuranye, yinjiye muri Mata ashyira ahagaragara imwe muri izo ndirimbo yise 'Agakiza,' igaruka cyane ku gisobanuro cya Pasika.

">

5.  Ndi amahoro – Victors Gospel Band ft Papi Clever

Papi Clever na Dorcas bamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bahuje imbaraga n'itsinda rya Victors Gospel Band basubiramo indirimbo yo mu gitabo yitwa 'Ndamahoro.'

">

6.     Yanyishyuriye – Alarm Ministries

Itsinda rimaze guhamya ibigwi mu kwamamaza Kristo haba mu Rwanda no mu mahanga rya Alarm Ministries, bamaze gushyira ahagaragara indirimbo yo mu gitabo 'Yanyishyuriye,' bafatiye amashusho ubwo bari muri BK Arena mu gitaramo cya 'Ewangelia Easter Celebration' cyabaye kuri Pasika.

">

7. Birakumvira - Richard Zebedayo 

Richard Zebedayo, umusore ukunzwe cyane mu gusubiramo indirimbo z'abandi baramyi akabikora mu buryo bwihariye, yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo 'Birakumvira' yahimbwe na Paccy Ishimwe afatanije na Innocent Tuyisenge.

">

8.     Ni Heri Kuona Ndugu – Papi Clever & Dorcas ft Merci Pianist

Itsinda rya Papi Clever na Dorcas bafatanije na Merci Pianist bashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo bashyize mu rurimi rw'Igiswahili bayita 'Ni Heri Kuona Ndugu.'

">

9. Yeriko - Fortran Bigirimana

Umuramyi w'umurundi ukunzwe cyane mu Rwanda, Fortran Bigirimana yashyize ahagaragara indirimbo ihumuriza abafite ibibazo yise 'Yeriko.'

">

10.  Proud – Molan Majesty

Umuhanzi ukomeje kuzamuka ku muvuduko uri hejuru, Molan Majesty, yatangiye ukwezi kwa Mata ashyira hanze indirimbo y’urukundo yise ‘Proud.’ Ayishyize ahagaragara nyuma y’izindi ebyiri yashyize hanze zirimo ‘Ndabara Doo,’ ndetse n'iyitwa ‘Igisare’ yamwinjije mu muziki.

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND