RFL
Kigali

Nyirakuru wa The Ben yasezeweho mu rusengero - AMAFOTO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:5/04/2024 15:47
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yasezeyeho bwa nyuma nyirakuru uherutse kwitaba Imana.



Kuri uyu wa Gatanu Tariki 05 Mata 2024 nibwo Mukangarambe Yunia, nyirakuru w'abahanzi The Ben na Green P yasezeweho n'umuryango we haba mu rugo ndetse no ku rusengero mbere y'uko ashyingurwa.


Ku munsi w'ejo tariki 04 Mata nibwo Mukangarambe Yunia, yibutswe ubuzima yabayemo mbere yo kwitaba Imana.


Ni umuhango wabereye i Remera ahabereye ikiriyo kuko uyu mubyeyi yari atuye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba. Ni umugoroba wa nyuma wo kumwibuka witabiriwe n'abarimo Tom Close, Alliah Cool n'izindi nshuti za The Ben.


Kuri uyu wa Gatanu nibwo uyu mubyeyi yasezeweho mu rusengero rwa Anglican Church Remera. Ni umuhango witabiriwe n'inshuti n'abandimwe.


Nyuma yo kuva ku rusengero, inshuti n'abavandimwe bahise berekeza i Rusororo aho uyu mubyeyi agiye gushyingurwa.

Mukangarambe Yunia yasezeweho mu rusengero 

Inshuti n'abavandimwe basezeyeho bwa nyuma kuri Mukangarambe Yunia 

The Ben n'umugore we Uwicyeza Pamella basezeye kuri nyirakuru 

Mama wa The Ben yasezeye ku mubyeyi we  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND