Kigali

Abahanzikazi nyafurika bahuje amaboko bigatanga indirimbo zumutse

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/04/2024 17:02
0


Tiwa Savage, Yemi Alade, Zuchu, Tyla, Simi na Ayra Starr mu bahanzikazi bagiye bakorana indirimbo na bagenzi babo bigatanga umusaruro ufatika w’ibihangano byumutse.



Mu gihe bigoye ko mu Rwanda wapfa kubona indirimbo abahanzikazi bahuriyemo, muri Afurika hari abagiye bahuza imbaraga bigatanga umusaruro ufatika.

Ibi bikaba byararushijeho gushimangira  ko hari icyo bashoboye mu ruhando mpuzamahanga,  tukaba twabegeranyirije zimwe murizo ziza imbere yaba izo muri ibi bihe n'izo mu myaka yatambutse ariko n’ubu uzumvise yumva zirimo akantu.

1.Adua (Remix)-Liya&Simi

Liya yiyambaje Simi bakorana indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, ubuhanga n’amajwi yabo bombi yihariye bikaba byaratumye igihangano bahuriyemo kigira uburyohe bwo hejuru.

2.Shekere-Yemi Alade&Angelique Kidjo

Indirimbo yasohotse ku muzingo wa Yemi Alade yise ‘Woman Of Steel’ yo mu 2019, ikaba yaragaragaje ko ubuhanga buhuye n’uburambe bitanga umusaruro ukomeye bitewe n’uburyo Angelique Kidjo yatanze umusanzu ufatika ndetse ikaba yarakozwe ifatiwe kuri ‘Wombo Lombo’ y’uyu munyabigwi.

3.Tales By Moonlight-Tiwa Savage&Amaarae

Bwa mbere aba bahanzikazi bahuriye kuri imwe mu ndirimbo zigize EP ya Tiwa Savage aherutse gushyira hanze yise ‘Water&Garri’, kwihuza kwabo bikaba byaravuyemo indirimbo y’iminota 3.

4.Sad Girls Luv Money-Amaarae&Moliy

Iyi ndirimbo ikaba ikoze mu njyana ya Afropop, igaruka ku buryo amafaranga ari ikintu cy'ibanze mu buzima, igaruka kandi ku buryo nta kintu kiba gikwiye kwitambika umuntu ku ntego ye  kandi ko iyo ubyiyemeje ukabasha no kubigeraho bitanga umunezero.

5.Selense-Yemi Alade&Chidinna

Mu mwaka wa 2014 ni bwo Yemi Alade na Chidinna bahuje amaboko bakora igihangano gifutse kinabyinitse, ibintu byashimangiye imbaraga z’ubufatanye ndetse iyi ndirimbo iracyafite uburyohe kugeza n’ubu.

6.Girl Next Door-Tyla&Ayra Starr

Iyi  indirimbo ikoze mu buryo bukomatanije injyana ebyiri arizo Amapiano na Afrobeat, Tyla ukomeje kongera uduhigo ku tundi na Ayra Starr bagaragaje ko igisekuru gishya cy’umuziki wa Afurika gifite imbaraga zo hejuru dore ko bombi bagifite imyaka mike.

7.I Lay-Kaien&Xenia Mannaseh

Ku muzingo wa mbere, Kaien Cruz yifashishije Xenia Mannaseh mu ndirimbo ‘I Lay’ uburyo bahuje amajwi n’injyana iy’indirimbo ikozemo, byakuruye abakunzi b’umuziki n’abafana babo.

8.I Swear-Guchi&Yemi Alade

Mu 2022 ni bwo Guchi yitabaje Yemi Alade bakorana igihangano cy’amateka gishingiye ku nkuru y’urukundo rwa babiri, aba bombi nubwo batari mu bisekuru bimwe ariko ubufatanye bwabo bwakoze ku mitima ya benshi bakunda injyana zirimo imitoma zinavuga ku nkuru z’urukundo.

9.Disturbing U-Darkoo&Ayra Starr

Aba bahanzikazi bakoze indirimbo igaragaramo kwirekura ndetse kugeza n’ubu iracyafasha benshi uburyo kandi babashije guhuza mu buryo bwihuse nka Darkoo na Ayra Starr byarafashije.

10.Loyal-Simi&Fave

Aba bombi bakaba barahuriye mu ndirimbo yanditse neza kandi banakora iyo bwabaga mu buryo bwo kuyiririmba byose byayihaye igisobanuro cyakoze ku marangamutima ya benshi.

11.Seasons-Nana Fofie&Zuchu

Nana Fofie yitabaje Zuchu mu ndirimbo baririmbye mu ndimi zirimo Yoruba na Swahili, ubuhanga bombi bafite n’igikundiro bamaze kugwiza bikaba byarabashije gutuma igera kure.

12.Mind Game-Amakarh&Dunnie

Ifite inkuru yihariye igaruka ku mbaraga z’urukundo ikaba kandi yagaragaje ubushobozi budasanzwe, aba bahanzikazi bafite n’uburyo bahuza mu kubara ibiba mu rukundo.Xenia Manasseh amaze imyaka itari mike mu muziki akaba ari mu batanga icyizere mu muziki wa Afurika y'Iburasirazuba afite imyaka 22Ku myaka 29 Amaarae igera kuri 14 ayimaze atangiye umuziki by'umwuga Liya amaze imyaka igera kuri 4 yinjiye mu muziki ku myaka 25 akaba amaze kwerekana icyo ashoboye mu muzikiChidinma ku myaka 32 igera kuri 13 ayimaze akora umuziki by'umwuga Imyaka igera kuri 7 ayimaze mu muziki Darkoo ari mu bakobwa bari imbere muri rapKu myaka 21 igera kuri 7 ayimaze atangiye umuziki ndetse yamaze kugwiza ibigwi mu Isi yose y'umuzikiAgize 44 gusa aracyafite igikundiro cyo hejuru mu 28 agiye kumara atangiye gukora umuzikiAgiye kumara imyaka 18 muri 35 afite atangiye gukora umuziki by'umwuga Tyla ku myaka 22 igera kuri itandatu agiye kuyimara yinjiye mu muziki by'umwuga

KANDA HANO WUMVE I LAY YA KAIEN CRUZ NA XENIA MANNASEH

">

KANDA HANO UREBE GIRL NEXT DOOR TYLA NA AYRA STARR

">

KANDA HANO UREBE SAD GIRLS LUV MONEY AMAARAE NA MOLIY

">

KANDA HANO UREBE SHEKERE YEMI ALADE NA ANGELIQUE KIDJO

">

KANDA HANO UREBE ADUA SIMI NA LIYA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND