Kigali

Shakira yahishuye uko ubwiza bwe bwamugejeje kure mu muziki

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/04/2024 14:14
1


Icyamamarekazi mu muziki, Shakira, yahishuye uburyo agitangira umuziki yakoresheje uburanga bwe bukamufasha kwamamara.



Shakira Mebarak, umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Colombia, ni umwe mu bagore bamaze igihe mu muziki ndetse byanahiriye dore ko kuva mu 1990 kugeza ubu Shakira agihagaze neza.

Asubiza amaso inyuma, Shakira yagarutse kuburyo kera yakoresheje uburanga bwe nk’intwaro yo kugera aho ashaka mu muziki. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’imideli Allure Magazine cyanashyize hanze amafoto ye mashya.

Yavuze ko akigirwa inama yo gukoresha ubwiza bwe atahise ayakira neza

Shakira yagize ati: “Kera hari inama nagiriwe mbanza kuyifata nabi ariko nyuma nza gusanga ni nziza. Bambwiye ko ubwiza bwanjye bushobora kumfasha, gusa sinahise mbyumva neza. Maze kubona rero uburyo abantu bitaga ku miterere yanjye, nahise ntangira kubikoresha”.

Shakira yavuze ko yageze aho agatangira gukoresha ubwiza bwe nk’intwaro mu muziki

Yakomeje agira ati: “Nabonye abantu bataritaga cyane ku mpano yanjye bakirebera ubwiza gusa. Kuva ubwo nakoraga amashusho y’indirimbo nambaye imyenda igaragaza imiterere yanjye nkanakunda kuririmba nitaka. Abantu barabikunze”.


Shaki yavuze ko kugaragaza cyane imiterere ye abantu babimukundiye

Uyu muhanzikazi w’imyaka 47, akaba n’umubyeyi w’abana babiri yasoje avuga ati: “Ntabwo nicuza ko nakoresheje ubwiza bwanjye kugira ngo mbashe kugera kure mu muziki. Ese iyo ntabikoresha mwari kuba mwaramenye? Hari abahanzikazi bafite impano batamenyekana kuko ariyo gusa bakoresha kandi batazi ko ubwiza bwabo bwabageza kure”.

Shakira umaze imyaka irenga 30 mu muziki yavuze ko iyo adakoresha uburanga bwe atazi ko yari kugera aho ageze ubu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Usenga emelyin9 months ago
    Nibyiza too,kuba shak yarivuye inyuma akatwirekurira nkabakunzibe.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND