Kigali

#Kwibuka30: Cyusa Ibrahim yakoreye indirimbo ‘Amateka’ aho yarokocyeye mu rwego rwo kubika amateka -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/04/2024 13:18
1


Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ‘Amateka’ yakoreye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi kuko ariho yarokokeye mu rwego rwo kubika amateka no gusaba urubyiruko guharanira kuyamenya.



Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe u Rwanda n’Isi bitegura gutangira icyumweru cy’icyunamo tariki 7 Mata 2024 mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda  ko yahimbye iyi ndirimbo agendeye ku myaka 30 ishize, aho avugamo amateka y’ibyabaye ‘kugirango n’abato bayamenye’.

Ni indirimbo avuga ko yahimbye ubwo yari yagiye mu gitaramo mu Bwongereza, aho yataramiye Abanyarwanda n’inshuti z’abo.

Yavuze ko nk’umuhanzi yatekereje gutanga ‘umusanzu wanjye muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’.

Muri iyi ndirimbo yerekana ko urubyiruko ‘twiyemeje gukorera Igihugu duhashya buri wese ugihembera ingengabitekerezo ya Jenoside yagejeje ku mateka asharira twanyuzemo’.

Yasabye urubyiruko kudaha agaciro abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari ‘abashaka kudusubiza mu mateka mabi twaciyemo’.

Cyusa Ibrahim yakanguriye kandi ‘abarokotse ko uburyo bwiza bwo gusubiza ababiciye cyangwa abatabifuriza neza, ari ugukora cyane tukiteza imbere’.

Akomeza ati “Ku buryo uwakwifurije gupfa akubona ubayeho neza mu buryo atifuzaga, ikindi uwashate kukwica ugahindukira ukamuha amata. Nta mugayo urenze uwo.”

Uyu muhanzi yavuze ko yakoreye iyi ndirimbo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi kubera ko ariho yarokokeye, kandi biri mu murongo wo kubika amateka.

Ati “Ikindi amashusho nayafatiye ku rwibutso rwa Kamonyi, kuko ariko Karere Jenoside yabaye ndi, muri make niho narokokeye.”

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ‘Amateka’ ya Cyusa Ibrahim yakozwe na Bolingo Pacy naho amashusho yakozwe na Sixx Director. 

Mu kwandika iyi ndirimbo, Cyusa Ibrahim yifashishije Claude Abayisenga naho imyambaro yifashishijwe yatanzwe na Joyce Fashion.


Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Amateka’


Cyusa Ibrahim yavuze ko yakoreye iyi ndirimbo mu Karere ka Kamonyi kubera ko ariho yarokocyeye


Cyusa yasabye urubyiruko kurwanya bivuye inyuma abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMATEKA’ YA CYUSA IBRAHIM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusabayumva Samuel 10 months ago
    Nibyiza rwose ko twe abanyarwa dukomeza gusigasira no kwigisha abato amateka U RWanda n'abanyarwanda twanyuzemo kuko utamenya iyo ava ntamenya iyo ajya.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND