Barangajwe imbere n’uwa ULK-Kigali, abanyeshuri 11 baturutse muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda, bahawe ibihembo bitandukanye ku rwego rw’igihugu mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo.
Imbere y’abayobozi
batandukanye bo mu nzego za Leta bayobowe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere
ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, abikorera, abayobozi ba za kaminuza zo
mu Rwanda, abarimu ndetse n’abandi banditsi, abanyeshuri 11 barangajwe imbere
na Mutoni Clairia wiga muri kaminuza ya ULK-Kigali wegukanye igihembo
gikuru kingana n’amafaranga Miliyoni 1Frw ku manota ye 84.2%, bahatambukanye
umucyo.
Uwabaye uwa kabiri, ni Cyiza Joseph wa UNILAK wahembwe mudasobwa watsinze ku kigero cya 83%. Mu bandi babashije kuza muri 11 ba mbere bahembwe ku rwego rw’igihugu, harimo uwitwa Ihirwe Metode Emmanuel wa INES-Ruhengeri, Niyoyita Georgette wa ULK-Gisenyi, Nshuti Esther nawe wa ULK-Gisenyi;
Iradukunda Jean Pierre wa ULK- Kigali, Bintunimana
Reverien wa EAUR-Nyagatare, Kayiranga Mbonigaba Elie wa ULK-Kigali, Uwineza Joyeuse
wa ULK-Kigali, Habarurema Philibert wa Ines-Ruhengeri, hamwe na Mushimiyimana
Bishobokaninkindi Jeannette wa ULK-Kigali.
Nyuma y’uko aba bose
bashyikirijwe ibihembo byabo, Minisitiri Utumatwishima yabahaye ubutumwa
bukomeye anabemerera kuzabakira kuri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi,
bakagirana ibiganiro byihariye mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.
Minisitiri yagize ati: “Ntabwo icya ngombwa ari amafaranga bahembye. Ndetse kugira ngo tuzabiganire neza, nagira ngo nsabe abo tui kumwe muri Minisiteri bashinzwe ubuhanzi, mbabwire ngo tuzashake umwanya mu kwezi kwa 5 twakire bariya bana batsinze.
Ntabwo tuzabongerera amafaranga icyo cyo kibe kivuyemo ariko tuzabakira, dusangire, tuganire, kubera ko buriya icyo watsinda cyose, aho watsinda hose n’aho watsindira hose uba watsinze.
Hanyuma kubera ko bifite aho bihuriye n’ubwenge
no gusoma ibitabo n’ibijyanye no gushaka ubumenyi, ni intambwe idasanzwe
mwateye kandi muri abantu bo muri kaminuza. Numva icyo mwakabaye mwari
mugamije, atari amafaranga menshi, ahubwo ari ukugira umugisha wo kuza nk’aha
ngaha ugatsinda muri benshi.
Hanyuma, wenda ku wo bahaye miliyoni we agomba no gutekereza umushinga akayibyaza umusaruro, ariko abandi bo wenda ariya mwahawe muyanywemo akantu.
Ariko nagira ngo rwose mbabwire ko
twe icyo twakora nka Minisiteri, tuzabakira kuri Minisiteri tumenyane,
tuganire, tubereke andi mahirwe ari muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere
ry’Abahanzi, ndetse tube twanafatanya kubaka niba mushaka kuba abanditsi, uru
rugaga rurimo n’amaraso y’abatoya.”
Minisitiri Utumatwishima kandi, yashimangiye ko Minisiteri ifunguye kugira ngo yakire buri wese ushobora kubaha uburyo bwo gufasha iterambere ry’abanditsi ndetse n’iterambere ry’abahanzi muri rusange, ariko hibandwa cyane ku cyateza urubyiruko imbere.
Uyu muyobozi,
yanakomoje ku rubyiruko rusigaye rutekerwa imitwe n’abatubuzi, abasaba kujya
babanza gushishoza mbere yo kugira icyo bakora, avuga ko nka Minisiteri
bakomeje gushaka ikintu icyo aricyo cyose cyafasha urubyiruko rw’u Rwanda
kubona umurimo aho bishoboka.
Yanasabye za kaminuza
kongera ubumenyi baha urubyiruko bigisha kugira ngo nibagera ku isoko
biborohere gutsinda no kubona akazi.
Hategekimana Richard
uyobora Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yafashe umwanya asaba inzego za Leta zari
zitabiriye iki gikorwa kukigiramo ubufatanye bwisumbuye, avuga ko bibaye byiza cyaba
icya Minisiteri haba iy’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, iy’Uburezi, ndetse
n’izindi bifite aho bihuriye, ku buryo bajya bagishyigikira mu buryo bukomeye
cyane cyane mu bijyanye no guhemba abana.
Umuyobozi Mukuru w’Inama
Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje, yasabye kaminuza zo
mu Rwanda zitaritabira aya marushanwa guhaguruka zigatangira kwitabira, asaba n’abanyeshuri
gutangira kwandika ibitabo byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda kandi bakamenya
no kubifata neza.
Mutoni Clairia wahawe
miliyoni, yashimiye Urugaga rw’Abanditsi rwateguye iki gikorwa, avuga ko
amafaranga yabonye agiye kumufasha gukomereza aho yari ageze mu rugendo rwo
kwandika ibitabo bye yari yaratangiye ndetse n’ibindi yitegura gushyira
ahagaragara.
Mu magambo ye yagize
ati: “Icya mbere ndabyishimiye cyane nanashimira ababashije gutegura iki
gikorwa na buri wese wagiteye inkunga. Icyo numva ngiye gukoresha iyi miliyoni,
ntabwo amafaranga nabonye nubwo ari menshi yahita akora umushing munini cyane,
ahubwo ndakomereza ku ho nari ngeze kuko bntije imbaraga ngiye gukomereza ho
nari ngeze mu bitabo byanjye ibyo nari ndi gukora, ndetse n’ibindi nteganya
gusohora.”
Clairia yavuze ko mu
gihe usanga hari abakobwa benshi binubira kuguma mu rugo cyane, we yabifashe nk’ikintu
cyiza cyamuteye n’imbaraga zo gukunda gusoma no gukora ubushakashatsi,
bimufasha gutangira kwandika ibitabo ashingiye ahanini ku byo yasomye mu
byanditswe n’abandi.
Ati: “Mbere na mbere ndanabishimira Imana kuko niyo mugenga wa byose, niyo yampaye kuba ngeze aha ngaha aka kanya, ntabwo ari uko ndusha abandi ubwenge, nta n’ubwo ari uko nanarusha abandi gukoresha imbaraga, gusa nabishyizemo umutim wanjye wose.
Icyo
nashishikariza abantu bose by’umwihariko urubyiruko, njyewe nabagira inama yo
kujya bagaburira ubwonko bwabo nk’uko dukenera kugaburira imibiri yacu kugira
ngo ikomere, bagaburire n’ubwonko bwabo kugira ngo bakure bamenye uko bakwiteza
imbere.”
Umuyobozi w’Icyubahiro
w’Uurugaga rw’Abanditsi mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wungirije wa kaminuza ya
East African University Rwanda, Prof Kabera Callixte, yavuze ko rwari urugendo
rurerure abanyeshuri bamazemo igihe kitari gito hakorwa amarushanwa yahereye ku
rwego rw’Intara kugera ku rwego rw’igihugu.
Akomoza ku gikurikiyeho
nyuma y’aya marushanwa, uyu muyobozi yagize ati: “Urugendo rurakomeza kuko turi
kubaka umuco kwandika no gusoma dutoza urubyiruko cyane cyane ururi muri
kaminuza ariko n’amashuri yisumbuye ndetse n’abanza bizagerwaho, kugira ngo tubashe
kubaka abantu bafite umuco wo gukunda kwandika no gusoma mu rwego rwo kurema
uruganda rw’abanditsi bazatuma ubukungu burushaho gushingira ku bumenyi. Rero
ubumenyi buri mu bitabo, ubumenyi buranditse, icyo dusaba ni ukugira ngo abantu
bagire uwo muco, bashake ubwo bumenyi, hanyuma ubwo bumenyi babashe kuba
babukoresha aho bari hose.”
Mutoni Clairia wiga muri ULK-Kigali ashyikirizwa ibihembo bye na Ambasaderi wa Pakisitani mu Rwanda
Mutoni yegukanye miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda
Cyiza wa UNILAK ashyikirizwa ibihembo bye birimo na mudasobwa
Methode wabaye uwa gatatu ashyikirizwa ibihembo bye
Kaminuza ya ULK niyo yegukanye igikombe mu marushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo ku rwego rw'igihugu
Umuyobozi wa ULK, Dr Prof Rwigamba Balinda yambikwa umudali w'ishimwe na Minisitiri Utumatwishima
Dr Ignace Niyigaba umwanditsi unafite ikigo cy'ishuri, ahabwa igikombe na Minisitiri Utumatwishima
Dr Ignace ni umuyobozi wungirije w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda
Kaminuza zose zitabiriye zashimiwe
Dr Rose Mukankomeje yavuze kuri kaminuza zititabira amarushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo
Urubyiruko rwitabiriye rwishimiye gufata ifoto y'urwibutso na Minisitiri Utumatwishima urufite mu nshingano
AMAFOTO: Freddy RWIGEMA - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO