Kigali

Chriss Eazy na Shaffy binjiye ku rutonde rw’abujuje Miliyoni 10 kuri YouTube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/04/2024 10:46
2


Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo.



Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher

Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi.

Ni indirimbo yihariye impera z’impeshyi ya 2023, ndetse yumvikana cyane mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zigezweho na Instagram na Tik Tok.

Shaffy ubarizwa muri Amerika, yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo igeze kuri uru rwego ahanini biturutse ku mbaraga we na mugenzi we bashyizemo.

Yavuze ko iyi ndirimbo yamweretse ko ‘gufatanya ari ikintu gikomeye’. Ati “Nk’uko twayikoze turi babiri ni nayo ndirimbo dufite twembi ifite umubare munini w’abayirebye kuri Youtube kurusha izindi zose twakoze.”

Akomeza ati “Bivuze ko ubufatanye bwacu bwagize imbaraga runaka. Nkaba nshimira cyane Christopher na Element bampaye igitekerezo cyo kongeraho Chriss Eazy kuri iyi ndirimbo. Ni ibintu ubona byabyaye umusaruro mwiza.”

Shaffy yavuze ko yageze kuri iyi ndirimbo bigoye, kuko byamusabye kwigomwa byinshi, yumva inama z’abantu benshi, ahitamo iby’ingenzi. Ni indirimbo avuga ko byamusabye kuva muri Amerika akaza mu Rwanda kureba Element kugirango irangire.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu, abahanzi batanu mu Rwanda ari bo bonyine bari bafite indirimbo zabashije kugera kuri Miliyoni 10 z’abazirebye. Barangajwe imbere na Ngabo Medard Jorbert [Meddy], Bruce Melodie uherutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhanzi akaba n’umunyamakuru Andy Bumuntu ndetse na Israel Mbonyi witegura gutaramira mu Bubiligi.

Meddy afite indirimbo zagiye zirenza Miliyoni 10 y'abazirebye kuri Youtube. Nka 'Queen of Sheba' yarebwe n'abantu Miliyoni 16 ndetse na 'My Vow' yarebwe n'abantu Miliyoni 34.

Bruce Melodie afite indirimbo 'Katerina' yagejeje Miliyoni 13 ndetse na 'Totally Crazy' yakoranye na Harmonize wo muri Tanzania.

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi afite indirimbo 'Nitaamini' yarebwe n'abantu Miliyoni 15 ndetse na 'Nina Siri' yarebwe n'abantu Miliyoni 42. Ni mu gihe Andy Bumuntu afite indirimbo 'On Fire' yarebwe n'abantu Miliyoni 15.

Amashusho y’indirimbo ‘Bana’ yafashwe na Telephone ya iPhone 14 na iPhone 13 yaba ku gice cya Shaffy ndetse no ku gice cya Chriss Eazy, hanyuma arahuzwa.

Shaffy yaherukaga gusohora indirimbo zirimo ‘Icyo wampaye’, ‘Faithful’, ‘Naruguyemo’ n’izindi, ni mu gihe Chriss Eazy yaherukaga gusohora indirimbo zirimo ‘Inana’, ‘Stop’, ‘Edeni’ n’izindi.


Shaffy yatangaje ko gukorana indirimbo na Chriss Eazy byaturutse ku gitekerezo yahawe na Element na Christopher


Shaffy yavuze ko kuba indirimbo yakoranye na Chriss yujuje Miliyoni 10 bigaragaza umusaruro w’ubufatanye


Kugeza ubu, Shaffy na Chriss Eazy binjiye ku rutonde rw’abahanzi batanu bafite indirimbo yarebwe na Miliyoni 10


Shaffy yavuze ko afite ishimwe rikomeye kuri Junior Giti wamufashije kugera kuri iyi ndirimbo yakoranye na Chriss Eazy

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BANA’ YA CHRISS EAZY NA SHAFFY

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Seraphine 1 month ago
    Chrissy eazy turamukunda cyane
  • Seraphine1 month ago
    Chriss easy



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND