RFL
Kigali

Hategekimana Richard yashimiwe byimazeyo na Minisitiri Utumatwishima ku gitabo yanditse kuri Perezida Kagame - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/04/2024 6:16
0


Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yashimiwe byimazeyo n’abarimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ku bw’igitabo yanditse gishimangira ubudasa bwa Perezida Kagame.



Kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, mu nyubako ya Kigali Convention Center, umwanditsi akaba n’umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yamuritse ku mugaragaro igitabo yise ‘Paul Kagame: Imbarutso y'Ubudasa bw’u Rwanda.”

Hategekimana Richard yasobanuye ko impamvu imutera kwandika cyane ku mateka, ibigwi ndetse n’ubutwari bya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ari igihango gikomeye bafitanye cy’uko yamuhaye ubuzima, akamufasha mu rugendo rw’amashuri ye kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, kugeza aminuje muri za kaminuza zitandukanye.

Ati: “Mu 1999 ubwo nigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaje gushyira ibuye ry’ifatizo ku ishuri rya Rusumo High School. Icyo gihe nk’uko iteka asanzwe abigenza, yaganirije abaturage bari bari aho ba Kirehe, hanyuma abafite ibibazo n’ibitekerezo bashaka kumuha, abasaba ko bajya ku murongo kugira ngo babaze ibibazo byabo.

Njye rero navukiye mu gihugu cya Tanzania, Papa wanjye niho yapfiriye. Mbana inaha na mama, ariko mu buzima bukomeye turi abana batanu. Kwiga, twiga nabi, kuburara, kubwirirwa, ku ishuri bakanyirukana buri munsi. Ariko muri uwo mwaka wa mbere nari nawusoje mfite amanota 87% muri ubwo buzima bwose bubi.”

Yakomeje asobanura uko yaje kubonwa na Perezida Kagame bigoranye, maze agahabwa umwanya wo kuvuga ibibazo byose yari afite bikubiyemo imibereo mibi yari abayemo we n’umuryango we.

Mu ijambo rye yagize ati: “ Natakiye Papa wanjye ahita ategeka ngo ‘uriya mwana mumwigishe arangize kwiga.’ Iryo jambo yavuze, icyitwa imibereho mibi cyarangiye uwo munsi.”

Ubwo kuva ako kanya yatangiye gufashwa n’ababishinzwe, MINALOC imuha iby’ibanze byose nkenerwa mu buzima, ariga kandi neza kugeza aminuje ahabwa amafaranga y’ishuri n’icyahoze cyitwa Purefegitura ya Kibungo, none ubu ni umwalimu muri kaminuza.

Yavuze ko mu 2016 yagize amahirwe yo kujya kwiga muri Amerika, maze atekereza ineza itangaje yagiriwe na Perezida Kagame n’icyo yamwitura, niko kumwandikaho igitabo kivuga ubutwari bwe ariko nabwo ntiyanyurwa amwandikaho n’ikindi yamuritse uyu munsi, kandi yavuze ko agikomeje kumuvuga ibigwi kuko ibyo agezeho byose ariwe abikesha.

Ati: “Mfitanye nawe igihango gikomeye cyane cy’uko yampaye ubuzima, hari n’abandi banyarwanda bagiye bafashwa muri ubwo buryo ariko tujye twibuka gushima kuko si abayobozi bose bakora kuriya cyangwa bakoze kuriya. Hari n’abo ugeraho b’abayobozi babishinzwe bakaguca n’intege hari n’ababimbwiye.”

Richard yatangaje ko yatekereje kwandika iki gitabo ashingiye ku ijambo Perezida Kagame yigeze kuvuga rikomoza ku budasa bw’u Rwanda.

Iki gitabo Richard amaze igihe yandika, gishingiye ku bushakashatsi yakoze ku mateka y’u Rwanda kuva mbere y’umwaduko w’abazungu, uko byari bimeze mu gihe cy’ubukoloni, mu gihe cya Repubulika zombi n’uko imibereho y’abanyarwanda yari ihagaze muri icyo gihe, byose arabisesengura maze abigereranya n’ubuyobozi buriho, asanga Perezida Paul Kagame afite ubudasa mu miyoborere ye.

Bimwe mu bikorwa bishimangira ubudasa bwa Perezida Kagame Richard yagarutseho, harimo ibikorwa by’ubutwari yaherewe imidali na Perezida Museveni wa Uganda, urugamba rwo kuzura u Rwanda, akora n’ibindi byinshi byamugize umugaba w’ikirenga w’ubudasa.

Iki gitabo cyaguzwe ku bwinshi, n'abarimo abayobozi ba za kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda bari bitabiriye iki gikorwa, ba rwiyemezmirimo barimo Sina Gerard, n'abandi bo mu nzego zinyuranye.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yashimiye Hategekimana Richard ku bwo gukotana kwe mu guteza imbere ubwanditsi mu Rwanda, yizeza Urugaga rw’Abanditsi ko mu bikorwa byose bateganya gukora bimeze nk’icyo bakoze uyu munsi, bazakomeza gufatanya. Yahimiye abitabiriye uyu muhango ku bwo guha agaciro ubwanditsi n’ubumenyi, ndetse n’igitabo cyanditswe kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Yagize ati: “Mbonereho gushimira Richard ku giti cye. Ibi ngibi 90%, ni imbaraga no gukotana bya Richard, yabitangiye kera, ahanganye na byo igihe kirekire, mbese niwe wumva neza igisobanuro cyo gukotana. Iyo agukomangiye ntufungure, aza iwawe akahatera urundi rugi akajya akomanga kuri urwo rugi. Richard rwose, njye naje muri ibi birori byawe kugira ngo ngukeze kandi nkushimire imbaraga n’umuhate ushyira mu bintu byose. Nagira ngo mbwire abanyarwanda turi kumwe muri iyi salle, mbwire urubyiruko, mbwire abanditsi, natwe kuri Minisiteri harafunguye.

Ibi ni ibintu bishya baduhaye nk’inshingano kuva mu kwezi kwa 12, turacyiga mu by’ukuri umurongo mwiza wo gufatanya n’abahanzi mu byiciro byose byabo bitandukanye. Umuntu wese ufite ubumenyi n’ibisobanuro byabyo n’ibyo twafatanya, dufunguye imiryango kugira ngo twige mutwigishe. Twebwe mu rubyiruko hari umwe ujya utubwira ngo twicare twige, ubu twaricaye turimo kwiga n’ibijyanye n’ubuhanzi.”

Minisitiri yasoje ashimira urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, abasaba gutangira kwitoza umuco wo kwandika.


Richard hategekimana yamuritse igitabo cyashibutse mu gihango afitanye na Perezida Paul Kagame


Minisitiri Utumatwishima yashimiye Richard Hategekimana wanditse igitabo gishingiye ku mateka azakenerwa cyane n'urubyiruko mu gihe kiri imbere


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda


Iki gitabo gikubiyemo amateka y'u Rwanda ndetse n'ubudasa bwa Perezida Paul Kagame mu miyoborere


Dr Mugisha Francis uyobora televiziyo ya Goodrich yabimburiye abandi mu kugura igitabo cyamuritswe na Hategekimana Richard




Kaminuza ya UTAB nayo ntiyasigaye mu kugura kopi nyinshi z'iki gitabo



Kaminuza ya East African University nayo yaguze iki gitabo


Sina Gerard nawe usanzwe ari umwanditsi ukomeye w'ibitabo yashyigikiye mugenzi we Richard agura kopi z'iki gitabo


Kaminuza ya ULK yashimiwe uruhare rwayo mu guteza imbere ibitabo


Umuryango wa Pan African Movement Rwanda yiyemeje gushyigikira iki gitabo


Ambasaderi wa Pakisitani mu Rwanda, Naeem Ullah Khan yaguze igitabo, ashishikariza abanyarwanda kugira umuco wo kugira isomero rito mu ngo zabo


Abayobozi mu nzego zitandukanye bari baje gushyigikira iki gikorwa




Richard yashimiye abamushyigikiye bose kugira ngo ashobore kwandika igitabo kivuga ibigwi Perezida Kagame

AMAFOTO: Freddy RWIGEMA - InyaRwanda

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu muhango wo kumurika igitabo "Paul Kagame: Imbarutso y'Ubudasa bw'u Rwanda"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND