Inkuru ikomeje gucicikana ni iyo kwimikwa kwa Natasha mu mwanya ukomeye wa Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda nyuma y'uko musaza we Gen Muhoozi Kainerugaba yaherukaga kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Imyanya ikomeye ikomeje guhabwa abantu bafite amaraso mashya ndetse
kugeza ubu bamwe mu barebera hafi bakaba bavuga ko ari uburyo bwiza bwo
gutegurira amayira Gen Muhoozi byitezwe ko isaha ku isaha yaba Perezida wa
Uganda asimbuye Se
Natasha Museveni Karugire [Kukukuru] afatwa nk'amaso ya Se umubyara,
akaba ari we mukobwa mukuru n’umwana wa Kabiri Perezida Yoweri Museveni na
Janet Museveni.
Hirya yo kuba ari umwana w’Umukuru w’Igihugu, azwiho kuba ari umwanditsi,
umunyamideli, inararibonye mu bukungu n’umuhanga mu gutunganya filime kenshi
akunze kugaragara yambaye ingofero.
Natasha akaba yaravutse mu 1976, avukira muri Tanzania aho
ababyeyi be bari barahungiye.
Avukana na Muhoozi Kainerugaba uherutse kugirwa Umugaba w’Ingabo
za Uganda, akagira barumuna be barimo Pasiteri Patience na Diana imboni y’ubushabitsi
bw’uyu murango.
Natasha akaba yarashakanye na Edwin Karugire, Umunyamategeko
akanaba n’Umushoramari ukomeye bashyingiranwe muri 2000 mu bukwe bwitashywe na Ayesha
Gaddafi.
Mu mwaka wa 2001, bakaba aribwo aba bombi babyaranye umwana wabo
wa mbere.
Natasha yize muri Kenya, akomereza muri Kaminuza ya London mu Bwongereza aho yize ibijyanye n’Imideli.
Mu 2018 ni bwo yashyize hanze filime ya mbere yise ’27 Guns’ akomeza kugenda akora n’izindi zitandukanye.
Yakoze inshingano zitandukanye zirimo n'izo mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Mu bihe bitandukanye yagiye agira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwiyamamaza
kwa Se umubyara cyane mu 2006 na 2021.
TANGA IGITECYEREZO