Kigali

Chris Brown na Kanye West mu byamamare 10 birwaye indwara y'akajagari-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/04/2024 6:37
0


Indwara y'akajagari mu ntekerezo igendana n'imihindagurikire mu myifato izwi nka 'Bipolar Disorder', ni imwe mu ndwara zo mu mutwe zibasiye abantu benshi ku Isi barimo n'ibyamamare bifite amazina akomeye nka Chris Brown, Kanye West, Selena Gomez n'abandi bahishuye ko bayirwaye.



Zimwe mu ndwara zihangayikishije Isi hari izo mu mutwe zirimo ubwoko butandukanye, byumwihariko imwe mu ndwara ikomeye yibasira intekerezo za muntu izwi nka 'Bipolar Disorder' cyangwa 'Manic Depression' mu ndimi z'amahanga.

Benshi mu barwaye iyi ndwara bakunze kurangwa no kugira akajagari mu mutwe, kwishima birenze urugero cyangwa kubabara birenze urugero, kubabara nta mpamvu ibimuteye cyangwa kumwenyura byaburi kanya ntakimusekeje bigendana n'imihindagurikire mu myifato (Mood Swings). 

Iyi ndwara rero abayirwaye benshi barabihisha mu gihe hari n'abayirwaye batazi ko bayirwaye. Hari kandi n'abayirwaye bakabihisha banga ko basekwa cyangwa ko bahabwa akato, ari nayo mpamvu bamwe mu byamamare bayirwaye bahisemo kubitangaza kugirango berekana ko kuyirwara ntakibazo kirimo ndetse bakanakora ubuvugizi kuri iyi ndwara.

Aba ni bamwe mu byamamare bikomeye ku Isi byagiye bitangaza ko birwaye iyi ndwara y'akajagari mu bihe bitandukanye:

1. Chris Brown

Umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, Chris Brown, ari mu byamamare bya mbere byatangaje ko bitatewe isoni no kuba bibana n'indwara ya 'Bipolar Disorder'. Mu 2014 ubwo uyu muhanzi yitabaga urukiko rwa Los Angeles azira kunywa ibiyobyabwenge agakubita umuntu akamukomeretsa mu kabyiniro, yabwiye urukiko ko arwaye iyi ndwara ibimutera. Ibi byatumye asuzumwa n'abaganga basanga koko arayirwaye ategekwa kujya muri 'Rehab' no kujya afata imiti yo guhangana n'iyi ndwara.

2. Kanye West

Uretse kuba Kanye West Ye akunze kubigarukaho cyane mu ndirimbo ze ko arwaye iyi ndwara, rimwe na rimwe ajya yiyita 'umusazi', uyu muraperi ntazibagirana ibyo yakoze mu 2020 kubera iyi ndwara biri no mu byabaye intandaro yo gutandukana kwe na Kim Kardashian nyuma yaho uyu muraperi yavuze muri Rehab igihe kitarangiye. Muri iki gihe Ye yarafite imyitwarire idasanzwe ndetse byabaye ngombwa ko polisi imifungisha ijisho kuko byakekwaga ko yakwibabaza. Iki gihe kandi Instagram na X (Twitter ) byari byamubaniye gukoresha izi mbuga bitewe n'amagambo yandikaga.

3. Lil Wayne

Icyamamare mu muziki, Dwayne Carter, umuraperi uzwi cyane ku izina rya Lil Wayne, nawe ntiyigeze atinya kuvuga ko abana uburwayi bwa 'Bipolar Disorder'. 

Yakunze kujya abivuga mu ndirimbo ze kimwe na Kanye West, gusa mu 2021 yatangaje ko ubwo yarafite imyaka 12 yashatse kwirasa akaba aribwo yajyanywe mu baganga b'indwara zo mu mutwe bakamubwira ko arwaye iyi ndwara. Kuva ubwo Lil Wayne afashwa n'imiti kugirango yirinde ko yashyira ubuzima bwe mu kaga.

4. Selena Gomez

Umuhanzikazi w'icyamamare, Selena Gomez, akaba n'umukinnyi wa filime, ni umwe mu byamamare byakunze gushyira umucyo ku ndwara zo mu mutwe. Byumwihariko mu 2022, Selena yashyize hanze filime mbarankuru ku buzima bwe bwo mu mutwe yise 'My Mind & Me' aho yatangaje ko arwaye indwara zo mu mutwe zirimo agahinda gakabije (Depression) na 'Bipolar Disorder'.

 Uyu muhanzikazi kandi yashinze umuryango ufasha abana bafite indwara zo mu mutwe witwa 'Rare Foundation' unaherutse kwakira inkunga ya Miliyoni 2 z'Amadolari bazihawe na Lionel Messi.

5. Mariah Carey

Icyamamarekazi mu njyana ya 'R&B', Mariah Carey, akaba n'umwanditsi w'indirimbo, uri mu bamaze igihe mu muziki, mu 2018 yatangarije People Magazine ko amaze igihe kinini arwaye indwara y'akajagari mu ntekerezo kuko yatangiye kuyirwara kuva mu 2001. Uyu muhanzikazi iki gihe yatangaje ko afite ubwoba ko mu bana be hari uwazamukurikiza akayirwara.

6. Jean- Claude Van Damme

Kabuhariwe muri filime z'imirwano akaba n'umuhanga mu mirwano njya rugamba, Jean Claude Van Damme, wakunzwe muri filime zirimo nka 'Lion Heart', 'Universal Soldier', 'Sudden Death' n'izindi. 

Uyu mugabo ukomoka mu Bubiligi nawe afite indwara y'akajagari mu ntekerezo. Mu 2011 Van Damme mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya CBS News, yatangaje ko arwaye iyi ndwara ndetse ngo amahirwe agira kuba atayigaragaza cyane ni uko akunze kumara igihe kinini mu myitozo ngorora mubiri no gutwara igare.

7. Catherine Zeta-Jones

Umukinnyi wa filime Catherine Zeta-Jones, akaba n'umugore w'icyamamare Michael Douglas, uzwi cyane muri filime nka 'Chicago', 'Cocaine Godmother' n'izindi, nawe yatangaje ko arwaye 'Bipolar Disoder' mu 2013. Zeta-Jones avuga ko yatangiye kurwara iyi ndwara mu myaka y'ubukumi bwe gusa ntahite atangira gufata imiti kugeza agize imyaka 35 y'amavuko.

8. Pete Wentz

Umuhanzi akaba n'umucuranzi wa gitari, Pere Wentz, uba mu itsinda rya 'Fall Out Boys' rikomeye mu njyana ya Rock ryakunzwe mu ndirimbo nka 'Dance', 'Sugar' n'izindi. Mu 2018 ubwo yari yatumiwe mu kiganiro kuri televiziyo ya MTV, Pete Wentz yatangaje ko arwaye iyi ndwara.

9. Demi Lovato

Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Demi Lovato, wigeze no kurengwa n'ibiyobyabwenge mu 2017 akajyanwa muri Rehab, yakunze kugaruka ku bibazo byo mu mutwe afite birimo n'indwara ya 'Bipolar Disorder' yarwaye kuva mu 2011.

10. Mel Gibson

Umunyabigwi muri Sinema, Mel Gibson, wanakinnye filime ya Yesu yitwa 'The Passion of The Christ' yatumye yamamara, mu 2008 nibwo yatangaje ko arwaye indwara y'akajagari mu ntekerezo. Ibi kandi yongeye kubivugira muri filime mbarankuru yise 'Acting Class of 1977' igaruka ku nzira ye muri sinema.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND