Kigali

Coach Gael agiye kumujyana muri Illuminati ! Bruce Melodie amerewe nabi n’abahanuzi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:4/04/2024 13:38
1


Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko abahanuzi bamaze kumujujubya harimo uwamubwiye ko yari gupfa mu mwaka ushize wa 2023 ariko nyuma Imana igasanga ntacyo yica ndetse nta n’icyo akiza, ikamureka. Yongera guhabwa ubundi buhanuzi ko Coach Gael agiye kumujyana muri Illuminati.



Mu kiganiro yakoreye kuri Instagram, Bruce Melodie yagarutse ku kibazo cy’abatekamutwe b’abahanuzi bamaze kumujujubya bitewe n’ubuhanuzi bw’ibinyoma bamaze kumubwira inshuro nyinshi ariko ntibusohore.

Nyuma gato yo kubura Buravan, Jay Polly na Yanga bitabye Imana, Umuhanuzi utuye i Kanombe mu Busanza, yamuhanuriye ko yari agiye gupfa umwaka ushize wa 2023 icyo gihe agirwa inama yo kwiyegereza Imana cyane.

Nyuma y’uko yari yamuteye ubwoba ko uyu mwaka wa 2024 atazawugeramo, Bruce Melodie yabifashe nko kuvangirwa kuko ari uko uwo muhanuzi yabonaga abahanzi benshi barimo gupfa umunsi ku wundi hanyuma nawe bamubwira ko ariwe usigaye.

Uyu mwaka ugitangira, uyu muhanzi yongeye kwandikira Bruce amubwira ko Imana yasanze Bruce Melodie ntacyo yica ndetse nta n'icyo akiza,bityo ikaba yarahisemo kumureka. Ibyo Bruce Melodie yaje kubica amazi kubera ko yabonaga uyu muhanuzi yavangiwe.

Undi muhanuzi wa kabiri, yabwiye Bruce Melodie ko Imana itanze ingabo nyinshi ku bwe kubera ko hari abantu benshi bashaka kumujyana muri Illuminati. Ku bw'ibyo, abahanuzi bamubwiye ko agiye gutandukana na Coach Gael mu buryo budasobanutse.

Nyuma yo kumubwira gutyo, yahise amubwira ko nibiramuka bibaye agomba kuzicara agashima Imana kuko azaba arenze icyo kigeragezo. Aha yashakaga kugaragaza ko Coach Gael ariwe wifuza kuzamujyana muri uyu muryango wa Illuminati.

Abafana babajije Bruce Melodie niba ari Yongwe wamuhanuriye ubu buhanuzi kuko ariwe byoroshye ko babasha guhura, Bruce Melodie yatangaje ko atari we abantu bamutekereza baba bibeshye cyane ahamya ko undi we ari umuntu utazwi mu ruganda rw’imyidagaduro.


Ubuhanuzi Bruce Melodie aherutse ni uko Coach Gael agiye kumujyana muri Illuminati


Bruce Melodie amaze kujujubywa n'abo yise 'abatekamutwe b'abahanuzi'


Bruce Melodie yagakwiye kuba yarapfuye mu mwaka ushize nk'uko babimuhanuriye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Modeste Niyonsaba 9 months ago
    Iyi niyo nkuru ikomeye kuri Bruce melody shame on you inyarwanda.com Nta video ntankuru nigeze mbona mushyiraho kubijyanye na show melody yagiye akora USA inyarwanda.com stop killing our music plz melody on the top jyuhuu



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND