Mu gutangira k'umuziki w’uruzungu wazamukanye
n’abahanzikazi bakomeye kandi bagize uruhare ntashidikanywaho mu kuwugeza aho
uri, muri abo twavuga nka Miss Jojo, Miss Shanelle, Oda Paccy na Liza Kamikazi.
Uko kandi wagendaga ukura niko hagendaga hiyongeramo
n’abandi nka Young Grace, Princess Priscillah, Teta Diana, Butera Knowless,
Marina Queen Cha, Charly na Nina.
Ndetse mu bihe bya vubaha hajemo Fifi Raya, Angell
Muthoni, Kaya Byinshi, Alyn Sano, Bwiza na Ariel Wayz.
Ntabwo wavuga kandi kw'ihererekana ry’ibisekuru by’umuziki
mu bari n’abategarugori ngo wiyibagize France Mpundu, Kellia, Utah, J Sha, Nana
n’abandi.
Nyamara ariko ubufatanye hagati y’aba bahanzikazi bwagiye
bukomeza kugenda gake, ibintu bitari kure cyane yo kuba n'abisanga muri uru
ruganda bakiri bake ugereranije n’abasaza babo.
Birumvikana burya kugira ngo abantu bisange mu kibuga
ni uko akenshi babona ko hari abaza kubakira ariko mu gihe cyose bakiri bake
n'abagana iyo nzira bakomeza kuba bake.
Kugeza ubu ubwo twakoraga iyi nkuru, twari tumaza kubona
uburyo bigoye kuba wabona indirimbo yahuriyemo abahanzikazi babiri nk'uko biba
bikorwa mu bahanzi bisanzwe.
Mu ndirimbo twabonye nabwo bigoranye zahuriyemo abahanzikazi
harimo Rimwe ya Oda Paccy na Butera Knowless, Ndabizi ya Kellia na Alyn Sano
kimwe na Do Me Marina na Queen Cha.
Kuba byonyine gushakisha indirimbo abahanzikazi bagiye
bahuriramo bigasaba gutekereza inshuro nyinshi kugira ngo byibuze ugire iyo ubona, bigaragaza imbaraga zikiri nkeya mu mikoranire.
Kuri ubu kandi biragoye kuba wabona umuhanzikazi wasohoye indirimbo ugasanga bagenzi be bamushyigikiye, bakaba bagira icyo bayivugaho cyangwa bakayisangiza ababakurikira.
Kugeza ubu ntawakirengagiza kandi ko abahanzikazi babasha
gutegura ibitaramo yaba ibito n'ibinini babifashijwemo na bagenzi babo no
muri rusange ari bake.
Ibi bikaba bigaragaraza icyuho kigikomeye mu iterambere
ry’umuziki nyarwanda dore ko mu bahanzi usanga batanga ibyishimo, banakomeye
kugeza ubu ku Isi, abagore benshi nibo bari mu bushorishori.
Binagendana n’uburyo bahagaze mu buryo bw’ubushobozi aho bamwe
bamaze kwigwizaho abarirwa muri za Miliyari z’Amadorali nka Tylor Swift ubarirwa
muri Miliyari 1.1 y’amadorali na Rihanna wa Miliyari 1.4 y’amadorali.
Kellia ari mu bahanzikazi bashya barikuzamuka banabashije guhuza imbaraga n'abagenzi babo bakorana indirimbo
Oda Paccy ari mu bakora injyana ha Hip Hop bamaze iminsi gusa uregendo ruracyari rurerure ku bari n'abatagerugori mu Rwanda mu buhanzi
Butera Knowless ari mu bahanzikazi bihagazeho gusa amaze igihe kinini nyamara nubwo yagiye yumvikana kugira ubushake bwo gufasha barumuna be biracyari mu mishinga
Kuba abahanzikazi bakiri bake n'abarimo guhuza imbaraga bigoye bituma nabinjiyemo bigorana kuguma kugasongero
Queen Cha ari mu bahanzikazi bake babashije guhuza imbaraga na bagenzi be bagakora igihangano gifatika
Alyn Sano aheruka kugaragaza ko ubuhanzi busaba kwihangana kandi abari n'abategarugori bakugira ari bake
KANDA HANO UREBE DO ME YA MARINA NA QUEEN CHA IRI MURI NKE ABAHANZIKAZI BAHURIJEMO AMABOKO
KANDA HANO UREBE NDABIZI KELLIA YAHURIYEMO NA ALYN SANO
