Umugore umaze iminsi mu myiteguro y’ubukwe, yabyaye ku munsi nyirizina wahariwe ubukwe bwe, nyuma y’amasaha macye ajya gusezerana no gusoza ibirori byari bitegerejwe igihe kirekire.
Ibi ni bimwe byiswe ko amata yabyaye amavuta ubwo ku
munsi wari utegerejweho ubukwe, abageni bakiriye umwana w’imfura yabo ariko
ntibyabangamira ibirori byateganyijwe.
Mu rukerera ku isaha ya saa kumi 4h00 z’igitondo
umugore utatangajwe imyirondoro yafashwe n’ibise ahita yibaruka, akomerezaho n’imyiteguro y’ubukwe bwaburaga amasaha
macye, saa yine za mu gitondo (10h00).
Amashusho yanyujijwe ku rubuga rwa TikTok agaragaza
umugore wibarutse nyuma y’amasaha macye agakomeza ibirori bye byo gushyingirwa
akomeye nkaho nta kintu cyabaye.
Ati “Nari mfite ubukwe ndasezerana isaha ya saa yine mbyara mbereho amasaha
ane. Sinari niteze ko nshobora kubyara kuri uyu munsi kuko nibarutse ku mezi
arindwi”. Ubwo yamaraga kwitera ibirungo no kwitunganya, yambaye agatimba yerekeza ahateganijwe ubukwe.
Iyi nkuru yateye benshi gutangara bibaza niba
bishoboka ko umuntu ashobora kubyara umwana nyuma y’amasaha macye akerekeza mu
birori akajya gusezerana n’umukunzi we.
Abakurikira aba bantu batanze ubuhamya bw’abantu
benshi bazi bakoze ubukwe bamaze kubyara kandi ubuzima bwabo bugakomeza kuba
bwiza n’abana babo bakagira ubuzima bwiza.
Source: Legit.ng
TANGA IGITECYEREZO