Umuhanzi w’Umunyarwanda akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Gaël Faye uba ku Mugabane w’u Burayi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze igitabo gishya yise “Jacaranda” yatangiye gukorera kopi yifashishije ‘Imprimerie’ y’i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Atangaje ibi
mu gihe mu mwaka wa 2017, yashyize hanze igitabo cye cya mbere yise “Petit Pays”
(Agahugu gato) yamurikiye mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, U Bubiligi, u
Bufaransa, Norvège, Denmark, Suède n’ahandi mu rwego rwo kumvikanisha inkuru
yakubiye muri iki gitabo.
Ni igitabo
yahinduye mu ndimi zirimo n’i Kinyarwanda abifashijwemo na Olivier Bahizi
Uwineza. Muri Gashyantare 2017, yamurikiye iki gitabo mu Rwanda mu gitaramo
cyarimo na Madamu Jeannette Kagame.
Nyuma y’ukwezi
kumwe, muri Werurwe 2017, yamurikiye iki gitabo cye mu nzu ndangamuco izwi ku
izina rya ’Le Senghor’ mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.
Mu butumwa
yanyujije kuri konti ye ya Instagram, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 3
Mata 2024, Gaël Faye wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Respire’ yavuze ko
ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ari kwitegura gushyira akadomo ku
iyandikwa ry’iki gitabo cye gishya yise “Jacaranda.”
Yavuze ko
yifashishije iduka rya Loïs ukorera i Nyamirambo, yatangiye gushyira ku murongo
impapuro zigize iki gitabo. Ati “Nyuma y'amezi atari make nanditse,
nshimishijwe no gucapa ibimenyetso by'igitabo cyanjye gikurikira “Jacaranda” mu
iduka rito rya Loïs i Nyamirambo, kamwe mu turere twa Kigali ahabera igice
cy'inkuru.”
Gaël Faye
yavuze ko hasigaye akazi katari kenshi mu itunganywa ry’iki gitabo, ariko yemeza ko
kizasohoka muri Nzeri umwaka utaha. Avuga ati “Haracyariho akazi gato kuri iyi nyandiko
ariko ubu nshobora kwemeza ko nyuma y’imyaka umunani y’igitabo ‘Petit Pays"
igitabo cyanjye cya kabiri kizasohoka mu mwaka w'amashuri utaha muri Nzeri.”
Gaël Faye
ari mu banditsi b’ibitabo bakomeye. Yamenyekanye nk’umuririmbyi binyuze mu ndirimbo
nka ‘Je pars’, ‘Ma femme’, ‘Petit Pays’ n’izindi.
Igitabo cye ‘Petit
Pays’ yagikozemo indirimbo ndetse na filime. Iki gitabo kigaragaza inkuru
y’ubuzima bw’umwana wavukiye i Burundi wabyawe n’umunyarwandakazi w’impunzi
n’umuzungu w’Umufaransa.
Muri icyo
gitabo, uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, ibibazo by’amoko,
Hutu na Tutsi.
Uwo mwana
uba ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa
n’ibibazo bya politiki zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku
babyeyi badahuje uruhu.
Nyuma yaje
guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye kuko haba
i Burundi no mu Burayi, hose abantu bamufataga nk’umunyamahanga.
Amaze gukura
yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko ariho nibura yumvaga ari iwabo. Mu byatumye
yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika.
Iki gitabo
kivuga ku mateka yaranze u Burundi n’u Rwanda, mu myaka ya za 90 kugera na
nyuma yaho.
Iki gitabo
cyaciye uduhigo dutandukanye nko mu 2016, inzu isohora ibitabo yitwa Fnac
yahembye Gaël Faye nk’umwanditsi mwiza w’umwaka mu cyiciro cy’abanditse ibitabo
byo mu bwoko bwa Roman.
Cyanatoranyijwe
mu bitabo 650 byitabiriye irushanwa mu 2016. Igihembo cyatanzwe hagendewe ku
matora y’abasomyi barenga 800 batoranyije ‘Petit Pays’ nk’igitabo gikubiyemo
inkuru iryoshye kandi y’umwimerere kurusha ibindi.
Gael Faye
yanegukanye igihembo cya Prix Goncourt des Lycéens abicyesha igitabo cye ‘Petit
Pays.’
Filime
yakozwe muri iki gitabo ifite iminota 111, yayobowe n’Umufaransa, Eric Barbier,
yakinwemo n’abana bavutse ku babyeyi b’abirabura n’abazungu nk’uko bimeze kuri
Gaël Faye.
Yagaragayemo
Nsanzamahoro Denis wamenyekanye nka Rwasa muri sinema nyarwanda witabye Imana
muri Nzeri 2019. Rwasa muri iyi filime agaragara nk’umusirikare w’ingabo zo mu
bihe bya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gaël Faye
yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze igitabo gishya yise ‘Jacaranda’
Gaël Faye
yavuze ko yifashishije icapiro rya Lois w’i Nyamirambo yatangiye gushyira ku
murongo impapuro zigize iki gitabo cye gishya agiye gushyira ku isoko
Iki gitabo Gaël
Faye agiye gushyira hanze gishingiye kuri Album ye nshya yise “Mauve Jacaranda”
Mu 2017, Gaël
Faye yamurikiye i Kigali igitabo cye cyamamaye yise 'Petit Pays'-Aha yari kumwe na Isabelle Kabano, Delyade na Djibril bakinnye muri iyi filime
Mu bihe
bitandukanye, Gaël Faye yagiye akora ibitaramo bikomeye yamurikiyemo iyi filime n'ibindi bihangano bye
Ku wa 24 Gashyantare 2017, nibwo Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo Gael Faye yamurikiyemo igitabo cye 'Petit Pays' mu muhango wabereye mu isomero rya Kigali
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PETIT PAYS’ YA GAEL FAYE
TANGA IGITECYEREZO