RFL
Kigali

Umuhungu wa P. Diddy yajyanywe mu nkiko aregwa ibyaha nk'ibya Se

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/04/2024 17:53
0


Christian Combs umuhungu w'umuraperi P. Diddy yajyanywe mu nkiko ashinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu no kunywesha ibiyobyabwenge ku gahato umukobwa. Ibi bisa neza nk'ibyo Se akurikiranyweho.



Hari imvugo zigira ziti: ''Umwana agenda nka Se', cyangwa ngo 'Umwana akora ibyo yabonye ku mubyeyi we'. Izi mvugo nizo zikomeje gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho umuhungu wa P.Diddy witwa Christian Combs ajyanjywe mu rukiko ashinjwa ibyaha bisa nkibo Se akurikiranyweho.

Kuwa Kabiri w'iki cyumweru ni bwo Christian Combs uzwi cyane nka King Combs mu muziki, yajyanjywe mu rukiko n'umukobwa wahawe izina rya 'Jane Doe' mu rwego rw'umutekano we. Uyu yavuze ko mu 2021 umuhungu wa Diddy ari bwo bamenyanye agatangira kumutereta.

Umuhungu wa Diddy yajyanywe mu nkiko ashinjwa ibyaha nk'ibya Se

Ibyatangiye biganisha ku rukundo byaje guhinduka ubwo Christian Combs yahatirizaga uyu mukobwa kunywa ibiyobyabwenge ku gahato. Jane Doe yabwiye urukiko ko yanze kunywa ibi biyobyabwenge ariko ngo Christian akaza kubishyira mu kinyobwa cye atabizi.

Yavuze ko ubwo yanywaga kuri iki kinyobwa yaje guta ubwenge akaba ari nabwo Christian Combs yamufashe ku ngufu. Uhagarariye Jane Doe mu rukiko witwa Tyrone Blackburn yabwiye itangazamakuru ko uyu muhungu wa Diddy yafashe ku ngufu umukiriya we inshuro ebyiri kandi ko na Se abizi kuko mbere yo kujyana ibi mu rukiko babanje kubimumenyesha agasaba ko impande zombi zahura zigashaka umuti atari ukujya imbere y'amategeko.

Christian Combs arashinjwa gufata ku ngufu no kunywesha ibiyobyabwenge ku gahato

Ibi Christian Combs w'imyaka 26 ashinjwa, uretse kuba bisa nk'ibyo Se Diddy aregwa, birasa nk'ibyo yigeze kuregwa na Brean Hicks wari umukunzi we mu 2020, wabwiye itangazamakuru ubwo batandukanaga ko Christian Combs yajyaga amuhatiriza kunywa ibiyobyabwenge.

Christian Combs utorohewe n'imbuga nkoranyambaga ziri gukoreshwa na benshi bavuga ko ibyo ashinjwa bidatangaje kuko yahoranaga na Se areba ibyo akora nawe akabikora. Ajyanjwe mu nkiko mu gihe Se Diddy nawe atorohewe aho akurikiranyweho gufata ku ngufu abakobwa 5 no gucuruza abakobwa. Bibaye kandi nyuma y'icyumweru kimwe gusa inzu zabo 2 zisazwe n'abashinzwe umutekano.

Uyu muhungu ajyanywe mu nkiko, mu gihe na Se akurikiranyweho ibyaha bisa n'ibye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND