Umwe mu baraperi bakunzwe ku Isi, Lil Wayne, ni umwe mu byamamare byishimira kandi biterwa ishema no kugaragaza abana babo, cyane ko ahamya ko basobanuye byose ku buzima bwe.
Uyu muraperi afite
abana bane, umukobwa umwe n’abahungu batatu, bose yabyaranye n’abagore
batandukanye nabo b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye. Lil Wayne, akora
ibishoboka byose akereka abana be urukundo; akabasohokana mu mikino n’ibitaramo
bikomeye, akabashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, ndetse n’ibindi.
Mu mwaka ushize, nibwo
Lil Wayne yatangaje ko nubwo adafite Se bikaba binagoye gukorera abandi ibintu
wowe utigeze ukorerwa, we akora uko ashoboye ngo ashyire abana be imbere y’ibintu
byose kandi ashyigikira abagore bose bamubyariye abana kuko ari abantu bakomeye.
1.
Reginae Carter
Reginae Carter w’imyaka
25 y’amavuko, ni imfura ya Lil Wayne n’uwahoze ari umukunzi we Johnson, bibarutse
ku ya 29 Ugushyingo 1998, ubwo uyu muraperi yari afite imyaka 16. Aba bombi bashyingiranywe
mu 2004 ariko baza gutandukana nyuma y’imyaka ibiri.
Reginae yize muri kaminuza ya Clark Atlanta nyuma aza kuba umunyamideli, rwiyemezamirimo, ndetse abihuza no gukora kuri televiziyo ndetse no gukina filime.
Hirya y’izi
nshingano zose, uyu mukobwa afite n’inzu y’imyenda ya IFITIN.
2.
Dwayne Michael Carter III
Ku ya 22 Ukwakira 2008,
nibwo Lil Wayne n’umunyamakuru wa Radio, Vivan bakiriye umwana w’umuhungu
bakamwita Dwayne. Umuhungu wa mbere w'uyu muraperi
yitiriwe amazina ya Se na sekuru, ndetse ahabwa akabyiniriro ka "Lil
Tune."
Nyuma yo kuvuka kwa
Dwayne, Lil Wayne yabwiye Power House ko yafashije Vivan n'abaganga mu ivuka ry’uyu
mwana, ashimangira ko ariwe kintu cyiza cyamubayeho nyuma y’umukobwa we w’imfura.
Bisa nk’aho Dwayne w’imyaka
15 y’amavuko ashobora gutera ikirenge mu cya se, kuko mu 2020 nibwo yagaragaye
mu mashusho y’indirimbo "Fl4m3 $" yahuriyemo n’umubyeyi we Lil Wayne.
3. Kameron Carter
Umuhungu wa kabiri
akaba umwana wa gatatu wa Lil Wayne, yabonye izuba ku wa 9 Nzeri 2009 avukira i
Los Angeles. Nyina, umukinnyi wa filime, London yakundanye na Lil Wayne kugeza
igihe Kameron avukiye, hanyuma ahita akundana n’undi muraperi, Nipsey Hussle
witabye Imana.
Kimwe na mukuru we,
Kameron w’imyaka 14 asa nk’aho azakurikira umwuga wa se, kuko yagaragaye kuri ‘mixtape’
ya se yagiye ahagaragara mu 2020, No Ceilings 3.
Lil Wayne na Kameron
bakunze kwitabira imikino ya basketball hamwe, ndetse bafitanye n’amafoto
menshi batambuka ku itapi itukura.
4.
Neal Carter
Umuhungu muto wa Lil
Wayne, Neal, yavutse ku ya 30 Ugushyingo 2009, nyuma y'amezi abiri gusa mukuru
we Kameron avutse. Nyina wa Neal ni umuhanzikazi uririmba
mu njyana ya R&B, Nivea.
Nivea yigeze kuvuga
ukuntu gutwitira icyarimwe na London byatumye baba inshuti za hafi, ashimangira
ko abagore bose babyariye umuraperi Lil Wayne bishimiranye nta bibazo bagirana.
Muri Werurwe uyu mwaka,
nabwo Neal yagiye kuri Instagram aririmbira abamukurikira kuri uru rubuga,
agace gato ku ndirimbo ye yise ‘No Jumper.’
TANGA IGITECYEREZO