RFL
Kigali

Ev. Esther Kamaliza yahishuye uko yahuriye n'umugisha we mu gusukura ubwiherero muri Amerika adahembwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/04/2024 19:17
0


Umuvugabutumwa Esther Kamaliza utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Michigan, yatangaje inzira irimo amahwa yanyuzemo kugira ngo agere ku mugisha we aho yabanje gukora nk'umukorerabushake akazi ko gukora isuku mu bwiherero muri Amerika.



Ev. Kamaliza ni umukozi w'Imana ukunda gusenga cyane, ubuzima bwe akaba yarabweguriye gukorera Imana abinyujije mu gufasha abana mu kwiga amashuri, abinyujije mu mushinga yise "Esther's Hope for Children" ukorera Nakivale muri Uganda. Anafasha abapfakazi kumenya gusoma, kwandika ndetse akabigisha indimi.

Evangelist Ester Kamaliza yavukiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), ku babyeyi bakijijwe, akaba ari ho yigiye amashuri abanza, akomereza ayisumbuye mu Rwanda ho igihe gito "ni bwo nabonaga Visa yo kujya gutura muri Amerika mu mwaka 2011, nkaba ariho nakomereje amashuri yisumbuye ndeste na Kaminuza".

Ubu afite impamyabumenyi y'icyiciciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) mu buganga (Nurse), ndetse akaba yaratangiye kwiga na Master's muri tewolojiya [Amasomo ya Bibiliya] muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo "ninjire mu muhamagaro wanjye neza wo kwiha Imana narabyize".

Yahishuye uko yahuye n'umugisha we bivuye mu gukora akazi ko gukoropa ubwiherero. Avuga ko akigera muri Amerika yagiye gukomereza amashuri yisumbuye mu kigo cy'abihaye Imana kubera ko atari agejeje imyaka yo kuba yakora akazi kuko yari afite imyaka 16 ariko "numvaga shaka gukora kabone n'iyo batampemba nkabikora nk'ubu volunteer's".

Ev. Esther Kamaliza yabwiye inyaRwanda ko yahise yigira inama yo gukora isuku mu bwiherero akabikora nk'umukorera bushake. Ati "Ni bwo nigiriye inama mfata umwanzuro wo kuzajya nsukura 'Toilet' [ubwiherero], no kujyana imyanda ahabugenewe, ibyo nabikoze imyaka itatu mbikora amasaha abiri buri munsi mu mwaka".

Icyakora ntabwo yakoraga amezi 12, ahubwo mu mwaka umwe yakoragamo amezi 2. Avuga ko ubwo yatangiraga aka kazi katamuhemba, abana biganaga bavuga ururimi rumwe baramusekaga cyane gusa "sinshike intege ngakomeza kubikora". Akomeza avuga ko atatekerezaga ko muri ako kazi k'ubuvorontere ari ho lmana asenga izamuhera umugisha.

Ev. Esther Kamaliza ati "Mu gihe nakoraga ako kazi, abazungu bo muri icyo kigo baramfotoraga ntabizi barebye umutima mbikorana umunsi umwe barampamagara bambwira ko bakeneye ko dukorana kubera ko hari icyo bambonyemo - umutima w'urukundo no gufasha abandi nta gihembo ntegereje".

"Ni bwo bambajije icyo nifuza mbabwira ko mfite igitekerezo cya Esther's Hope for Children bemera kumfasha kuyitangira, dutangirana abana 9 bigaga icyongereza muri Kampara, mbishurira ishuri no kubatunga nyuma Esther's Hope yaje gukomera, ubu ifite abanyeshuri 150 biga mu mashuri y'incuke, 350 biga mu mashuri yisumbuye, bose hamwe ni 500".

Aba bana batishoboye abishurira ishuri n'amafunguro ku ishuri, ndetse yubaste ibyumba 10 byo kwigiramo akaba agikomeje no kubaka ibindi. Ati "Mfite na Clinic ikurikirana abo bana ifite aba Doctor n'aba Nurse bakurikirana ubuzima bw'abo bana buri munsi. Muri make natanze akazi ku bakozi 50 bakora muri ibyo bikorwa nk'akazi ka buri munsi".

Kuba urubyiruko rwinshi rukunze gushyira amaboko mu mifuka, bamwe muri bo bagategereza akazi ko mu Biro, Esther Kamaliza arabagira inama yo gukunda umurimo, bakirinda gusuzugura akazi ako ari ko kose kuko Imana yakaguheramo umugisha.

Ati "Inama nabagira mu bijyanye n'umurimo ni ugukora akazi ako ariko kose badategereje igihembo, kwirinda ubunebwe no kwirinda kumva ko basuzuguritse, guharanira kwigira batareba ku bandi kubera ko akazi gato gashobora kugukingurira indi miryango utatekerezaga."

"Urugero naguha nkoresheje Bibirlya ni uko Yesu ajya gutoranya intumwa ze 12 zose yazisanze mu kazi, ntawe yasanze iwabo mu rugo. Ikindi ni uko twese ntitwaremewe gukora akazi ko mu biro ahubwo twaremewe gukora akazi dushoboye kandi dukunda."

Uyu mukozi w'Imana wasubirijwe mu kazi benshi bafata nk'agasuzuguritse ndetse akaba yaranagakoraga atagamije igihembo, yavuze ko akazi ako ariko kose kakubeshaho neza "iyo wize kubaho bijyanye n'umushahara ugakuramo utararikiye uko abandi babayeho".


Umuvugabutumwa Esther Kamaliza yanyuze mu bikomeye mbere yo kuba ukomeye

Esther's Hope for Children yashinzwe mu mwaka wa 2014, itangirana abana icyenda. Ubu ni ikigo gikomeye kuko bafite amashuri n'amavuriro. Ugenekereje, ibikorwa remezo bafite, abakozi bahemba n'inkunga baha abana batishoboye, bifite agaciro karenga Miliyoni y'amadorali. Ni ibintu ashimira Imana yamuhereye umugisha mu kazi gaciriritse.

Igitekerezo cyo kuyishinga [Esther's Hope] "nakigize ubwo nari nkiri umwana, gusa mu buzima bwanjye nkunda abana, mu byo nanga nanga kubona umwana amerewe nabi". Yavuze ko ubasanzwe afite impano yo kugira iyerekwa mu nzozi, ibyo arose bikabaho.

Yahishuye ko na Esther's Hope ari ko byagenze kuko byaturutse ku nzozi yajyaga arota zo gufasha abana. Ati "Bimwe mu byo nigeze kurota bikaba nkiri umwana, nigeze kurota nabyaye impanga, ubu narazibyaye. Igitekerezo cyo kuyishinga (Esther's Hope) nshingiye ku byo nagendaga mbona mu nzozi binkangurira gutanga ubufasha ku bana bababaye".

Ati "Ni cyo cyanteye uwo mutima wo gufata imbararaga zanjye n'igihe cyanjye nkareka ibindi byari bimfitiye akamaro kugira ngo ntange umusanzu wanjye. Intego mfite ni uko buri mwaka najya ngira nk'abana 50 nongeraho ku bo nari nsanzwe mpa ubufasha kubera ko iyo mbonye umwana udafite uko ajya kwiga birambabaza".

Esther Kamaliza avuga ko kugira ngo umwana yisange mu bo afasha akenshi "tureba abatishoboye babuze uko bajya ku ishuri, imfubyi, akenshi ni ibyo tugenderaho kugira ngo tube twabafasha kwiga neza no kubona ubuvuzi dutanga. Icyo twifuza kuri abo bana duha ubufasha ni uko bazakura neza bakiga bakazashobora kwitunga nabo mu myaka iri imbere."

Impano nshya zikunze kuba zihishe mu bana bato, gusa Kamaliza avuga ko "ntacyo turatangira kuzikoraho, gusa Imana idufashije ubushobozi bwisumbuyeho bukaboneka tuzareba ukuntu twabafungurira Studio n'ibindi nkenerwa nk'ibibuga by'umupira bakagaragaza impano zabo gusa kuri ubu ntabwo turabitangira".


Ev. Esther Kamaliza yavuze ko ari kwitegura gushinga amashuri n'amavuriro mu Rwanda

Bibiliya ivuga ko idini ry'ukuri ni irifasha imfubyi n'abapfakazi n'abadafite shinge na rugero. Ev, Esther Kamaliza ufite umutima wo gufasha, twamubajije niba ateganya gushinga Itorero na cyane ko ibiranga idini y'ukuri ari byo akora mu buzima bwa buri munsi binyuze muri Esther's Hope for Children.

Yagize ati "Kuri ubu ndi umu Evangelist gusa, mvuga ubutumwa ariko sindatekereza gushinga itorero, gusa natangiye kwiga theology ntawamenya umugambi w'Imana, ibiri imbere simbizi bizwi n'Imana nibona ko kwiriye gushinga itorero nzabikora, gusa njye ku bwa none gahunda mfite ni ugufasha gusa".

Yagiriye inam abanyamadini ati "Njye numva ko ivugabutumwa dukora rigomba guherekezwa n'ibikorwa by'ubugiraneza. Ni gute wabona umwana wabwiriwe udafite uko ajya ku ishuri ntumufashe kandi ufite ubwo bushobozi, yewe uri n'umukristo umutima ntugucire urubanza ko ugomba kumufasha indanga gaciro za gikristo zubakiye kubupfura no kugira impuhwe."

Ev. Esther Kamaliza wiyemeje gufasha abana batishoboye, avuga ko hari ibintu bimubangamira iyo abonye bikorerwa abana. Muri ibyo bikorwa harimo gukoresha umwana imirimo ivunanye, gukubita umwana, kubona umwana atagiye ku ishuri, kubona umwana adafite icyo arya no kubona umwana asa nabi afite umwanda.

Kuba abanyamahanga benshi bakunze kugaragaza ishusho ya Afrika mu isura y'abana bambaye nabi, bishengura cyane umutima wa Ev. Esther wiyemeje kuba ijwi ry'abana batishoboye. Ati "Mbyakira nabi, kubera ko hari n'abana bo muri Africa bambara neza, badafite umwanda kubera ko bafata umwe usa nabi akitirirwa abandi bose;

Nta kundi gusa ni ikibazo cy'imyumvire, gusa bizagenda bihinduka, simuri Afrika gusa wasanga abana basa nabi na hano [aravuga muri Amerika] wababona, muri Aziya naho wababona. Icyifuzo nkuramo ni uko mu bihugu byacu isuku yaba itegeko kubera ko nta cyiza cy'umwanda. Wibuke ko hari n'indwara zikomoka ku mwanda".

Ibintu bitatu byafasha Afrika kwigobotora ubukene mu mboni za Ev. Esther Kamaliza


Umuvugabutumwa Kamaliza avuga ko mu byafasha Afrika kwigobotora ubukene harimo gukora cyane, kumenya kwizigamira no kwirinda amakimbirane. Avuga ko aramutse afite ubushobozi buhagije ikintu yafasha abana ba Africa ni uko yatangiza ibigo by'amashuri hafi y'aho batuye "nkabafungurira amasomero."

Yavuze ko abana bo mu Rwanda batishoboye nabo yarabatekerejeho muri Esther's Hope for Children. Ati "Ndi gutekereza kuza kubaka ishuri ndetse n'ivuriro aho mu Rwanda. Ni ibintu ndi kuganira n'abaterankunga, nibimara gusozwa bizakorwa kandi hamwe n'Imana bizakunda, gusa ni ibintu nkiri kuganiraho n'abaterankunga ba Esther's Hope".

Nubwo hari abatangiza ibikorwa by'ubugiraneza, bikarangira bagiye no muri Politike, Ev. Esther Kamaliza we avuga ko adateganya na rimwe kuyijyamo. Aragira ati "Oya njyewe ntabwo muzayimbonamo, njyewe uko gahunda yanjye imeze ni ugushakisha ubushobozi ndetse no gutanga ubufasha, ibyo gukora ubuvugizi muri izo nzira oya".

Kuri ubu Ev. Esther Kamaliza yateguye igitaramo kizahuriramo abakozi b'Imana batandukanye nka Ev. Ndayshimiye na Pastor Kamikazi Naomi n'abaririmbyi batandukanye. Kizabera muri Uganda tariki 12-14 Mata 2024 kuri Shekinah Glory Church Nakivale. Gifite insanganyamatsiko igira iti "Guhinduka Ubwami bw'abatambyi n'Ishyanga ryera" Kuva 19.6.

Yikije ku ntego yacyo, ati "Icya mbere ni ukubwira abapfakazi n'abababaye ko Yesu abakunda, muri make iki giterane ni icyo gutanga ihumure ku bababaye, bakaganira nanjye imbonankubone." Avuga ko kizahuriramo abantu benshi batumiye n'abaterankunga babo baturutse muri USA, South Africa n'ahandi "bazadusura nka Esther's Hope".


Ev. Esther Kamaliza hamwe n'umuryango we batuye muri Amerika


Urukundo akunda abana rwashibutsemo umuryango w'ubugiraneza yise "Esther's Hope for Children"


Ev. Esther Kamaliza hamwe n'abagiraneza biyemeje gushyigikira iyerekwa rye


Esther's Hope ifasha abana bo mu miryango itishoboye ndetse irateganya no kuzamura impano zabo

Bamwe mu bana bo muri Uganda bafashwa na Esther's Hope for Children

Esther's Hope igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 10


Umuvugabutumwa Esther Kamaliza agiye gukorera igitaramo muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND