Ijambo rya nyuma yavuze: Icyo Chameleone, Pallaso n’ababyeyi bibukira kuri mukuru wabo watabarutse

Imyidagaduro - 03/04/2024 12:03 PM
Share:
Ijambo rya nyuma yavuze: Icyo Chameleone, Pallaso n’ababyeyi bibukira kuri mukuru wabo watabarutse

Humphery Mayanja mukuru w’abahanzi b’ibyamamare mu Karere yaherekejwe mu cyubahiro hatangwa ubuhamya ku buzima bwe, uburyo yitaye ku muryango n’ububabare yanyuzemo mu bihe by’uburwayi bwe.

Isengesho ryabimburiye umuhango wo guherekeza Humphrey ryabereye muri Paruwasi ya St Joseph, abahanzi barimo Julianna Kanyomozi, Ronald Mayinja bakaba bitabiriye.

Uyu mugabo w’imyaka 52, akaba yaratabarutse ku wa 30 Werurwe azize kanseri y’igifu, akaba ashyingurwa mu gace ka Kalangalo ho muri Singo.

Ubutumwa bwatanzwe n’abavandimwe be, ababyeyi ndetse n’umukobwa we, bose bikije ku buryo yari umuntu uzi kubana biri no mu byo bagiye bamwigiraho kurema inshuti.

Jose Chameleone ati "Humphrey yari mukuru wacu yasohoje inshinagano ze neza, nakundaga kunywa isigara ariko uko namubonaga nahitaga ndimira."

Pallaso ati "Mukuru wacu yatweretse ko kurema inshuti ari iby’agaciro, ndashaka gukomeza buri umwe kadukomere, twakoze ibishoboka ariko Imana niyo muganga wa nyuma iki nicyo yahisemo."

Umukobwa wa nyakwigendera ati "Data yatwitayeho aradukunda akora igishoboka ngo tutazagira icyo tubura. Bwa nyuma jya kumureba yarabwiye ati, Druscilla mu kuri urasa neza turaseka icyo nicyo kintu cya nyuma mwibukiraho."

Prossy Mayanja ubyara ibi byamamare byose na nyakwigendera yagize ati "Umuhungu wanjye yanyuze mu bubabare bukomeye ,napfukamye impande y’igitanda yararwariyeho bwira Imana ni niba umuhungu wanjye atazakira mwisubize."

Gerald Mayanja ubabyara ati "Ubuzima bwanjye bwose ntabwo nigeze mbona umurwayi uri mu bubabare bukomeye nk'ubwa Humphrey, mbere y’iminsi 2 ko yitaba Imana yarambwiye ngo singifite ubuzima bibaho ngiye gupfa."

Gerald Mayanja mu izina ry’umuryango yashimiye abaje kubafata mu mugongo bose ati "Nshaka gushimira buri umwe uri hano, n'abatari hano, Humphrey yagize inshuti nyinshi, uburwayi bwe bwari buhenze ariko inshuti ze nizo zamuvuje 95% bwa mbere abagwa inshuti zishyuye asaga Miliyoni 3.3Frw."Agahinda kari kose mu isengesho rya nyuma ryavugiwe imfura yabo bavuze ko yanyuze mu babare bukomeyeUmwe mu bana banyakwigendera yavuze uburyo se yabitayeho akabakunda kandi ko yarinze apfa acyifuza kubabona bishimyePallasso yavuze ko mukuru wabo yaberetse akamaro ko kugira inshuti mu buzima Chameleone yagarutse ku buryo mukuru we yari umugabo ugendera ku mahame wamutoje kuba umugabo kuva mu butoHumphey Mayanja yitabye Imana ku myaka 52, akaba yarabaye inkingi ya mwamba y'umuryango wabo anagira uruhare mu iterambere ry'umuziki wa barumuna be


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...