RFL
Kigali

Yabihanuriwe mu myaka 14 ishize! Appolinaire Nshuti yabaye Pasiteri yimikwa na Bishop Karemera Emmanuel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/04/2024 12:29
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya Imana, Appolinaire Nshuti, washinze ndetse akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Rejoice Room Ministry, yahawe inkoni y'Ubushumba mu muhango wayobowe na Bishop Karemera Emmanuel wa Living Word Church ari naho uyu muramyi yakoreraga umurimo w'Imana.



Tariki 31 Werurwe 2024 ni bwo Appolinaire Nshuti usanzwe ari umuramyi yagizwe Pasiteri, akaba ari umuhango wahuriranye n'ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y'imyaka ibiri ishize atangije umuryango w'ivugabutumwa yise 'Rejoice Room Ministry'.

Appolinaire Nshuti yimitswe ndetse ahabwa inkoni y'Ubushumba na Bishop Karemera Emmanuel wa Kanombe Living Word Church wasezeranyije ibyamamare Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine - bakoze ubukwe mu ntangiriro za 2024.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Appolinaire Nshuti yavuze ko anezerewe cyane ku bwo kuba Umushumba. Ati "Ni umunezero! Ubundi nari maze imyaka igera kuri 14 babimpanurira aho ngiye kwigisha, ariko nkabona atari ibyange, ariko Imana igenda inyereka impamvu ko nkwiriye kwimikwa ikabinkundisha none isezerano ry'Imana rirasohoye.

Yavuze ko kuba Pasiteri agiye kubikoresha neza, akigisha ukuri kw'Ijambo ry'Imana. Aragira ati "Icyo bisobanuye rero hari ibyo nsoma muri Bibiliya nkabona abandi babikora nabi kandi njyewe ntemerewe kubikora bikambabaza. Rero ubu Uwiteka yampaye ubwo bubasha kandi azamba hafi kugira ngo mbe igikoresho ye kizima".


Tariki 04 Werurwe 2023 ni bwo Pastor Appolinaire Nshuti yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Jenny Umurerwa mu birori bashyigikiwemo n'ibyamamare nka Massamba Intore, Aline Gahongayire, Nelson Mucyo, Rev. Dr Antoine Rutayisire n'abandi. 

Avuga ko Imana yamukoreye ubukwe bwiza cyane. Yavuze ko hari ibintu 3 yungukiye mu rushako, akaba yabiheraho ashishikariza urubyiruko kurushinga. Yavuze ko iyo uri wenyine utekereza wenyine, ariko iyo ushatse murafatanya ibyo wakoraga bikikuba.

Pastor Appolianire usanzwe ari umuramyi ukunzwe mu ndirimbo zirimo "Ineza" yakoranye na Patient Bizimana utuye muri Amerika, yongeyeho ati "Iyo ushatse, ugira umugisha wikubye kabiri. Iyo ushatse, byonyine ni icyubahiro kuri wowe n'umuryango n'igihugu".

Ati: "Ibyo nishimira mu rushako, icya mbere ni iterambere kuva nshatse ibyo nakoraga byateye imbere ntabwo ngifata umwanzuro njyenyine, buriya umugore ni ikintu gikomeye, hari ibyo nakoraga nzi ngo ni byiza aho nshakiye umugore wanjye yongeramo ubwenge bwe biba byiza kurushaho".

Pastor Appolinaire avuga ko atarashaka umugore yari afite umuryango avukamo gusa n'inshuti, "ubu mfite imiryango 2 hiyongereyemo n'uwa madamu, turushaho kwaguka". Ati "Ikindi nagira inama urubyiruko bareke imiryango yabo igire uruhare mu gushaka kwabo, iki kintu kirakomeye cyane".

Mu mboni ze avuga ko "Impamvu ubona ingo zisenyuka ni uko umusore ahura n'umukobwa gusa yamureba ikimero ngo mbonye umugore sinanze ubwiza pe n'umugore wanjye ni mwiza cyane ariko famille yanjye yabigizemo uruhari.

Data hari ijambo yambwiye ati 'mwana wanjye ujya mu ishamba utazi ugaca inkoni utazi, uzitonde mu rushako', kandi koko ababyeyi banjye bagize uruhare mu rushako rwanjye".

Nyuma yo gukora ubukwe, umugore we yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye, umugabo aguma mu Rwanda. Appolinaire yagize icyo abivugaho ati "Mvuze ko bitagoye kuba madamu tutaba turi kumwe naba mbeshye."

Yavuze ibanga ribafasha kurwubaka rugakomera, ati "Ikidufasha gukomeza twishimye nta kindi ni 'communication' cyane, turayubaha, no gusenga dushyiraho uburyo buhoraho bwo gusengana hagati yanjye nawe gusa biradufasha cyane".

Appolinaire Nshuti yavuze ko "nk'abakristo, Yesu yavuze ko adusigiye Umwuka Wera nk'umufasha, rero n'ibi nabyo iyo mushyizeho amahame mugasaba Mwuka Wera kuza arabafasha. Ndi mu bagabo bishimye muri iki gihugu cy'u Rwanda".


Ubwo Pastor Appolinaire Nshuti yasukwagaho amavuta


Bishop Karemera Emmanuel niwe wimitse Pastor Appolinaire Nshuti


Bishop Karemera yabahaye Bibiliya nk'Intwaro iruta izindi bazajya bitwaza


Pastor Appolinaire Nshuti yashimiye ababyeyi bamuhaye uburere bwiza bakamutoza gukunda Imana


Bakoze ibirori bikomeye nyuma yo guhabwa inkoni y'Ubushumba


Appolinaire Nshuti hamwe n'umugore we bavuga ko bari muri 'Couple' zishimye cyane


Baherutse kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe bamaze mu rushako

REBA INDIRIMBO "INEZA" YA APPOLINAIRE NSHUTI FT PATIENT BIZIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND