RFL
Kigali

Corneille Nyungura mu myiteguro yo gushyira hanze Album ya Cyenda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/04/2024 11:21
0


Umuhanzi ufite inkomoko mu Rwanda, Corneille Nyungura yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ye nshya yise "L'Echo des Perles" izagitangira kumvikana ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, kuva ku wa 12 Mata 2024.



Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ariko ko guhera uyu munsi buri wese ashobora guhitamo kuzaba mu ba mbere bazayumva ubwo izaba igiye hanze. Ni Album yashyize ku mbuga zinyuranye zirimo nka Spotify, Apple Music, Deezer, Amazon Music, Sound Cloud ndetse na Tidal.

Yaherukaga gushyira hanze indirimbo 'Ego' yakoranye na Youssoupha Musik na Mélodie Jade.  "L'Echo des Perles" ibaye Album ya Cyenda uyu muhanzi agiye gushyira hanze, kuko mu 2002 yasohoye Album ya mbere yise " Parce qu'on vient de loin”, mu 2005 ashyira hanze Album ya kabiri yise “Les marchands de rêves”, mu 2007 yasohoye Album ya Gatatu yise “The Birth of Corneillius”;

Mu 2009 yasohoye Album ya Kane yise “Sans titre”, mu 2011 yasohoye Album ya Gatanu yise “Les inséparables”, naho mu 2013 yasohoye Album ya Gatandatu yise “Entre nord et sud”, mu 2019 yasohoye Album ya Karindwi yise “Parce qu'on aime” n’aho mu 2022 yasohoye Album yise “Encre Rose.”

Mu Ukwakira 2019, uyu muhanzi yavuzwe cyane mu itangazamakuru ahanini biturutse ku ndirimbo ye ‘Le Bonheur (Bisobanuye ‘Umunezero’ mu Kinyarwanda) yakunzwe cyane mu bihugu bikoresha ururumi rw’Igifaransa. ‘Le Bonheur’ yitsa cyane ku butumwa bwo gukangurira buri wese, ko ibyishimo ari ingenzi mu buzima bwa buri umwe.

Album ze za mbere ntizakunzwe cyane, biri mu byatumye Album ‘Les inséparables’ yashyize hanze mu 2011 yarongeye kuyisubiramo mu 2012 mu rwego rwo kuyongerera uburyohe.

Mu mpera za 2014 yabaye umwe mu bahatanye kuri Televiziyo yo mu Bufaransa TF1 mu irushanwa 'Danse avec les Stars’ ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu.

Cornelius Nyungura yavutse ku wa 24 Werurwe 1977. Ni umunya-Canada ushyize imbere gukora ibihangano byubakiye mudiho wa R&B.

Yavukiye mu Burengerazuba bw’u Budage ahitwa Freiburg im Breisgau, abyarwa na Émile Nyungura na nyina w’Umunyarwandakazi. Inyandiko zinyuranye zivuga ko, igihe kinini yabaye mu Rwanda, ndetse yahavuye mu 1994 ahunze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Se wa Corneille, Émile Nyungura, yari umuyobozi w’ishyaka rya Politiki PSD yafatwaga nk'urwanya Leta. Corneille yiboneye iyicwa ry'ababyeyi be na barumuna be na bashiki be batatu ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko.

Nyuma, uyu mugabo mu 1997 yimukiye mu Mujyi wa Quebec muri Uganda. Aririmba ibihangano bye mu rurimi rw’Igifaransa ndetse n’Icyongereza. Yakunze kuvuga ko yatangiye umuziki afatiye urugero ku barimo Prince, Marvin Gaye ndetse na Stevie Wonder.

Corneille yanditse indirimbo " Il était temps " ayandikiye Virginie Pouchain nyuma yo kwemererwa guhagararira u Bufaransa mu marushanwa ya Eurovision song contest 2006. Iyi ndirimbo yarangije iri ku mwanya wa 22 muri 24 zizari zajyeze ku rwego rwa nyuma

Mu 2006, ni bwo Corneille yashakanye n’umunyamideri wo muri Canada Sofia de Medeiros kugeza ubu bafitanye abana babiri. 

Corneille Nyungura yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze Album ya Cyenda yise “"L'Echo des Perles"


Nyungura yatangaje ko iyi Album izajya hanze tariki 12 Mata 2024 ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki


Nyungura yari amaze amezi abiri ashyize hanze indirimbo yakoranye na Aya Nakamura, umuhanzikazi umaze igihe yijunditswe mu Bufaransa

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LE BONHEUR' YA CORNEILLE NYUNGURA

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NYUNGURA YAKORANYE NA AYA NAKAMURA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND