RFL
Kigali

Ukuri ku ifungwa rya Davido muri Kenya

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:2/04/2024 17:45
0


Nyuma y’amakuru yakwirakwijwe ko kuri uyu wa 01 Mata 2024 Davido yafungiwe muri Kenya, we ubwe yaje kunyomoza ayo makuru ndetse atangaza ko abakwirakwije ayo makuru bagiye gushyikirizwa ubutabera.



Kuri uyu wa mbere, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru y’uko Davido wakoreye igitaramo mu gihugu cya Kenya mu mpera z’icyumweru gishize yahise atabwa muri yombi ku mpamvu zitari zamenyekana.

Nyuma y’uko ayo makuru akwirakwijwe, Davido yarabihakanye  avuga ko haba mu gihugu cya Uganda aho yabanje gutaramira ndetse no mu gihugu cya Kenya aho yakurikije mu iserukiramuco rya Raha Festival nta kibazo yahagiriye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Davido yatangaje ko atari yafungwa haba mu rugo iwe mu gihugu cya Nigeria, iwe muri Amerika ndetse n’andi magana y’ibuhugu amaze kuzenguruka kubera umunwa wo kuririmba.

Mu itangazo yashyize hanze, Davido yagize ati “Hari amakuru anyerekeyeho yakwirakwiye avuga ko nafunzwe kuri uyu wa 01 Mata 2024 byatumye abantu benshi bampamagara. Ndagira ngo menyeshe abafana banjye ko ayo makuru atari impamo. Narangije gahunda zanjye muri Uganda na Kenya hanyuma ngaruka mu gihugu cya Nigeria.”

Davido yakomeje agira ati ”Ndagira ngo mbamenyeshe ko ntigeze mfungwa mu gihugu icyo aricyo cyose hari icyaha nshinjwa. Haba mu rugo Nigeria, Mu rugo muri Amerika, ndetse n’ibindi bihugu amagana nagiye ngira mu rugo kubera mwuga wanjye.”

Davido yatangaje ko ari amakuru yahimbwe kubera ko hari ku munsi wo kubeshya ariko abanyamategeko be bagiye kureba uko babigenza bakamushakira ubutabera ku bwo kuvogerwa.



Davido yahakanye amakuru y'uko yafungiwe muri Kenya


Mu mpera z'icyumweru gishize, Davido yataramiye muri Uganda ndetse na Kenya


Davido yatangaje ko abavuze ko yafunzwe byari uko hari ku munsi wo kubeshya hanyuma bamuhimbiraho







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND