Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Ish Kevin, Logan na Producer Olivier ari bamwe mu basangiraga ibyibano n'abasore batandatu berekanwe bakurikiranywe ubujura bwa Telefoni, kwiba ibyuma by’imodoka, ibicuruzwa byo muri Supermarket n'ibindi.
Kuri uyu wa
Kabiri tariki 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru agatsiko k’abajura
bibaga ibintu bitandukanye mu mahahiro manini (supermarkets), stations za
essence no gushikuza abantu amatelefoni yabo.
Aba
bakekwaho ibi byaha, bafungiwe kuri station za RIB za Remera, Kimihurura na
Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe
Ubushinjacyaha.
Abafunzwe ni: Nigena Patrick [Mawaya-Yize ibijyanye na Mechanic Automobile], Badrou Rachid usanzwe ari Umukanishi w’imyaka 20 [Ni mwene Muhammed Rachid usanzwe
ufite igaraje];
Hari kandi Rwigema
Fred w’imyaka 19 y’amavuko, Mwizerwa Fabrice w’imyaka 20 [Yakodeshaga imodoka
bakoreshaga mu bujura akabatwaramo], Niyomwungeri Pacifique [Yajyaga guhaha
ibintu batwaraga] na Mugabo Frank wari ushinze gucunga imodoka bishe].
Aba basore
uko ari batandatu bakurikiranyweho ibyaha bitandatu: Gushyiraho umutwe
w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe
uburiganya, ubujuru bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, ubwinjiracyaha ku
cyaha cy'ubwicanyi, kwangiza cyangwa konona ikintu cy'undi n'icyaha cy'ubuhemu.
Umuvugizi wa
RIB, D. Murangira B. Thierry yavuze ko aba bose bafite ibyo bahuriyeho. Bane
muri bo bavuka mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Kibirizi, kandi bose bize ku
mashuri abanza ya Busanza n'aho ayisumbuye biga kuri Samuduha Integrated
College biga no muri Eto.
Murangi
atira "Urumva bahuriye ku kintu cy'ubukanishi, byo gukora imodoka, ni
ibintu bazi. Bize ibintu bijyanye, bifite aho bihuriye, ikindi bakaba bose bari
mu kigero hagati y'imyaka 19 na 22, i
abana bakuriye muri karitsiye imwe."
Akomeza ati
"Ikindi bahuriyeho, abenshi muri bo si ubwa mbere bakurikiranywe mu
bugenzacyaha. Babanje bakurikiranwa mu nzererezi kubera imyitwarire mibi bakiri
munsi y'imyaka 18...."
Murangira
yavuze ko aba basore bose ari abakinishi beza byatumye bifashisha ubuhanga
bafite biba abantu. RIB yiteze ko hari abazatanga ubuhamya bagaruka ku kuntu
bakoranye n'aba basore, ariko bakibwa mu buryo batigeze bamenya.
Badrou
Rashid niwe wari uyoboye aka gatsiko k'abajura, ni nawe muhanga muri bo.
Yatangiye akorana na Se mu igaraje akajya yibamo ibikoresho mu modoka
z'abakiriya babaga bajyanyeyo imodoka.
Rashid yaje
gufatirwa mu bikorwa binyuranye, arafatwa arafungwa, ariko aza gutoroka. Muri
Gashyantare 2023, urukiko rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cy'ubuhemu akatirwa
gufungwa imyaka ibiri.
Tariki 30
Kamena 2023, Ubushinjacyaha bwamukurikiranyeho icyaha cy'ubujura kubera kwiba
imodoka y'umuntu tariki 23 Kamena 2023.
Tariki 23
Nzeri 2023, Rashid yakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi muntu
hakoreshejwe uburiganya. Tariki 21 Nzeri 2023, yari akurikiranyweho icyaha cyo kwangiza
cyangwa konona ikintu cy'undi muntu, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe
uburinganya no kwiyitirira imyirondoro.
Uyu musore
yaje gutoroka ajya muri Kenya, nabwo muri Kenya ariba agaruka mu Rwanda, atangira
ibikorwa by'ubujura.
Murangira B.
Thierry yavuze ko hari abantu bibwe batamenye neza ko bibwe ari nayo mpamvu
basaba abahuye n'iki kibazo kwegera RIB batanga ikirego.
Ati “Ku
munsi wo gukora, (kwiba) Badrou ngo afite imashini i Scana imodoka, ubundi
akamenya aho moteri iri akayifunga nyira yo ntabe akibashije kuyatsa. Umwe muri
bagenzi be, bakorana yabaga ari aho, akaza akabaza nyiri imodoka, ngo
bamufashe.”
“Ubwo yakwemera
rya tsinda rya Badrou rigahita riza rigakuramo ‘sencers’ ’imodoka bagashyiramo
izapfuye, sencer imwe igura 300,000 frw kandi imodoka irimo sencers 2, ubwo
bagahita bamuca 600,000 frw bakamushyiriramo za zindi ze bamwibye.”
Aba bajuru
babwiye ubugenzacyaha ko nibura ku munsi bashobora kwiba ibikoresho by'imodoka eshanu.
Bavuze ko nyuma yo kwiba, bajyaga kwishismisha mu mafaranga bakuyemo bakajya
gukodesha 'Apartments' ahantu hihariye, bagatumizaho inkumi ndetse aya
mafaranga bavuze ko bayasangiraga n'abasitari (abantu bazwi cyane).
Murangira
yavuze ko batunguwe no kumva ko mu bantu bishimishaga muri aya mafaranga yavuye
mu bujura harimo n'abasitari. Ati " Byaranadutangaje hariho abasitari basangira,
aba bantu b'abanyamuziki muzi ndaza kubabwira amazina y'abo, muri 'Apartments'
mu Kagarama hariya, bakabatumira, bakarara banywa basangira amafaranga
y'amajurano."
Aba bajura
kandi bashikuzaga telefoni abantu banyuranye, ndetse bajya kuri sitasiyo ya
'Essence' bagashyira 'essence' mu modoka z'abo bakagenda batishyuye.
Ibizamini
byagaragaje ko Niyigena Patrick, Mizerwa Fabrice, na Mugabo Frank bafite
ikigero cyo hejuru cy'uromogi mu maraso yabo-Aba bose barapimwe.
Aba basore
batandatu bavuze ko ibikorwa by'ubujura babikoreraga Kicukiro, Kagarama, mu
Bugesera, Kimironko, Masaka, Kanombe, Gasabo, Kinyinya, Remera, Rwamagana
n'ahandi.
Bavuze ko nyuma y'umunsi bajyaga kuryoshya bishimira amafaranga babaga bakuye mu bikorwa by'ubujura. Murangira yavuze ko aba basore bajyaga muri Supermarket bagakuramo inzoga zihenze ziri hejuru y'ibihumbi 200 Frw kuri buri umwe.
Avuga ko mu
bantu basangiraga n'aba bajuru harimo n'umuraperi Ish Kevin. Murangira ati
"Naje gutangazwa no kuba basangiraga n'uwitwa Ish Kevin. Hariya mu nzu y'i
Kagarama akabakira, n'uwitwa Logan...N'uwitwa Olivier usanzwe ari Producer
bagasangira ijoro ryoshye, baryoshya. Muri macye urasangira n'abantu iby'ibano,
muri macye uri umufatanyacyaha. Ku muntu tuzi w'abasitari, kugira amakenga ni
ngombwa."
Murangira
yavuze ko ubwo bafataga aba bajura batari kumwe na Ish Kevin, Logan na Olivier.
Ati "Ngirango wenda bagize amahirwe iyo baza gufatirwa nk'aho ngaho, abo
bose baba baragiye, kuko ni abafatanyacyaha. Basangiraga n'abantu, ibintu
by'ubujura, byaturutse mu bujura."
Icyo amategeko ateganya:
Icyaha cyo gushyiraho
umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo gihanishwa igihano kiri hagati
y'imyaka 7 n'imyaka 10.
Icyaha cyo kwihesha
ikintu cy’ubujuru bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, gihanishwa hagati
y'imyaka 5 na 7.
Icyaha cy’Ubwinjiracyaha
ku cyaha cy'ubwicanyi gihanishwa igihano cy'igifungo kugera ku myaka 25.
Icyaha cyo
kwihesha ikintu cy’undi muntu hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kiri
hagati y’imyaka 2 n’imyaka 3.
Icyaha cyo
kwangiza cyangwa konona ikintu cy'undi gihanishwa igifungo cy’amezi abiri n’amezi
atatu n’aho icyaha cy’ubuhemu gihanishwa imyaka iri hagati y’itatu n’itanu.
TANGA IGITECYEREZO